Wari uzi ko ubutwari butangirira mu bitekerezo?

Kwamamaza

agakiza

Wari uzi ko ubutwari butangirira mu bitekerezo?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-05-21 05:08:03


Wari uzi ko ubutwari butangirira mu bitekerezo?

Intare irusha izindi nyamaswa zose amaboko, kandi ntijya igira icyo ihunga (Imigani 30:30) mu buzima bwa buri munsi duhura na byinshi biruhije bishaka kutumira bunguri ariko gusenga no gushira amanga niyo ntwaro abakristo bakwiye gukoresha bakanesha umwanzi Satani.

Imana ifata intare nk’intwari mu zindi nyamaswa zose. Iyo turebye imiterere y’intare dusanga atariyo nyamaswa nini kurusha izindi ariko izwiho gutinyuka, kugira imbaraga ndetse no kugira ubwenge bwinshi. Ibi byose biyiranga bituma iba umuyobozi w’inyamaswa zose.

Mu by’ukuri, hari ibyiringiro ko buri wese muri twe, bitagombeye ingano ye cyangwa se indi miterere y’umubiri iyo ariyo yose akwiye kuba akwiriye kuba intwari y’Imana akayihesha icyubahiro.

Kwizera Imana bikwiye kuba hejuru kurenza ibibazo duhura nabyo mu mibereho ya buri munsi:

Nonese kuki intare ari intwari kurusha izindi nyamaswa zose? Ikintu kimwe cyoroshye ariko cyemeza ubutwari bw’intare ni uko idatinya mbese muri yo harimo kwigirira icyizere.

Muby’ukuri imbere y’ibikomeye, intare igaragaza ubutwari bwayo kuko irwanya umwanzi kugeza imunesheje. Iyo intare ibonye inyamaswa iyirusha ubunini, ntijya icika intege ngo ivuge ko bikomeye ahubwo yishakamo imbaraga ikarwanya iyo nyamaswa ikayica.

Mu rugendo rwa gikristo duhura n’ibibibazo birenze ubushobozi bwacu, icyo dusabwa ni ukwigira ku butwari bw’intare natwe tukareka kugira ubwoba imbere y’ikibazo kuko iyo Satani abonye watinye arushaho kukurasa imyambi myinshi ugasanga uratsinzwe.

Niba mwemera ko Imana nkuru yo mu ijuru ituye muri mwe, ukwizera kwanyu kuzarushaho kuzamuka bityo ibyo bibazo bihita bijya munsi y’ibirenge byacu.

Kwizera kwanyu kugomba kuba hejuru y’ibibazo mucamo nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabivuze ati: uwiteka niwe mwungeri wanjye n’agakiza kanjye, nzatinya nde? Uwiteka niwe gihome gikingira ubugingo bwanjye , ni nde uzampinza umushyitsi? Ubwo abanyabyaha banteraga kumaraho, aribo banzi n’ababisha banjye, barasitaye baragwa …(Zaburi 27.1-6)

Nk’uko intare itajya isubira inyuma imbere y’umwanzi, niko nawe udakwiye guhaburwa na Goriati kuko tuzi neza ko Dawidi yamutsinze, ikindi kandi Dawidi avuga muri Zaburi ko uwiteka aturwanirira buri gihe muby’ukuri ntabwo Imana ishobora kureka abayizera.

Isengesho ry’uyu munsi:

Mukiza, mpa imbaraga mu gihe mpuye n’ibiteye ubwoba undinde gusubira inyuma no gukuka umutima ahubwo mbe intwari kugirango nzahabwe ingororano z’abanesheje urugamba. Amen

Source: www.topchretien.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?