Uzi ko icyayi cy’icyatsi kibisi (thé vert) ari(...)

Kwamamaza

agakiza

Uzi ko icyayi cy’icyatsi kibisi (thé vert) ari cyiza kuri wowe?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-26 09:36:36


Uzi ko icyayi cy’icyatsi kibisi (thé vert) ari cyiza kuri wowe?

Abahanga mu bijyanye n’imirire bavuga ko icyayi cy’icyatsi kibisi ( thé vert & green tea ) mu ndimi z’amahanga, Ni kimwe mu binyobwa bikunzwe cyane ku isi, iki cyayi gikomoka ku bibabi by’ikimera cyitwa camelia ndetse kikaza mu bwoko butandukanye.

Iki cyayi ushobora kukinywa gishyushye, gikonje cyangwa ari ifu. Cyamenyekanye cyane mu kuba gikungahaye cyane kuri antioxydant n’ibindi bifitiye umumaro umubiri. Wakwibaza ngo umuntu yanywa green tea ingana gute kugirango ibashe kugirira umubiri akamaro?

Munezero, ushinzwe ubujyanama mu mirire muri Kigali, avuga ko icyayi cy’icyatsi kibisi kirimo cafeyine nkeya kurusha ikawa. Bishatse kuvuga ko iki kinyobwa umuntu ashobora kugifata nticyangize ibitotsi bye. Ibibabi bya thé vert

Munezero avuga kandi ko icyayi cy’icyatsi kibisi ari cyiza ku mikorere y’umutima, kuko intungamubiri zibamo zifasha mu kugabanya cyangwa kongera ibiro.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko caffeine iba mu cyayi cy’icyatsi kibisi ikora nk’ikangura cyangwa ifasha gutwika ibinure no kunoza imikorere y’umubiri bigatuma ibiro bigabanuka.

Byongeye kandi, ubushakashatsi bwakozwe ku cyayi cy’icyatsi kibisi (green tea) cyangwa icyayi cy’umukara (black tea) bwerekanye ko bishobora kugira ingaruka nziza mubice bigize ubuzima bw’umutima ndetse n’imitsi itwara amaraso, bikarwanya umubyibuho ukabije, hamwe n’indwara y’amara.

Munezero akomeza avuga ko icyayi cy’icyatsi kibisi kirimo antioxydants, byagaragaye ko irwanya indwara zifata umutima ndetse igatwika ibinure.
Avuga ko iki cyayi gishobora no kugira ingaruka ku buziama bwo mu mutwe no ku mitsi, nko gutunganya amakuru, ibyo ntibiterwa na cafeyine ahubwo ni ikitwa (theanine) kiba kiri mu bibabi by’icyayi.

Mubyukuri, cholesterol yose ntabwo ari mbi kuri wowe. Lipoprotein nkeya cyangwa Low-density lipoprotein (LDL) iyi cholesterol iba ifitanye isano n’indwara zifata umutima, mu gihe cholesterol ya lipoprotein cyangwa high-density lipoprotein (HDL) ishobora kurinda umuntu indwara z’umutima.

Erick Musengimana, ushinzwe imirire mu ishyirahamwe mu ihuriro ry’abarwayi ba Diyabete ri i Kigali, yavuze ko icyayi cy’icyatsi kibisi gikungahaye kuri acide amino L-theanine ikunze kuboneka ku bwinshi mu bibabi by’icyayi.

Yavuze kandi ko L-theanine ikora nk’ikangura imitsi y’ubwonko, bisobanuye ko itwara amakuru ku buryo bwihuse.

Musengimana yakomeje avuga ko antioxydants ziba mu cyayi cy’icyatsi kibisi, zigabanya indwara yo kwibagirwa (Alzheimer).

Icyayi cy’icyatsi kibisi gifasha umubiri kugenzura no kuringaniza isukari mu maraso ndetse bikarinda umuntu kurwara diyabete 2.

Source: The New Times

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?