Wari uzi ko ikinezeza Yesu ari ukubana n’(...)

Kwamamaza

agakiza

Wari uzi ko ikinezeza Yesu ari ukubana n’ abantu? Pastor Desire Habyarimana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-10-31 23:35:00


Wari uzi ko ikinezeza Yesu ari ukubana n’ abantu? Pastor Desire Habyarimana

Ibinezeza byanjye byari ukubana n’ abantu (Imigani 8:31b)
Yesu biramunezeza kubana natwe akunda umunyabyaha icyo yanga ni ibyaha byacuariko nibyo yapfiriye. Kandi Imana iyo iturebeye mu maraso y’ umwana wayo itwitaabakiranutsi.

Yesu yambaye ishusho y’ abantu, kandi avuka bamwise Emanueli, Imana iri kumwenatwe cyangwa se Imana mu bantu.

Iyo Yesu yigishaga yaravugaga ngo nimuguma muri njye ijambo ryanjye rikaguma murimwe, musabe icyo mushaka. Kandi ko ari we muzabibu w’ ukuri Data ari nyira wouwuhingira, ishami ryose ritera imbuto ararica akarikuraho.

Abari kure kera bigijwe hafi n’ amaraso ya Kristo Yesu. Yesu ahora yishimiye kubananatwe ahora ari ku rugi akomanga ngo nitwemera yinjire dusangire Yesu yishimira kodusangira ubuzima bwose kuko iyo ubabaye murababarana, iyo wishimye murishimana,ubuzima bwose murabufatanya kuko umunezero we ari ukubana n’ abantu.

Kuko yababajwe no kugeragezwa, abasha gutabara abageragezwa bose kuko aziintumwa icyo ari cyo. Yesu yatanze itangazo rikomeye ngo mwese abananiwe muze munsange ndabaruhura(nta n’umwe mu isi watanga nk’iryo tangazo) akomeza avuga ngo mwikoreze ingatayanjye itababaza n’ umutwaro wanjye ntuvuna.

Ku musaraba yaravuze ngo ibyo gucungura abantu ndabirangije ushaka wese nazekuko umunezero we kwari ukubana n’ abantu.

Byaba byiza twemeye kumwakira atari kumwakira kw’abihana bwa mbere gusa, ahubwomu mibereho yacu ya buri munsi Yesu anezezwa no kubana natwe kuko iyo urebyeubuzima bwacu bwa buri munsi turirwanira usanga nta bufatanye bwacu na Yesuburimo.

Usanga umuntu avuga ngo njye ndakennye, baramvuga, njye njye..... iyo nari njye niyoigaragaza ko nta bufatanye bwacu na Yesu burimo. Paulo yavuze ngo si njye nkiriho niKristo muri jye. Nimufatanya na Kristo uzoroherwa mu bigeragezo byawe kuko yavuzengo mwikoreze ingata yanjye itababaza n’ umutwaro wanjye nawo ntuvuna.

N’ubu aracyabana natwe kuko ubugingo bwacu buhishanijwe na Kristo mu Mana. Kukoyicaye i buryo bw’ Imana adusengera adutambira ibitambo.
Stefano yabanye n’ Imana mu ipfa rye aravuga ngo ndamubona ahagaze iburyo bw’Imana.

Iyo Satani adushinja imbere y’ Imana ku bw’ ibyaha twakoze, Yesu arahagararaakatuvugira ati nibyo barabikoze ariko nibyo napfiriye akereka Imana mu biganza inkovuno mu rubavu. Turi abatsinzi no kurutaho ku bw’amaraso ya Kristo Yesu, amen.

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana. Hariigitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa by’umwihariko,cyangwa wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa,wasura www.agakiza.org cyangwa ukatwandikira

Ibitekerezo (4)

Aimable

16-11-2017    04:00

Imana ibahe umugisha kubwubutumwa bwiza

claude

7-11-2017    05:37

Kubana na Yesu ni byiza pe ninshuti nziza naramubonye.

Theoneste

14-04-2014    12:27

Turabatsinzi muri Yesu koko, IMANA iguhe umugisha pastor,unyemerere nkusabe ubufasha nifuza gukurikirana inyigisho za bible kuri internet nagerageje kwiyandikisha ariko sindazibona,none ndagirango uzabipfashemo Email yanjye ni : [email protected] murakoze ndategereje.

James

9-04-2014    15:03

mwese abarushye ni abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura , IMANA IBAHE UMUGISHA AYA MAGAMBO NI UKURI , UWITEKA ANSHOBOZE ,NTABE ARINJYE AHUBWO IZINA RY UWITEKA RIHABWE ICYUBAHIRO

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?