ubuhamya: nyuma yo kwica mushiki we, Paul(...)

Kwamamaza

agakiza

ubuhamya: nyuma yo kwica mushiki we, Paul imbaraga z’Imana zamukuye mu mwijima.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-09 04:47:08


ubuhamya: nyuma yo kwica mushiki we, Paul  imbaraga z’Imana zamukuye mu mwijima.

Paul yavukiye mu muryango wa gikristu yari afite abavandimwe babiri: mukuru we na mushiki we. Paul yakuriye mu rusengero ku buryo inkuru zose zo muri Bibiliya yari azizi, mu by’ukuri yari azi ibyerekeye Imana ariko adafitanye isano nayo. Paul akuze yatangiye kugira ibibazo ku ishuri ndetse no mu muryango aho yumvaga ko ari wenyine nta muntu umukunze, agira urwango kugeza aho yishe mushiki we ariko Yesu yaje kumusanga amuha agakiza.

Mu gihe Paul yari mu kigero cy’imyaka 12, kamere y’urwango yakomeje kumutwaza igitugu kuburyo yishyizemo ko abantu bose bamwanga kandi atari ko bimeze kuburyo yabaga ari mu rugo umujinya wamwica agahita afata udusimba two mu rugo akatwica mu rwego rwo kugaragaza ubuhangange bwe imbere y’abantu.

umunsi umwe Paul yafashe umwanzuro werekana ko ashaka guhindura icyerekezo cy’ubuzima bwe n’ubwumuryango we. ninjiye mwishuri uwo munsi, inzira yonyine yatekereje kuva mubibazo muruumunsi umwe yinjiye mu ishuri yirirwa yabuze amahoro ahita yiyumvisha ko umwanzuro ari ukurasa mushiki we kandi yarabikoze kuko yizeraga ko naramuka amwishe abantu bose bagomba guhita bamutinya ndetse bakareka kongera kumubabaza ukundi. icyo gihe Paul yari afite imyaka 12.

kuri uwo munsi yakoreyeho amahano, Paul ntiyari azi icyamushishikarizaga gukora ibyo ariko zari imbaraga z’umwijima zikaba kandi umwanzi w’ubugingo bwe zashakaga kumusenyera umuryango ndetse zikangiza ejo hazaza he bityo akaba mu buzima bwo kwigunga.

nyuma y’uko Paul yishe mushiki we witwaga Bethany, yahise ashyirwa muri gereza kugirango ahanirwe icyaha yakoze, yafunzwe afite imyaka 12 afungurwa afite imyaka 17 ariko muri icyo gihe yari ari muri gereza byari umubabaro ukomeye cyane ku buzima bwe.

Igihe Paul yari muri gereza, Imana yamweretse ukuboko kwayo igihe cyose yari afunze kigera ku myaka itanu. Yesu Yinjiye mu buzima bwe abinyujije mu bashyitsi, mu matsinda yigisha Bibiliya, ndetse n’ishyirahamwe ry’abatwara moto rya gikiristu. muri icyo gihe Paul ntiyari asobanukiwe ibyari biri kumubaho ariko yasubije amaso inyuma asanga ari imbaraga z’Imana zashakaga kumurokora.

mu by’ukuri imbaraga z’umwijima zigira ubukana budasanzwe, ubwo Paul yavaga muri gereza agarutse mu buzima busanzwe, umuryango wamwakiriye neza ndetse bamusubiza mu ishuri ariga ariko bigeze hagati wa mwuka wa Satani umuzamo yongera gutangira kwitwara nabi bikabije, ntibyagarukiye aho ahubwo yageze ku rwego atekereza kwiyahura ariko kuko Imana yari imufiteho umugambi yaramurinze.

mu gihe Paul yari ageze ku kigero cy’imyaka 21 yahatse umugore hanyuma aza kumenyana n’umuntu bakoranaga w’umukristo amwigisha ijambo ry’Imana ku rwego yamujyanye mu rusengero nuko Paul arihana yemera kwegurira Kristo ubuzima bwe bwose ndetse yakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

mu myaka yakurikiyeho Imana yakinguye amarembo y’imigisha kuri Paul yongera kubana n’umuryango we mu mahoro muri macye bariyunga. ntibyagarukiye aho, Paul yanditse igitabo kivuga ibyerekeranye n’ubuzima bwe kandi cyagigiriye umumaro urubyiruko rwinshi ndetse bafata umwanzuro wo gukizwa baza kuri Yesu.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Paul aributsa abantu ko agakiza ari ikinege ku muntu ko kandi kuvukira mu muryango wa gikristu atari byo biha umuntu agakiza ko ahubwo buri wese akwiye kugenzura uko abanye n’Imana bigatuma akosora initagenda neza, akomeza kandi avuga ko icyo Imana yagambiriye ku buzima bw’umuntu iruhuka igisohoje.

source: www.truthsaves.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?