Yesu Utwikorerera imibabaro (Igice cya(...)

Kwamamaza

agakiza

Yesu Utwikorerera imibabaro (Igice cya 1)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-10 08:18:32


Yesu Utwikorerera imibabaro  (Igice cya 1)

Yesu niwe wikorera ibyaha byacu

Abantu benshi bafite ubuhamya bw’uko bari abasinzi, abajura, abasambanyi abicanyi, umunsi umwe bagiye mu materaniro y’abasenga, babwirwa ko Umwami Yesu ari mwana w’ intama w’ Imana ukuraho ibyaha by’abari mw’isi (Yoh 1:29 ). Barihana bakurwaho iyo mitwaro y’ibyaha.

Paulo avuga yeruye ko utigeze gukora icyaha, Imana yamuhinduye icyaha ku bwacu (II Abakor 5:21). Uwo ni Yesu.

Ingorane twagira ni ugukomeza kuremererwa n’ ibyaha kandi Yesu yarabyikoreye. Nta cyaha na kimwe Umwami Yesu atikoreye ku musaraba.

Muri ibi bihugu byacu, ibibi byakozwe ndetse bikinakorwa birenze ibyo umuntu yatekereza.

Hari abishe urubozo, abafashe abana ku ngufu, abahambye abantu bazima, abasatuye abagore batwite n’ ibindi byaha by’indengakamere. Ibyo nabyo Yesu arabibabarira. Nta bundi buryo bwo gukira umutima ugucira urubanza niba warakoze icyaha, keretse kwizera ubutumwa buvuga ko hari uwishyizeho ibyo byaha bya rutura, ndetse bakizera imbabazi ze. Iyo twizeye, tukabyatura, tugasengerwa, turakira. Nawe watuye Yesu yakubabarira.

Naho Satani yadutesha umutwe atwibutsa ibyo twihannye kera, natwe tumwibutsa ko Umwana w’Imana yabyikoreye byose. Igisigaye, naho abantu batahita batwizera, dukomeza kwera imbuto nziza kugeza ubwo abandi bazatwemera cyangwa ntibatwemere na mba. Icy’ingenzi ni ukumenya ko amazina yacu yanditse mu gitabo cy’ubugingo.

Ubutumwa buvuga ko Yesu yishyizeho ibyaha byacu bwumvikana kenshi mu nsengero ariko sibyo byonyine twabara nk’ inyungu ziva mu rupfu rwa Yesu ku musaraba.

Ntuzacikwe n’igice kizakurikiraho.......................
Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor Desire
www.agakiza.org
Fcbk: Agakiza.org
Chaine YouTube: Agakiza.org

Ibitekerezo (1)

emery chris

13-05-2017    15:14

Ndanyuzwe n’inyigisho imbwira ko hari uwikore ivyaha vyanje kandi anabasha na none kumparira.
ndashaka munsengere ngo mpindukirir Yesu kuk numva nagiy muntege nke.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?