Uziko nubiba urukundo,uzasarura urukundo?

Kwamamaza

agakiza

Uziko nubiba urukundo,uzasarura urukundo?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-03-05 07:05:18


Uziko nubiba urukundo,uzasarura urukundo?

Mu buzima busanzwe dukunda guhinga ibihingwa bitandukanye, iyo ushaka kuzasarura igihingwa runaka ubiba imbuto zacyo. Mu kubiba bisaba gutoranya imbuto y’indobanure kugirango igihe cyo gusarura uzabone umusaruro uhagije.

Umuntu ashobora guhinga ibihingwa bitandukanye kandi ku mpamvu zitandukanye : indabo kugirango zishimishe nyirazo, imboga, imbuto n’ibindi bihingwa kugirango umuntu abashe kurya neza bityo agire ubuzima bwuzuye.

Wakwibaza ngo ese iyo umuntu agiye kubiba abanza gutekereza ku musaruro azabona? Iyo ubibye imbuto nziza usarura byinshi byiza, wabiba bibi ugasarura ibibi byinshi.

Niba tubibye gushidikanya, urwangano mu buzima bwacu n’ubw’abana bacu, nabaturanyi bacu, ese dutekereza ko tuzasarura kwizera n’amahoro? Ntibishoboka ahubwo ibyo twabibye bizikuba bibe byinshi.

Ku rundi ruhande, iyo tubibye ibyiza: urukundo, kumva bagenzi bacu, kubaha, umuhate, gukomeza abandi
Ibyo dukora none, mu gihe abana bacu cyangwa abadukomokaho bazaba bakuru bazigana imirimo yacu niba ari bibi bazakora nabi nabo, niba dukora neza nabo bazakora neza. Ni byiza ko ibyo dukora tubikorana urukundo mu rwego rwo gutanga umurage mwiza.

Wakwibaza uti ese urukundo nyakuri narumenya nte? Dore ibiranga urukundo nyakuri ni ibi bikurikira:

Urukundo rurihangana: urukundo nyakuri rwihanganira imibabaro, ntirutera amahane mu gihe ibintu bitagenze neza nk’uko umuntu yashakaga.

Urukundo nyakuri rwicisha bugufi: umuntu ufite urukundo nyakuri ntiyishyira hejuru ahubwo aca bugufi akarangwa n’amahoro n’ibyishimo.

Urukundo rurubaha: umuntu ufite urukundo nyakuri yubaha buri wese atarobanuye ku butoni, ntiruterwa isoni no kubaha abanyantege nke.

Urukundo nyakuri rurangwa no gukiranuka: urukundo nyakuri ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku Bantu.

Urukundo rubabarira byose : umuntu wifitemo urukundo nyakuri agira imbabazi muri we kandi akababarira byose atibagiwe no kwihanganira byose.

Muri macye urukundo ni ikintu cy’ingenzi buri muntu wese akwiye kubiba muri bagenzi na cyane ko urukundo ari rumwe mu mbuto z’umwuka wera.

Kurubiba rero ni ukwiteganyiriza kuko mu gihe cyo gusarura umuntu agenda aseka yishimiye umusaruro mwiza avanyemo. Nimucyo rero twige kandi turusheho gusigasira urukundo kuko ibintu byose bizashira, ariko urukundo ruzahoraho iteka ryose.

Source: topchretien.com, inspiringtips.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?