Yatanze imbabazi ku wa muhemukiye nyuma yo(...)

Kwamamaza

agakiza

Yatanze imbabazi ku wa muhemukiye nyuma yo guhambwa ari muzima ntapfe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-11 08:00:46


Yatanze imbabazi ku wa muhemukiye nyuma yo guhambwa ari muzima ntapfe

Burya gusaba imbabazi ni igikorwa kiba rimwe gusa, ariko kuzitanga ni urugendo rukomezanya n’umuntu uzitanze, ibi bishatse kuvuga ko gutanga imbabazi ku muntu waguhemukiye kandi ku bushake ari ubutwari bukomeye kuruta uwasisabye,
Uyu ni MUHONGAYIRE Mariya, ari mu kigero cy’imyaka 50, atuye mu murenge wa nyamata, yarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, avuga ko yatanze imbabazi za burundu nyuma y’ubuhamya bwihariye afite

Mu magambo ye bwite, avuga ko yareze umusore witwa NGAYABERURA Ajubu mu muryango we, ati” Ajubu yari umwana nk’abandi mu rugo, yavunaga umuheha akongezwa undi ariko ni we watinyutse kunyica urubozo anyicira abana
Ajubu yansanze kwa mabukwe aranshorera ndamubaza nti ese ugiye kunyica koko? Aransubiza ati ntago twaje mu birori, maze kubona ko we na bagenzi be bamaramaje burundu, namusabye imbabazi ndamubwira nti umbabarire unyice mbere y’abana banjye, ntubanyicire mu maso

Mu gihe nkivuga ntyo bahise badukira abana banjye barabatemagura, babikora ndeba, arangije anyikubitira ubuhiri mu mutwe arantema ubwonko bujya hanze, arangije ambamba ndi muzima, ataba igice cyo hasi asigaza ijosi ryonyine, arakomeza ajya mu muryango wanjye wose Arabica we na bagenzi be barabamara

MUHONGAYIRE akomeza avuga ko nubwo ibyo Ajubu yamukoreye ari agahomamunwa, ariko ngo yaramubabariye ku mugaragaro

NGAYABERURA Ajubu wakoze ibikorwa by’ubunyamaswa nawe yemeza ko ari iby’igitangaza kubabarirwa nyuma y’amarorerwa yakoreye uyu muryango kandi yarawurerewemo ati” uyu mudamu Muhongayire, igitero cyagiye iwe, ni njye wari ugifitemo uburenganzira. Ni njye wari umwana ushabutse. Twamusanze kwa Sebukwe, tumuvana mu nzu, sebukwe yabanje no kuduha inzoga. Namujyanye turi kumwe, nibwo yambazaga ati ‘ese mugiye kunyica ?’. Njye naramubwiye nti ‘rero ubu si ubukwe, nta birori twajemo. Kugeza ubu duhagararanye, muri njye naramwishe ariko Imana ntiyemeye ko apfa”

Kuri ubu MUHONGAYIRE aguwe neza mu mutima kubw’igikorwa cy’ubutwari yakoze akemera kubabarira uwamuhemukiye nkuko ijambo ry’Imana rivuga riti”mugirirane neza mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nkuko Imana yabababariye muri Kristo”

Iyo umuntu atinyutse gutanga imbabazi arabohoka, umutima we ugasigara uguwe neza, gusa ku bakristo ni nk’itegeko kuko ijambo ry’Imana ridusaba kubabarira kugirango na Data wo mu ijuru azatubabarire.

Source: igihe.com

Liliane [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?