WIMUBAMBA, MUCUMBIKIRE IWAWE.

Kwamamaza

agakiza

WIMUBAMBA, MUCUMBIKIRE IWAWE.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-04-20 06:29:49


WIMUBAMBA, MUCUMBIKIRE IWAWE.

Pilato arabasubiza ati " Yesu witwa Kristo ndamugira nte?" (Matayo 27: 22a)

Aya magambo ni Pilato wayavuze ari kubaza abayuda ikintu yakorera Yesu kuko bari baje kumumuregera. Nta kindi bo bifuzaga kumwica ariko bakajijisha bashaka kubinyuza mu mategeko. Pilato arababaza ati ndamugira nte?

Yesu yaje mwisi aza afite mission yo gukiza umuntu ariko umuntu ntiyamwakira. Bibiriya iravuga ngo yaje mube ntibabimenya.

Yesu yaje kuzuza ibituzuye, Yesu yaje kuziiba icyuho. Yesu akiza ibyaha ariko ntagarukira aho gusa.Benshi bazi ko ubushobozi bwe ari ugukiza ibyaha bakagarukira aho. Ariko Yesu yuzuza nibituzuye.

Yesu witwa Kristo tumugire dute? Tumwakire? Nitumwakira aradufasha iki? Adufitiye uwuhe mumaro? Tumugire dute?

Mudasobwa ni igikoresho kibitse ibintu byinshi cyaaaane ku buryo abantu bajya kubyiga mwishuri bakabibonera n’impamyabumenyi. Ariko icyo nabonye abantu bayimenya ugutandukanye. Ushobora kubona umuntu yicaye imbere ya mudasobwa yandika ukavuga uti uyu muntu azi mudasobwa kabisa kandi wenda azi kwandika muri Microsoft office word gusa, cg azi gucana no kuzimya gusa, ntazi excel, ntazi ku imprimer....nibindi byinshi byihishemo.

Kuba azi gucana no kuzimya ntibivuga ko azi mudasobwa mu buryo yayibyaza umusaruro ushimishije. Niko bimeze no kuri Yesu witwa Kristo. Hari ubona mudasobwa agatekereza ibintu 100 yayikoresha kandi bitanga umusaruro. Hakaba n’undi wayiha akayibika.

Uyu Yesu witwa Kristo ndamugira nte? Burya Yesu iyo aje mu buzima bw’umuntu amukiza ibyaha bye ariko ntagarukira aho. Asiba n’ibyuho, akiza intimba, akiza ibikomere. Si byiza kubana nawe ukishimira ko yakubabariye gusa ariko ugendana agahinda, intimba,umubabaro uturuka mu buzima wanyuzemo. Ibi byose nibindi ntavuze arabikiza. Mubwire byose ntusige na kimwe. Yaje kumaraho imirimo ya Satani. Mubyaze umusaruro ufatika mu buzima bwawe.

Nsoza, nagira ngo ngufashe gusubiza kiriya kibazo Pilato yabajije. Yesu wimubamba. Mwakire umucumbikire iwawe mu mutima aragukiza ibyaha n’imvune zo mu mutima. Araziba ibyuho bigaragara mu buzima bwawe. Arakubohora, araguha amahoro.

Yesu aguhe umugisha

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?