sobanukirwa akamaro k’inanasi

Kwamamaza

agakiza

sobanukirwa akamaro k’inanasi


byanditswe na: Ubwanditsi     2019-10-15 04:26:02


agakiza

Inanasi ni rumwe mu mbuto ziribwa kandi zifitiye umubiri umumaro yiganjemo intungamubiri zitandukanye harimo vitamine C, vitamine A ndetse n’imyunyu ngugu nka kalisiyumu, magnesium, manganese na iron ikindi kandi inanasi ivura indwara zinyuranye.
Inanasi yabonetse bwa mbere muri Amerika y’amajyaruguru, ubwo umushakashatsi Christophe Colomb yari ari mu kazi ke yarayibonye hanyuma ayitahana iwabo i Burayi. Yakomeje kugenda yamamara mu bihugu byose.

Inanasi ntabwo ihabwa agaciro gusa n’uburyohe bwayo, ahubwo guhera mu binyejana byashize yakoreshejwe nk’umuti mu gukemura ibibazo byerekeranye n’urwungano ngogozi.

Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe akamaro k’inanasi.

Kurya inanasi birwanya indwara ya asthma
Ku bantu bakunda kurya inanasi kenshi ntibashobora gufatwa n’indwara ya asthma bitwe n’intungamubiri ziyigize.

Inanasi igabanya umuvuduko w’amaraso ukabije
Kurya imbuto zirimo umunyu ngugu wa potasiyumu ku kigero cyo hejuru bifasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso ukabije

Inanasi irwanya cancer
Bitewe n’uko inanasi ikungahaye kuri vitamine C ifite umumaro ukomeye mu kurwanya canceri.

Inanasi ifasha mu mikorere y’urwungano ngogozi
Inanasi yiganjemo amazi n’icyo bita fibre bifasha mu kurwanya kunanirwa kwituma bityo bigatuma umubiri ubasha gusohora imyanda mu buryo butagoranye. Inanasi ibamo kandi ibyo twita bromelain zifasha zifasha umubiri kugogora intungamubiri ( proteines).

Inanasi yongera uburumbuke bw’umubiri
Ibiribwa byiganjemo antioxidant hagaragajwe ko byongera uburumbuke ku bagabo ndetse n’abagore. Ku bantu bagaragawho n’ikibazo cyo kuba nta burumbuke bafite, bagirwa inama yo kwihatira kurya inanasi.

Inanasi ifasha umutima gukora neza
Bitewe n’uko inanasi igizwe n’umunyu ngugu wa potasiyumu, vitamine C ibi byose bitunganya imikorere y’umutima uzira amakemwa. Umuntu ukunda gufata uru rubuto aba afite amahirw menshi yo guca ukubiri n’indwara z’umutima.

Kurya inanasi birinda kwangirika k’uruhu
Iyo ukunda kurya urubuto rw’inanasi byabasha kurinda uruhu rwawe kwangirika bitewe na vitamine C irwanya kwangirika k’uruhu. Vitamine C kandi ifite umumaro wo gukora collagen ifasha mu mikorere y’uruhu.

Icyo tugomba witondera, ku bantu bafite impyiko zidakora neza ntibemerewe kurya inanasi inshuro nyinshi kuko inanasi ikungahaye ku munyu ngugu wa potasiyumu. Iyo potasiyumu ibaye nyinshi mu mubiri, impyiko ntizishobora gukora neza.

Source: www.medicalnewstoday.com

Ibitekerezo( 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 )

[email protected] (nitwa Maurice)

27-09-2011    03:06

hari ikindi abagabo badakunda nahato umwanda ku mugore ibi bishobora gutuma umugabo atekereza kubandi
bikavamo guca inyuma umugore we

0.5

7-10-2011    22:38

Super jazzed about getintg that know-how.

iLsEoRwyZzQ

7-10-2011    23:02

Keep on witnrig and chugging away!

Chantal

10-10-2011    09:41

Dusenge cyane iyo nyigo izagire icyo igeraho kandi Imana yi itanga ubwenge ibubongerere.

######

29-10-2011    08:30

Birababaje ko iyi ndwara idafite umuti n’urukingo bizwi kandi ari benshi bayifite. Ababishoboye bacukumbure ibyayo kurutaho.

cyusa

31-10-2011    02:19

Mwangira iyi he nama ko nywa amazi nkatuza ari uko anshizemo??????? bikantera complexe

TWAYIGIZE JOSEPH

7-11-2011    01:32

Kwiringira Imana biruta kwiringira ubwiza rimwe na rmwe umuntu atanafite.

FTTbeFzy

17-11-2011    03:11

hSEqwo quwajapvtzcz, [url=http://sovzznduozzk.com/]sovzznduozzk[/url], [link=http://hoxhmgepebgd.com/]hoxhmgepebgd[/link], http://asyreczktxnn.com/

dany from india

21-11-2011    11:31

murakoze gusa ntimwavuze ko hari na diabete iza gusa umuntu nta ruhare rwe rurimo nkiyombita diabete type 1, kd mwongere mudusobanurire uburyo bwimbitse bwo kuyirwanya kuwamaze kuba affecte kuko biba byiza , kd mudusobanurire igihe umuntu ashobora kubaho yamaze gufatwa nayo

emile

17-04-2012    06:29

nukuri mbarahiye ukuri nimuramuka mutoye iryo tegeko Imana izarakarira igihugu cyose maze ikigabize abanzi bacyo bagitere, ubundi urwanda ntirutsirwa ariko ibyo bintu nibyemezwa mu gihugu cyacu sha nuzadutera nta mbaraga afite Imana izazimuha adutsinde. kwica inzirakarengane bikurura umuvumo kuwabikoze kugeza avuye kwisi murebe mugesera amashuri yize none reba aho ari kuva yamara kwica inzirakarengane ntamahoro yigeze agira, Imana ntishobora kureka kurengera uwishwe arengana.

| 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 13 |

Tanga igitekerezo

HABA HARI ICYEMEZO UFASHE NYUMA Y'UBU BUTUMWA ?