Wari uzi ko kunywa amata mbere yo kuryama ari(...)

Kwamamaza

agakiza

Wari uzi ko kunywa amata mbere yo kuryama ari byiza?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-09-21 09:43:34


Wari uzi ko kunywa amata mbere yo kuryama ari byiza?

Niba usinzira bikugoye, kunywa amata mbere yo kuryama bizagufasha. Ni ukubera ko ibikomoka ku mata cyangwa amata ubwayo arimo tryptophan ifasha mu gusinzira. Byongeye kandi, amata arimo na hormone yitwa melatonin igenzura gusinzira no gukanguka.

Niba udashobora gusinzira bihagije nijoro cyangwa ukaba uhangayikishijwe cyane no gusinzira, ushobora gufata ikirahuri cyuzuye cy’amata kugirango bigufashe gusinzira neza.

Kunywa amata mbere yo kuryama hari abantu babigize akamenyero aho babikora kuko bizera ko amata ashobora gutuma basinzira vuba kandi neza. Abandi babikora kugira ngo bibagabanyirize agahinda kandi baruhuke na mbere yo gusinzira.
Ubushakashatsi bwinshi bumaze kwerekana ko kurya ibikomoka ku mata nk’amata na foromaje mbere yo kuryama bituma umuntu abasha gusinzira. Abahanga bavuga ko ibyo byose bituruka ku bice bimwe biboneka mu mata.

Amata arimo imisemburo ya melatonin na aside amine tryptophan, byombi bigira ingaruka nziza ku bantu, bikatworohera kwinjira mu bitotsi. Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje kandi ko bigabanya guhangayika no kwiheba bikunze kugaragara mu gihe cyo kuryama.

Ku bitotsi byinshi, tryptophan ifasha umubiri w’umuntu kurekura imiti ya neurotransmitter serotonine igabanya amaganya kandi bigatuma umubiri wumva uruhutse. Hagati aho,melatonin ifasha kugenzura injyana ya circadian kandi igatuma ubwonko bubasha kwinjira mu bitotsi.

Abahanga bamwe ntibavuga rumwe kuri iyi ngingo bashingira ku kuba amata ashobora gutera umubyibuho ukabije bitewe n’uko arimo ibinure, proteyine, na karori usibye intungamubiri n’imyunyu ngugu kandi nanone bakavuga ko gusinzira cyane nijoro bishobora gutuma umuntu yiyongera ibiro.

Gusa Livestrong.com yatangaje ko kunywa amata mbere yo kuryama bishobora guhungabanya igogora, bikagira ingaruka kuri metabolisme, kandi bikaba byanatera kwiyongera ibiro bitifuzwa gusa ibi ntibyagatumye habaho kureka kunywa amata nijoro Ahubwo abantu bakwiye kujya banywa amata byibuze amasaha abiri mbere yo kuryama kugirango bishimire ibyiza byayo mu gihe cya nijoro.

Usibye guusinzira neza, kunywa amata ni ingenzi kuko ari umuco wo kurya neza. Kunywa amata mbere yo gusinzira bifite inyungu nyinshi kuko byongera ubudahangarwa bw’umuubiri, bityo bigatuma ubyuka umeze neza ku munsi ukurikiyeho. Kunywa amata mbere yo kuryama ni umuco mwiza dukwiye gutoza abana bacu bakawukurana bikazabagirira umumaro mu buzima bwabo bwose.

Source: www.themattresswarehouse.co.za, inyarwanda.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?