Wari uzi ko nta muntu ushobora kukunyaga(...)

Kwamamaza

agakiza

Wari uzi ko nta muntu ushobora kukunyaga umugisha wawe?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-12-18 07:52:38


Wari uzi ko nta muntu ushobora kukunyaga umugisha wawe?

Umugisha w’Imana aho wajya hose uragukurikirana kugeza Imana isohoje icyo yakugambiriyeho.“Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukana nanjye nuhitamo kujya ibumoso nange nzajya iburyo, cyangwa nuhitamo kujya iburyo nanjye nzajya ibumoso” (itangiriro 13:9)

Aburahamu na Loti bagiye inama yo kugabana uduce two guturamo ubwo amatungo yabo nyuma y’amakimbirane yari ari hagati yabo, Aburahamu nk’umuntu w’umunyamugisha ntiyashakaga kwanduranya n’umuvandimwe we.

Aburahamu Yasabye Loti ko batandukana mu rwego rwo kwirinda amakimbirane nuko abwira Loti ngo ngo ahitemo aho agomba gutura hamunyuze, Loti yahisemo ahantu heza cyane nuko Aburahamu afata ahasigaye kuko yangaga gutera amahane.

Imyitwarire yacu mu buzima bwa buri munsi yerekana abo turibo, ukwizera kwacu cyangwa se kunanirwa kwizera kwacu imbere y’Imana bisobanuye byinshi. Aburahamu yagize ukwizera gukomeye ntiyareba ibigaragarira amaso, ahubwo yahishuriwe ko ubuzima bwe buri mu biganza by’Imana ishobora byose.

Umugambi w’Imana ni mwiza kuri twe, nitugendera mu nzira ze nta muntu ushobora kutubuza umugisha wacu:

Umunsi umwe umusore yakunze umukobwa witwa Roselyne ariko uwo musore abigira ibanga ntiyagira uwo abibwira. Igihe kimwe uwo musore yari yicaye aganira n’undi musore mugenzi we hanyuma amubwira ko akunda Roselyne. Umutima wa wa musore wamuknze mbere waguye mu kantu ybaza ukuntu yibaza ukuntu yabigize ibanga nyamara hakaba hari undi wamukunze. Nibwo yatangiye kwibaza uburyo abasore babiri bakunda umuntu umwe bikamuyobera.

Ku bw’amahirwe mugenzi w’uwo musore bari bahuriye ku gukunda umukobwa umwe, yamuremye agatima aramubwira ati twese turasenga reka dutegereze umugambi w’Imana uwo yamugeneye niwe uzamutwara kuko umugisha w’umuntu umukurikirana aho ajya hose.

Mu by’ukuri umugambi w’Imana ntuhinduka, nitugendera mu nzira zayo, nta muntu n’umwe uzashobora kuturiganya cyangwa kutwibira umugisha kuko uko byagenda kose birangira duhuye n’umugisha wacu.

Muri macye, Aburahamu yatubereye urugero rwiza rutwigisha ko kugendera mu nzira y’Imana dutunganye, bituzanira umugisha utarondoreka. Dukwiye rero kubaha Imana n’umutima wacu wose kuko nitubigenza dutyo nta muntu uzatuvogerera umugisha ngo awudutware.

Source: topchretien.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?