Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Robert yari umusore wabaga mu buzima bwo gukora ubutinganyi, Mu mitekerereze ye yumvaga bimuhesha ishema kuko byatumye abona inzu nziza n’akazi keza. Imbere y’urundi rungano yumvaga aguwe neza cyane ndetse akaboneraho kubashishikariza kuba abatinganyi. N’ubwo yabaga mu buzima bw’icyaha, Yesu yaramwiyeretse amuha agakiza ke nawe yamamaza ubutumwa bwiza.
umunsi umwe Robert yari arimo kugenda mu muhanda afite ubwibone bwinshi kuko yumvaga ari umuntu w’umukire cyane, Nuko ahura n’abantu bari incuti ze mu ishuri aribo Joe na Terry barasuhuzanyije bahuza urugwiro bituma batangira kuganira ku mibereho ya Robert, Bamubwira ko imyitwarire ye yahindutse cyane.
Robert yakomeje ababwira ko batanzwe ku bukire bukomoka ku butinganyi, yabashishikarije ko hari inyugu nyinshi ku bantu bakurikiye uwo mwuga harimo: kubona amafaranga, inzu n’akazi keza. Yababwiye ko yabibafashamo hanyuma nabo bakaba bakwiteza imbere.
Izi ncuti za Robert zamuhakaniye zivuye inyuma ziti: "Ntidushobora kwiyahura mu butinganyi kuko Yesu twamenye ntatwemerera kuyoborwa na kamere y’ubusambanyi", bakomeje bavuga ko ubutunzi bw’isi ari ubw’igihe gito kandi ko n’abakristo Imana ijya ibaha ibyiza bakiri na hano mu isi, ndetse bukazakomerezaho no mu ijuru.
Mu minsi yakurikiyeho, Ruben (Joe) na Terry batumiye Robert ngo bajyane ahantu gusangira iby’umugoroba, Ariko bari bafite intego yo kumuganiriza ngo barebe uburyo bazamutumira ku rusengero hanyuma akazageraho agakizwa akareka icyaha cy’ubutinganyi kandi byaje kubahira Robert yemera ubutumire bwabo.
Ku cyumweru cyakurikiyeho Joe, Terry na Robert bajyanye ku rusengero baricara bakurikira inyigisho ya Pasiteri nuko Robert yumva ijwi mu matwi ye rimubwira riti: "Muhungu wanjye ndagukunda cyane! kandi ndakubabariye" Robert aragira ati:" sinakubwira umunezero nagize ndetse n’urukundo rwahise rungota, nahise nihana ibyaha byanjye byose ndetse ntangira kwiga gusenga, nagiriye umugisha ku Mana ibitekerezo by’ubutinganyi byahise binshiramo".
Byongeye kandi njye n’incuti zanjye, amateraniro arangiye twicaye hamwe dushima Imana kubw’igitangaza yari inkoreye ikankura mu bubata bw’icyaha cy’ubutinganyi. Mu gitabo cyAbaroma 3:10 hatubwira ko uko ibyaha byacu byaba bisa kose Imana irabitubabarira bikibagirana imbere yayo.
Nyuma yo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, Imana yamuhaye umugisha mwinshi kandi kuva muri uwo mwaka ibitekerezo by’ubutinganyi byahise bimushiramo ahubwo atangira gukora umurimo w’Imana mu rusengero ari umuririmbyi, umuvugabutumwa bwiza ndetse n’umucuranzi.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Robert arashima Imana yamuhaye agakiza imukuye mu cyaha cy’ubutinganyi. Aboneraho kandi gushikariza urubyiruko bagenzi be ndetse n’umuntu wese ukora icyaha cy’ubutinganyi ko Yesu yiteguye kumwakira no kumuha agakiza ku buntu.
Source: www.truthsaves.org
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda-...
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Angelica Zambrano wo mu gihugu ca Ecuador igihugu
Ibitekerezo (0)