Yesu yiyeretse umuyisilamu mu buryo bw’ibitangaza

Kwamamaza

agakiza

Yesu yiyeretse umuyisilamu mu buryo bw’ibitangaza ubwo yari mu mutambagiro mutagatifu I Maka


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-04-11 09:56:47


Yesu yiyeretse umuyisilamu mu buryo bw’ibitangaza ubwo yari mu mutambagiro mutagatifu I Maka

Iyi nkuru yatangajwe n’umuryango wa gikirisitu uvuga ubutumwa werekana na filime yerekana ubuzima bwa Yesu ku isi, ivugabutumwa ukorera ku isi yose cyane cyane mu burasirazuba bwo hagati nkuko Erick Schenkel umuyobozi w’uyu muryango yabitangaje.

Erick avuga uburyo ubwo abayisilamu bari mu mutambagiro mutagatifu umwe yaje kubonekerwa na Yesu ataha mu rugo yuzuye Umwuka Wera mwinshi.

Ubwo Omar yumvaga atameze neza afite agahinda kenshi, inshuti ye yamugiriye inama ko bajyana mu mutambagiro mutagatifu I Maka, witwa Haji kugirango yongere kugira ibyiringiro. Haji ni imwe mu nkingi 5 za Isilamu, umuyisilamu wese ufite imyaka y’ubukure aba agomba kugira uyu mutambagiro nibura rimwe mu buzima bwe.

Uyu mutambagiro ariko ntacyo wamariye Omar, kugirango abashe kugarura ibyiringiro n’amahoro, atangira kubwira iyi nshuti ye ko nta kintu umutambagiro wamumariye umutwaro n’agahinda yari yikoreye wakomeje kumuremerera nkuko yaje ameze.

Nyuma yo kubona ko ntacyo bimumariye Omar afata umwanzuro wo kujya mu modoka ngo asubire mu rugo. Agenda afite umubabaro mwinshi cyane ageze mu modoka asanga nta bagenzi barimo umushoferi aramubwira ati: “Urabona ko nta bagenzi barimo kugirango duhite tugenda kandi ndabona ufite ikibazo, genda wicare kuri ririya rutare ubibwire Issa (Yesu mu cyarabu).”

Omar ariko ntabwo yabyumvise ariko wa mushoferi akomeza kumwinginga agezaho aragenda ajya kuri rwa rutare, atangiye gusenga avuze izina Yesu (Issa), atangira guhinda umushyitsi yumva ibintu bidasanzwe mu mubiri we, amara amasaha arenga 2 atazi ahantu ari n’ibiri kumubaho ariko yumva yageze ahantu heza cyane.

Omar yabwiye uyu muryango werekana filime y’ubuzima bwa Yesu ko “umuyaga uhuha aho ushaka ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe n’Umwuka wese amera.” Yohana: 3:8.

Nyuma yo kuva mu byo yari arimo Omar yasubiye kuri wa mushoferi asanga atagihari. Ahita ataha ariko akomeza kwibaza ibintu byinshi kugeza ubwo yahuye n’umuntu aza kumubwira ngo azarebe filime ya Yesu. Mu gihe yarebaga filime ya Yesu yageze aho Yesu abatizwa ahita abona ni nk’igihe wa mushoferi yamubwiraga ngo ajye kubwira Issa ku rutare.

Omar yahise afata umwanzuro wo kwegurira ubuzima bwe bwose Yesu ubu ni umwigishwa wa Yesu mu gihugu cye.
Abaroma: 16:27 “Icyubahiro kibe icy’Imana ifite ubwenge yonyine iteka ryose ku bwa Yesu Kristo, Amen.”

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?