Waba uzi impamvu ibitabo byahishwe( Apocryphes)

Kwamamaza

agakiza

Waba uzi impamvu ibitabo byahishwe( Apocryphes) bikoreshwa na kiliziya gatulika?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-28 01:34:02


Waba uzi impamvu ibitabo byahishwe( Apocryphes) bikoreshwa na kiliziya gatulika?

Mu nyigisho ibanza twabashije gusobanura neza inkomoko y’ibitabo byahishwe, aha rero urasobanukirwa neza impamvu ibyo bitabo byahishwe bikoreshwa na kiliziya gatulika

Abashakashatsi bavuga ko umugabo witwa Agusitini( Saint Augustin) na mutagatifu Jerome(Saint Jérôme) baje kwemeza ko ibitabo biboneka muri Bibiliya ari iy’Abaheburayo n’iyahinduwe mu Kigiriki n’Abayuda babaga mu mahanga aho batataniye bati: byose byahumetswe n’Imana.

Nyuma mu mwaka w’1546 (NK) inama y’abayobozi ba Kiliziya Gaturika (konsili ya mirongo itatu (Concile de Trente) yaje kubisuzuma yemeza ko nabyo bigomba kwemerwa, kandi ko bigomba kuboneka no mu y’Ikiratini “VULGATE“.

Mu mwaka w’1870 (NK) icyemezo cyavuye kwa Papa i Vatikani, yemeza bidasubirwaho umwanzuro wafashwe na ya Concile de Trente. Naho rero Bibiliya yitwa iya Yerusalemu ikoreshwa na Kiliziya Gatorika, yemera ibyo bitabo nk’ibyemewe ku nshuro ya kabiri ko byahumetswe n’Imana (Livres Deutérocanoniques) nyamara bitaboneka muri Bibiliya y’Igiheburayo.

Abantu bibaza niba izi Bibiliya abaporotesitanti bakoresha ari izigendera kuri Bibiliya y’Igiheburayo cg iya ba bagabo 70 twavuze haruguru yahinduwe mu Kigiriki, dore igisubizo:

Bibiliya y’Abaporotestanti bakoresha ni iy’Igiheburayo, nyamara yifashishije urutonde rw’ibitabo rwa Bibiliya yakozwe na ba bandi 70, hakavamo gusa bya bitabo bitemewe n’Abaheburayo,

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?