uzi ko amagambo yawe ashobora guhindura(...)

Kwamamaza

agakiza

uzi ko amagambo yawe ashobora guhindura ubuzima bwawe?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-02-24 06:28:28


 uzi ko amagambo yawe ashobora guhindura ubuzima bwawe?

Mu mibereho yacu ya buri munsi ururimi ni urugingo rudufasha gusangizanya ibitekerezo amagambo tuvuga rero iyo ari meza aduhesha umugisha, yaba mabi nabwo akatuzanira umuvumo mu by’ukuri icyo umuntu abibye ni cyo asarura ari yo mpamvu dukwiye kwitoza kugenzura amagambo tuvuga kugirango tubashe kuyagiriraho umugisha.

Bibiliya ivuga yeruye imbaraga ziba mu magambo tuvuga “ Ururimi nirwo rwica kandi nirwo rukiza, abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana” ( Imigani 18: 21)

Iyo ururimi rukoreshejwe nabi ruzanira akaga bene rwo, turebye inkuru za Ananiya na Safira bagiye inama yokubeshya Imana ako kanya bakibivuga bahasiga ubuzima.

Inkuru dusanga mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa batubwira neza uburyo bombi basezeranye kubeshya intumwa bakayizanira igice kimwe cy’ifeza nyamara bayibeshya andi bayahishe, bagerageje guhisha intumwa kuko yo yari umuntu ariko Imana ireba mu mitima yari yamaze gutahura uburyarya bwabo.

Petero yabajije Ananiya ati: ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya umwuka wera ukisigariza igice cy’ibiguzi by’isambu?

Mu by’ukuri ni Satani, ntabwo ari umwuka wera wujuje umutima wa Ananiya uburiganya. Satani ashobora kuzuza umutima w’umwizera akawushyiramo ibitekerezo bibi bigatuma ururimi narwo ruvuga ibinyoma.

N’ubwo bimeze bityo abakristo twahawe imitima mishya uwiteka yadushyizemo umwuka mushya , yadukuyemo umutima ukomeye nk’ibuye adushyiramo umutima woroshye (Ezekiyeli 36:26)

Birakwiye gukoresha ururimi rwacu neza tunezeza Yesu Kristo

Iyo umwana abwiye umubyeyi we ko amukunda, ayo magambo anezeza umubyeyi kuruta ko wamuha amafaranga menshi. Amagambo meza y’umuntu yashobora kubaka ikintu cyiza gikomeye kandi kitabasha gusenyuka ari yo mpamvu nk’abakristo dukwiye kwigisha abana bacu gukora ibyiza bakoresheje magambo meza, urugero bakamenya gushimira no kuvugana ikinyabupfura kuko ni umuco mwiza.

Yesu yaduhaye urugero rukomeye “ nimumenye ibyo, murahirwa niba mubikora” (Yohana 13-17) Yesu yaganiraga n’intumwa ze akazigisha byinshi ariko akabibabwirana umutima mwiza nta burakari nta kubabwira nabi yarangiza akabasengera abasabira ku Mana.

Mu by’ukuri ni ngombwa Gushyira Kristo mbere mu byo dukora byose, mu mibereho ye yose ntiyigeze avuga ijambo ribi. Tumwigireho rero ariko dusabe umwuka wera kudufasha no kuyobora indimi zacu, aho tuvuga amagambo agayisha Imana, tuyasimbuze kuvuga ibyubahisha Imana.

Source: wwwtopchretien.com
www.jesuswithoutreligion.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?