Wari uziko ubunebwe ari icyaha?

Kwamamaza

agakiza

Wari uziko ubunebwe ari icyaha?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-02-19 09:06:52


Wari uziko ubunebwe ari icyaha?

Mu mibanire yanyu n’abandi, “mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu uwo n’ubwo yabanje kugira akamero k’Imana , ntiyatekereje ko guhwana n’Imana ari ibyo kugundirwa, ahbwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata agira ishusho y’umuntu” (Abafilipi 2: 5-7)

Yesu yaje mu isi gukora, yakoze mu buryo bwose , igihe kinini yakoraga umurimo yatumwe n’Imana hano ku isi yakoraga ibitanngaza, yarigishaga , yagiraga umwanya wo kwigisha abantu imibanire yabo na bagenzi babo hanyuma akagira n’igihe cyo kuruhuka. Ubunebwe ni ukwanga gukora ari nabyo bituma hataboneka umusaruro.

Abantu bamwe bibwira ko isabato ari umunsi wo kwicara mu cyumba ukaruhuka gusa. Ariko isabato ni umunsi wo kuruhuka tugamije gushyira imbaraga zacu ku Mana, bitandukanye no kwicara tukagereka akaguru ku kandi ahubwo ni ukwerekeza imitima yacu ku murimo w’Imana.

Ubunebwe ni iki kandi kubera iki ari icyaha?

Ubunebwe ni ukwanga gukora icyo ugomba gukora mu gihe cyagenwe.Yesu yari azi ingaruka mbi ziterwa n’ubunebwe ariho yahereye aca umugani w’umugaragu watabye itaranto mu gihe cyo kumurika shebuja yaramunenze amwita umunebwe n’umugaragu mubi ndetse yamwatse italanto ye yiha undi mugaragu wabashije gukora neza ngo abe ari we uyicunga.

Ubunebwe ni ukubura imbaraga zo kwiyemeza gukoresha ubumenyi Imana yatanze. Yesu yatubwiye ko tugomba kuvuga ubutumwa tukabwiriza abantu gukunda Imana no gukunda bagenzi babo. Ku by’umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere umwami wacu. (Abaroma 12:11)

Ubunebwe ni icyaha kuko kimwe n’ibindi byaha, ubunebwe budutandukanya n’Imana. Gukora ni akamero k’Imana , kandi twaremwe mu ishusho yayo kandi twaremewe gukora, iyo twicaye ubusa bibabaza Imana kuko ishaka ko duhora dukora kndi tugamije kuyubahisha.

Icyo Bibiliya ibivugaho

Imana yaremye isi n’ibiyuzuye harimo natwe , irema umugabo n’umugore kugirango babitegeke . Imana yadutegetse kuyikunda no gukunda bagenzi. Niyo mpamvu dukwiriye gukora ibintu byose tugamije guha Imana icyubahiro.

Igitabo cy’umubwiriza cyagaragaje ingaruka mbi z’ubunebwe, urugero udakora ntazabona ibihembo, ingaruka z’ ubunebwe kuri we ni uko birangira atabonye ibyo kurya.

Yesu ya yaciriye abantu umugani ku byerekeranye n’ubunebwe ababwira umutware wahaye umugaragu italanto ngo ayigenzure izunguke hanyuma yaje kuyitaba shebuja aje arayimuha ariko itarungutse. Icyakurikiyeho shebuja yaramugaye amwita umugaragu mubi w’imburamumaro (Matayo 25:14-29)

Biragara neza ko Bibiliya ivuga yeruye ko ubunebwe ari icyaha kiganjemo kutubaha Imana ngo umuntu asohoze umugambi w’Imana yamuremeye ikamushyira ku isi. Ubunebwe ni ukudakoresha neza impano Imana yaduhaye kandi bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu, dukwiye rero kugira umwete ku murimo wose twerekejeho amaboko nibwo tuzabaho neza mu buzima bwubaha Imana.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?