Wari uzi ko nta muntu n’umwe wihagije mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Wari uzi ko nta muntu n’umwe wihagije mu buzima?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-09-01 09:38:04


Wari uzi ko nta muntu n’umwe wihagije mu buzima?

Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi (Abafilipi 2:4).

Mu buzima bwa buri munsi, twese dukenera abandi ko batuba iruhande bakadukorera igikorwa cyo kuturwanirira, kuturinda, no kudufasha kuguma kumurongo mwiza. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi, adusaba gutekereza ku nyungu z’abandi, atari izacu gusa. Uyu murongo urwanya rwose umuco wacu wo kwizirikana ubwacu. Uyu munsi mu bihugu by’i Burengerazuba ibintu byose bikorwa umuntu yizengurukaho: ibyo akeneye, inyungu ze, ibyo yifuza n’ibyifuzo bye. Ariko Pawulo atwigisha guhangayikishwa n’abandi.

Ufite umuntu ukwitayeho? Umuntu uguhangayikira akita ku mibereho yawe yo mu mwuka?

Uzi ko ufite umwanzi ukomeye kurusha umutwe w’iterabwoba? Ufite umwanzi wihariye ushaka kugutsinda. Yitwa Satani. Ahora ashaka guteza ibibazo mu buzima bwawe, gusenya umubano wawe, no kukugirira nabi cyane ku buryo bwose bushoboka.

Kuki ashaka kukugirira nabi? Kubera ko ashaka kugirira nabi Imana kandi kubera ko atabishoboye, yibasiye abana bayo. Ku bw’imbaraga zawe ntuzigera ugera ku ntsinzi ngo uneshe Satani. Ariko niba hari abandi bari mu ruhande rwawe bakagufasha, uzashobora gutsinda.

Dore inama nziza ziboneka mu gitabo cy’Umubwiriza: "Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba" (Umubwiriza 4:12).

Ese ufite umuntu ukwitayeho? Umuntu uguhagurukira akita kumibereho yawe y’umwuka? Ukeneye abantu bakuba hafi bakubwira bati: "Tuzabana nawe mugihe unyuze mubihe bitoroshye, Ntabwo tuzakwemerera gucika intege cyangwa kwiheba."

Kugira abantu bakuba hafi ni igisubizo cy’Imana kigufasha kwamagana gutsindwa. Ibi bivugwa mu gitabo cy’Umubwiriza 4:10: "Kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we, ariko uguye ari wenyine atagira umubyutsa, aba abonye ishyano". Ku rundi ruhande, uri wenyine ni we ugomba kugirirwa impuhwe, kuko aramutse aguye nta muntu wo kumwegura".

Mubyukuri dukeneye abandi bagendana natwe, bakorana natwe, bakatureberera ndetse bakadufasha kurwanya umwanzi Satani uhiga ubugingo bwacu ngo abujyane muri gehenomu.

Ushobora kugerageza, ariko ntuzashobora kubaho ubuzima bwawe wenyine. Teza imbere umubano wawe n’abandi kandi wige gutekereza ku nyungu z’abahagaze i ruhande rwawe, aho kwita ku byawe gusa.

Source: topchretien.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?