Wirinde gusenga amasengesho Imana itazigera(...)

Kwamamaza

agakiza

Wirinde gusenga amasengesho Imana itazigera isubiza - Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-26 09:40:14


Wirinde gusenga amasengesho Imana itazigera isubiza - Pastor Desire

Bimenyerewe ko buri gikorwa cyose gikozwe n’Abakirisito gitangizwa n’isengesho kigasozwa n’isengesho. Ubona ku bitwa abakirisito bose bimaze kuba umuco ko buri kintu bagisengera. Uzasanga iyo aba bagiye gufata amafunguro, kuryama, cyangwa gukora ibirori runaka babanza gusenga. Ku rundi ruhande hari n’igihe bafata igihe bagasengera ibyifuzo bashyizeho umwete.

Muri iyi nkuru twifuje kugaruka kuri amwe mu masengesho adafite umumaro bamwe mu bakirisito basenga batabanje kubitekerezaho neza bigatuma Imana itabasubiza kuko Yesu yaravuze ngo “murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi”.

1. Gusengera abashonji: Iyo Abakirisito bagiye gufata amafunguro, ntibabura gusengera abatabonye ifunguro ngo Imana ibibuke ibagaburire ariko bakirengagiza ko biri busigare ku meza bikamenwa. Aha twakwibaza niba baba batekereza ko Imana izajya mu gikoni igateka ngo igemurire abashonje? Ni gute wasaba Imana kugaburira abashonje kandi ubisigaza ukabimena? Ese utekereza ko hafi yawe, aho usengera cyangwa utuye nta bantu bashonje bahaba?

2. Gusengera imfubyi n’abapfakazi: Iyo uteze amatwi amasengesho y’abarokore, uzatungurwa no gusanga ko badashobora gusoza badasengeye imfubyi n’abapfakazi ngo Imana ibiteho. Ni gute twasenga ngo Imana ibiteho ariko tukaba tudashaka kumenya ibibazo byabo?

Imfubyi n’abapfakazi baba barakomeretse mu marangamitima, bakeneye uwo basangira uwo mubabaro ariko ntabwo tubabonera umwanya. Iyo tubyibutse rimwe mu mwaka dutanga kawunga n’ibishyimbo. Abantu bagiye bafata iminota mike bagasura imfubyi byaruta guhora usenga utazi ibibazo bafite.

3. Gusengera abarwayi ngo Imana ibakize: Iyo umuntu arwaye aba yifuza umuntu wamuba hafi ariko bitewe n’uko abantu bagenda bagira imirimo myinshi, usanga babura umwanya wo kubageraho. Birababaje kubona ibitaro bizengurutswe n’ amatorero nk’icumi ariko ugasanga mu bitaro harimo abantu badafite ababarwaza n’ababagemurira, yewe banavurwa ugasanga babuze ubwishyu.

4. Gusabira abafunzwe: Hari uburyo twishyizemo ko abafunzwe bose ari abanyabyaha. Ese iyo umuntu agezeyo akihana buriya Imana imufata ite? Ijambo ry’ Imana ridutegeka kubasura no kubitaho. Wasanga tubasuye havamo n’abakizwa. Dufite Abakirisito bangahe mu gihugu bateka ibiryo bakabijyana kuri gereza kandi nta muntu we afungiyeyo? Bake babikora Imana ibahe umugisha.

5. Gusenga ngo abakene Imana ibibuke: Ubutunzi bwose bw’isi bufitwe n’ abantu batageze ku ijana 100 gusa. Iyo usomye inkuru ya nyamutunzi na Lazaro uhita ubona uko abakene bafatwa mu isi. Ubutunzi Imana yarabutanze ahubwo uburyo busaranganywa ni byo birimo ikibazo. Ikibabaje rero ni uko bamwe mu bikubira harimo n’abigisha ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa. Ni gute umushumba ahagarara mu iteraniro akirata ko ari umukire, ko afite imodoka ihenze n’amamiliyoni abitse kuri konti kandi imbere ye hicaye abakene babuze n’ubuzima bw’ibanze?

6. Gusenga ngo igihugu gitere imbere: Ubuhanuzi bwinshi bwizeza abantu ko Imana ibahaye visa y’ Amerika, u Burayi n’ibindi. Njye nkibaza impamvu abantu bifuza kujya ahandi hameze neza ahubwo ntibashishikazwe no gutuma igihugu cyabo kiba cyiza!

Biratangaje ukuntu Umukirisito akora ibituma igihugu kidatera imbere akanyereza imisoro akanezezwa n’uko bakoze umuhanda wa kaburimbo, bashyize amatara ku muhanda, isuku n’ibindi. Tugabanye gusengera igihugu ngo gitere imbere ahubwo dukore ibiteza igihugu imbere, dutange serivisi nziza, dukore amasaha ategetswe dukiranuke mu byo dukora, igihugu kizatera imbere.

7. Gusaba Imana amahoro: Amahoro ni ikintu umuntu wese yakwifuza. Si umuntu gusa kuko iyo amahoro ahari n’inyamaswa zigubwa neza. Ahari amahoro haba hari ubuzima. Amahoro rero usanga ari kimwe mu bigaruka mu isengesho ry’abarokore. Amahoro yitwa amahoro iyo atangiriye mu mutima w’umuntu agakomeza mu bo mubana.

Wari uzi ko iyo uryana n’ uwo mwashakanye uba ugize uruhare rwo gusenya amahoro wirirwa usengera? Iyo abantu barya cyangwa batanga ruswa, iyo bareka abana bakajya mu biyobyabwenge, ubusinzi no kwiyandarika, ibyo byose bibuza amahoro imiryango. Ese waba ukora ibikorwa bituma abantu babura amahoro hanyuma ugasaba Imana amahoro?

Ibitekerezo (22)

Sanani Beatrice

28-10-2017    13:52

N’ukuri pe.Ariko ntibyoroshye ...Uwiteka adushoboze buri wese akore ibyo ashoboye.

############

23-10-2017    06:45

ndibutsa Leonile uvuzengo ubu butumwa sibwo ko yirengagije ijambo Yesu yabwiye abigishwa be bamubwiye ngo asezerere abantu barashonje,yavuze ngo NABE ARIMWE MUBAGABURIRA.Urakoze mushumba kutwibutsa ko aritwe tugomba kubafasha.Uhabwe umugisha

n.sosthene

15-10-2017    11:45

njye numva buri wese yakoresha impano ye
kuko izo nzi zigera kuri23
kwigisha,kubwiriza,gusenga)
umena ibiryo we ntajuru

ngirimana fiacre

13-10-2017    04:00

Imana ibahe umugisha kandi umuhati wanyu suwubusa ku Mwami kandi rwose ntunejejwe nizinyugisho mukomeze mwamamaze ubwami bw Imana

Uwijuru Chantal

2-10-2017    15:55

Imana iguhe umugisha mwinshi cyane! Njyewe uramfasha pe!

donatien

2-10-2017    10:44

paster Imana ijye ikwiherimigisha ubundi izakwiher’Ijuru ntakindi nabona ngusabira Itorero rigwije abantu nkamwe bavuga ubutumwa bwukuri nisi yagira mahoro yewe nabarimbuka bazaba bake none ubutumwa bwibitangaza bumazabantu

hakorimana

1-10-2017    20:39

Muraho icyigisho ni cyiza Uwiteka azabahemba ijuru kandi Mukomere

Ange

28-09-2017    16:21

Imana iguhe umugisha kdi idushoboze nukuri!

Mukamana Chatlotte

28-09-2017    03:37

Murakoze kuduhugura mutwigishije uko tugomba gukorera Imana nuko tugomba Gusenga Uwiteka abahe umugisha

Murwanashyaka j.nepomuscene

27-09-2017    16:02

Dukwiriye kwera imbuto z abihannye,tukagerageza gukiranuka,tukiringira imana nayo izatu izatugirira impuhwe biturutse mu gushaka kwayo.

Paji: 1 | 2 | 3  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?