Wari uzi ko Kayote ari ingenzi mu buzima(...)

Kwamamaza

agakiza

Wari uzi ko Kayote ari ingenzi mu buzima bwawe?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-05-08 07:03:06


Wari uzi ko Kayote ari ingenzi mu buzima bwawe?

Kayote (Chayote) ni ubwoko bw’imboga zikoreshwa cyane mu bihugu nka Indonesia ariko inkomoko yazo ni aho bita muri Thailand ku mugabane wa Aziya.Ndetse na hano mu Rwanda iwacu ni imboga ziboneka cyane cyane mu bice by’icyaro ariko zifitiye umumaro umubiri.

Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe kuri Kayote bwagaragaje ko zifitemo intungamubiri nyinshi zikenerwa n’umubiri wacu.Ndetse hari n’ubushakashatsi bwakozwe na University of North Florida, USA, bugaragaza ko zifitemo amavitamini menshi kandi afitiye akamaro umubiri wacu.Ikindi kandi ikungahaye ku byo bita Fibre ,ndetse n’imyunyungugu itandukanye Mu ntungamubiri dusanga muri Kayote, harimo :Vitamini nyinshi:Vitamin AVitamib CVitamin EVitamin K.

Harimo kandi imyunyungugu itandukanye nka :Calcium, Fer, Magnesium, Sodium, Potassium, Phosphore, zinc, Manganese, Selenium.

Dore rero ibintu byiza bitangaje utari uzi kuri Kayote:

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima arirwo healthline.com mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Scientific Health Benefits of Chayote” ngibi ibyo Kayote yafasha umubiri wawe :

1. Ifasha gutakaza ibiro ;
Kayote kimwe n’ubundi bwoko bw’ibihaza,ntibigira ibivumbikisho (Calories),urugimbu ndeste n’ibinure.Ni byiza rero niba ushaka kuringaniza ibiro,ko wajya ukunda kwirira Kayote ku mafunguro yawe.

2. Ifasha abagore batwite kubyara abana badafite ubumuga;
Kayote igiramo vitamin bita Folate,iyi rero ifasha kwirema k’uturemangingo tw’urusoro mu nda ku bagore batwite,bityo bigatuma umwana avuka ameze neza.Twababwira ko umugore utwite akenera 23% bya Folate,ari nayo iboneka muri Kayote.

3. Ifasha kugabanya urugimbu mu mitsi y’amaraso (Cholesterol);
Kayote ntabwo igiramo amavuta,ku bantu rero bafite urugimbu rwinshi ndetse n’abashaka kwirinda urugimbu rwinshi,ni byiza gukoresha Kayote.

4. Ifasha kurinda Kanseri zitandukanye mu mubiri;
Kayote igira ibyo bita apigenin and luteolin bigafasha gusohora imyanda(free radicals) itera Kanseri mu mubiri.

5. Ni isoko y’imbaraga;
Kayote igira Potasiyumu, igira uruhare rukomeye mu gutuma umubiri ugira ingufu.Muri Miligarama 100 za Kayote,habamo Milligarama 125 za Potasiyumu.

6. Irinda gusaza vuba ;
Kayote ni imboga zigira ibyo bita Flavonoids zifasha umubiri mu guhangana n’ibiwangiza,bityo bigatuma umuntu adasaza vuba ndetse no kurwaragurika.

7. Ivura utubuye two mu mpyiko (Kidney Stones) ;
Kayote cyane cyane amababi yazo,akoreshwa mu kuvura utubuye two mu mpyiko.Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri universite yo muri Amerika bita University of North Florida.Amababi kandi ya Kayoti afasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso.

8. Irinda Impatwe (Constipation) ;
Kayote igiramo ibyo bita Fibre bifasha igogorwa ry’ibiryo kugenda neza.Bityo bigatuma wirinda impatwe,kujya ku musarani bikagenda neza.

9. Igabanya umuvuduko w’amaraso ;
Kurya Kayote bigabanya umuvuduko w’amaraso.Ibi byemejwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri universite yitwa Purdue University muri Amerika.

10. Irinda indwara z’umutima
Kayote zigira amavitamini y’ingenzi mu gukora neza k’umubiri,imwe muri ayo mavitamini ni Vitamini C.Ikaba ifasha mu gusukura umubiri bigatuma bikurinda indwara zitandukanye zibasira umutima.

11. Irinda kubura amaraso (Anemia)
Kubura Vitamini B12 na Fer bituma umuntu abura amaraso,Kayote rero ikungahaye kuri ibyo bintu bibiri,kuyikoresha rero ni byiza ku bantu bafite ikibazo cy’amaraso make.

Niba rero wasuzuguraga Kayote,wenda wumvaga ko ari iy’abantu baciriritse,ukaba umaze gusoma iyi nkuru,hita utangira kujya ukoresha kayote.Kwirinda biruta kwivuza.

Source: www.healthline.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?