Yaciwe akaguru ke kapimaga ibiro 31 none(...)

Kwamamaza

agakiza

Yaciwe akaguru ke kapimaga ibiro 31 none kongeye kumera


Yanditswe na: Ubwanditsi     2011-11-08 11:01:51


Yaciwe akaguru ke kapimaga ibiro 31 none kongeye kumera

Umunya Australia Mandy Sellars,
arwaye indwara y’umubiri idasanzwe kuko itera kubyimba gukabije
kw’amaguru ye kandi nta n’ubwo ateye nk’ayo dusanzwe tuzi.

N’ubwo we afite umubyimba w’umuntu usanzwe, amaguru ye ndetse
n’ibirenge byarakuze cyane birenga urugero. Hashize hafi imyaka ibiri
abaganga bamubwiye ko ukuguru kwe kw’ibumoso (kwapimaga ibiro 31 icyo
gihe) kwatewe n’indwara yitwa ‘septicémie’ kandi kugira ngo akomeze
abeho bagomba kuguca.

Ariko nk’uko tubikesha ikinyamakuru 7sur7, nyuma y’amezi 22 gusa abazwe, ukuguru kwongeye kumera.

Yagize ati : « Nari nizeye ko ibagwa ryari kugira icyo rigabanya ku
mibereho yanjye, ariko ndatekereza mbikuye ku mutima ko nari nzi ko
kuzongera kukamera. Igice cyari cyasigaye aho babaze cyarakuze kiza no
kuvuna ako bari barashyizeho ngo kahapfuke ».

Uyu munsi ubu akaguru ke gapima ibiro bigera kuri 18 hamwe n’umuzenguruko wa metero 1.

Ubuzima bugoye uyu mugore w’imyaka 36 ugishoboye kwihanganira
abadahwema kumureba buri munsi binuba. Asobanura ko akomeje kugerageza
kwiyakira no kugerageza kubaho ubuzima busanzwe.

Agira ati : « Sinzareka iyi ndwara intsinda. Niyemeje gukomeza
kugenda uko mbishoboye, nzarwana mpaka. Ndacyariho kandi nzakomeza
nkoreshe ubu buzima kuko hari abandi babana n’ibiruta ibyanjye ».

Indwara yitwa syndrome de Protée yamenywe n’abantu cyane muri film yitwa "Elephant Man" yo mu mwaka w’1980.

Mandy Sellars asohoka mu modoka
Mandy Sellars n’ukuguru kwe kwongeye kumera

Elysee Mpirwa

Ibitekerezo (1)

nasabiyumva emmanuel

26-04-2012    10:23

IMANA IFITE ICYO YAGAMBIRIYE KURIWE!! KWIHANAGANA BITERA KUNESHA.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?