birashoboka ko uwari umujura ruharwa yavamo(...)

Kwamamaza

agakiza

birashoboka ko uwari umujura ruharwa yavamo Rev. Pasteur?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-08 07:09:54


birashoboka ko uwari umujura ruharwa  yavamo Rev. Pasteur?

Nitwa Rev. Pasteur SIBOMUNGU Alphonse nyoboye itorero ryitwa Gilugali Holy Temple rikorera I kinyinya munsi ya centre de santé, mfite umugore umwe n’abana batatu, navutse mu mwaka w’1980 mvukira mu ntara y’amajyepfo, mu karere ka Nyamagabe aho bita mu gasarenda, navukiye mu muryango ukijijwe ariko bidakabije, nize amashuri abanza ndayarangiza ariko nari narakuranye ingeso mbi cyane yo gukorakora, naribaga cyane bikabije, icyo gihe nibaga amafaranga, ibigori bya rubanda, inkwavu ndetse n’inkoko z’abandi,

Nyuma yo kuyarangiza amashuri abanza, intambara yo mu mwaka w’1994 yahise iba, ndibuka ko icyo gihe nari mfite imyaka cumi n’itanu, ubwo intambara irangiye nahise mva mu gasarenda njya mu mujyi wa Gikongoro gushaka akazi, ngezeyo nshaka akazi ndakabura biba ngombwa ko ndara muri resitora, icyo gihe ibirara byaraje birankubita cyane ariko bucyeye mpura n’umugabo ampa akazi ko gukora iwe mu rugo kuko yari afite umugore n’umwana muto naragiye akazi ndagakora bakajya bampemba amafaranga 500 ku kwezi.

Uwo mugabo namukoreye ukwezi kumwe nza kuhava bitewe n’uko bari bambwiye ngo nkarabye umwana wabo ndabikora, mu gihe ndi kumwambika numva ibishyimbo nari ntetse birashiririye, umugore we araza ancira mu maso, ankubita urushyi mpita ngira umujinya ndahava nisubirira mu mujyi, muri iryo joro nibwo polisi yaje gukora umukwabu banjyana mu kigo ngororamuco ahantu bitaga I murambi, ndagenda marayo amezi agera kuri atatu,

Naje kurwara igisebe biba ngombwa yuko banjyana kwa muganga, tugezeyo ndabacika, njya gushaka ibiraka byo gutwaza abantu, mpura n’abasirikare mbasaba ko nabatwaza ibyo bari bamaze guhaha, turagenda tugeze mu kigo cyabo mbasaba kubana nabo baranyemerera nigumira aho, mpaba mu gihe cyingana n’imyaka ine, mpava njya ku ikosi igihe kiragera mba umusirikare maramo imyaka ibiri, ariko ya ngeso yanjye yo kwiba twari tukiri kumwe, nkiba bakankubita bikomeye

Igihe cyaje kugera mu mwaka wa 2000 nza gusezererwa mu gisirikare mpita nza mu mujyi wa Kigali kuko nari mfiteyo umuryango, mpageze njya kwa marume baranyakira, ntangira kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi, inzoga za bareteta, vubi n’izindi nyinshi, ndagenda mba umuntu mubi cyane, ntangira kurwana ku buryo uwo twahuraga wese namugiriraga nabi nkumva ndi igihangange, igihe kimwe ntashye nsanga bancuze mpita nkubita murumuna wanjye mukura amenyo, kuva icyo gihe ndahava,

Ubwo nahise njya gukina urusimbi mba umuntu mubi kurushaho kuko ahio nanyuraga banitse imyenda narayanuraga, nasanga batetse nkaterura inkono ishyushye nkayijyana kuko ndibuka ko hari ahantu nateruye isafuriya y’igitoki bagiye kuzana amasorori ngo barure mpita nterura isafuriya ndayirukankana nyitereka mu irimbi ku mva y’uwitwa kimonyo jean pierre, ubwo nsubirayo kumva ibyo bavuga batabaza cyane, ndabihorera nsubirayo nsanga byahoze ndirira,

Igihe cyaje kugera mbona abo dukorana dutangira kwiba mu buryo busobanutse twabyitaga( gufunga amakaci), twajyaga mu kabari tukareba abantu bafite amafaranga menshi dukurikije commande batanze, tukabaherekeza batashye tukabambura ku mbaraga, kuko umuntu yajyaga kumva akumva abantu baramugwiriye, tugahita tumwambura ku mbaraga, ndibuka ko hari umugabo twafatiye mu gishanga cya nyarutarama tumwambura amafaranga arenga ibihumbi ijana,

Abo twibye bo ni benshi cyane sinabavuga ngo mbarangize ariko hari umugore twigeze kwambura avuye muri bank turamuherekeza tumutekera imitwe mvuga koari umugore wanjye wantaye akajya kuba indaya, tubigenza gutyo ndasakuza nti uyu mugore yarantaye, mwambura isakoshi mucira mu maso ndamubwira nti uzapfe urwo, abandi basigara bamushinja ko yantaye koko, mpita niruka ndabura asigara aririra mu myotsi,

Hari n’ahandi hantu ntakwibagirwa, hari hari umugore uri kubakisha inzu nziza cyane, twe nk’abajura dupanga kujyayo kwiba amatuyo mu masaha ya saa munani z’ijoro, turagenda tunywa ibiyobyabwenge byinshi biratujijisha bigera mu ma saa kumi z’ijoro ariko tugirango biracyari saa munani, ubwo twagiye turi bane, tugezeyo dusanga abazamu bari maso ariko twari tuziko basinziriye,

Ubwo baduciye inyuma bajya kubwira abandi bazamu baturanye baraza baratugota urumva ko byari bimaze kugera nko mu ma saa kumi n’imwe gutyo, umwe mu bazamu ahita avuga ngo ngabo sha, natwe tuba turasimbutse twese duhurira mu muhanda hagati twanga kwiruka kuko n’abandi bantu bari kuduhururira ari benshi, ubwo turahagarara ngo turwane nabo ariko bo bari bafite imihoro,

Icyo gihe ni njye bagezeho bwa mbere umwe ahita ankubita umuhoro ku kaboko amaraso aradudubiza, umujinya uranyica mpita nambura umuhoro undi muntu ndaguruka nkubita wa wundi wantemye umuhoro wo mu mutwe hararangara, umuhanda wose wuzura amaraso ubwo buba butangiye gucya, induru ziravuga umuhanda turawufunga, ba bazamu babonye dutemye umwe muri bo bahita biruka baragenda, polisi iba iraje,

Batubaza uko byagenze tubabeshya kotwari abagenzi bihitira tuhanyuze abazamu barota abajura baratwirukankana baba bazanye imipanga, babajije abazamu bati eseni bande bari bafite imipanga? Bavuga ko ari ba bari bayifite, abapolisi baraturekura turigendera, ariko ibyo twakoze byo ni byinshi cyane kuko twagiye kwiba no mu kiliziya, twajyaga twinjira mu mazu y’abantu tukajya munsi y’igitanda bamara kuryama tukabyuka tukiba ,

Ndibuka ko hari igihe cyageze tugashakishwa cyane, batanze itangazo ko uzatubon akatwica azahembwa, icyo gihe njyewe nitwaga MAFIYA, nari narakoze amafuti menshi arimo ubujura nk’ubwo, ubusinzi, urugomo, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye, bagenzi banjye twibanye barapfuye barashira ariko Imana ishima ko nkomeza kubaho ariko bagakomeza bakampiga bukware bashaka kumfunga ariko nkabacika…..

Ntuzacikwe n’igice cya kabiri kirimo uko Pasteur Alphonse yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza we…………………………

Liliane [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?