intambwe 7 z’umuntu waguye

Kwamamaza

agakiza

intambwe 7 z’umuntu waguye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-05-29 09:00:13


intambwe 7 z’umuntu waguye

Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni” bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabinyoma, bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’iz’ubushye (1Timoteyo 4:1-2)

Ku mukirisito kujya mu ijuru ni urugendo umuntu adashobora gusoza hadakozwe urugendo kandi urwo rugendo rugomba kugirwa n’intambwe zijya mbere mu buryo bwo gushaka kukiranuka. Iyo habaye kutubahiriza ibyo umukirisito asabwa n’ijambo ry’Imana, akanga kuryumvira icyo gihe aba atera intambwe zijya inyuma. Ese ni iki kiranga umukirisito watangiye gusubira inyuma mu by’Imana? Hano hari intambwe zirindwi za kwereka ko utera umugongo inzira ijya mu ijuru.

1.Gutinyuka ibyo watinyaga ugikizwa:
Iyo umuntu agikizwa kuko aribwo agifata umwanzuro, usanga akenshi anyotewe no gushaka Imana ndetse no gukora ibishimwa nayo. Iyo akoze icyaha arabimenya ntabwo aba abona gukizwa nko gukabya, aba yitwararika Imana ngo itamubona nabi. Uko iminsi ishira agatangira gucika intege, agatangira kubona ibihabanye n’ibyo yari yiteze bino bikaba byamutera gukora ibyaha we yitako ari bito, ugasanga atangiye gutukana no kubeshya akirengagizako ibyaha byose Imana ibibona kimwe.

2.Gutangira kurobanura abigisha: Hano usanga hari abakirisito bafite abo bakunda nabo banga kandi bose ari abagabura b’iby’Imana, uzasanga avugango kanaka niwe umfasha, iyo kanaka ahagurutse aba aje kudusinziriza.
Ijambo ry’Imana muri 1Petero 1: 14-16 haravugango “Mube nk’abana bumvira, ntimwishushanye n’irari mwagiraga kera mukiri injiji. Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari Uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose. Kuko byanditswe ngo “Muzabe abera kuko ndi Uwera.”

3.Gutangira kureka imirimo myiza:
Hano usanga umuntu atagitanga icyacumi n’amaturo niyo abitanze agenzura icyo bizakoreshwa, hano ntuba ugisha abakene.

4. Gutangira kurerwa no gusenga nomkwiyiriza ubusa: “Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura (Luka 21:34)

5. Gutangira kunenga no kunegura ibikorerwa mu nzu y’Imana mu mubiri:
Ibi bituma abantu benshi bagenda bahindura insengero kuko atagira abo ashima . Usanga banenga abavuga butumwa kanaka yabwirije arakaye, yadututse. 2 Abakorinto 5:6”Ni cyo gituma dukomera umutima iteka, kandi tukamenya yuko iyo turi iwacu mu mubiri, tuba dutuye kure y’Umwami wacu”

6. Gukunda amateraniro y’ahandi:
Hano umuntu atangira gukunda cyane gusengera mu bihuru, mu byumba ukabirutisha amateraniro yera yo mu nzu y’Imana ku rusengero ubarizwamo. Usanga abakirisito bateranira ku cyumweru mu gihuru aho kuza mu materaniro Yera. Akenshi amateraniro yo mu butayu usanga ameze nk’ikigo nderabuzima ariko kitujuje ubuziranenge kuko bakora ibyabo ntawubabuza, uzasanga bakubita ibiti ngo bari gukubita ababanga, uzasanga bari gukubita amabuye hasi ngo bari gukubita hasi ababahemukiye, usanga bazirika ibyatsi ngo bari kuzirika iby’ababanga nyamara iyo witegereje usanga bihabanye n’ijambo ry’Imana.

7. Gutangira kumva gukizwa ari umutwaro: Aha ngaha inyota yo kujya gusenga igenda igabanuka, ugatangira kubura umwanya wo kujyayo, gutanga icyacumi bikakuremerera, ugatangira gutekereza ko agakiza kaba imbere mu mutima ariko agakiza k’imbere mu mutima nta gaciro kaba gafite.

Imana yo mu ijuru ibagirire neza kandi ibahe gutera intambwe ijya mbere

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?