Usa: igiterane ngaruka mwaka gitegurwa na(...)

Kwamamaza

agakiza

Usa: igiterane ngaruka mwaka gitegurwa na Greg Laurie kihaniyemo abarenga 3000


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-13 11:20:01


Usa: igiterane ngaruka mwaka gitegurwa na Greg Laurie kihaniyemo abarenga 3000

Pasiteri Greg Laurie yateguye igiterane cy’ivugabutumwa ku cyumweru tariki 11 Kamena kugirango abantu babashe gusobanukirwa neza Imana, kitabirwa n’abarenga 40.000 muri sitade ya kaminuza Phoenix muri leta ya Arizona abarenga 3000 bakira agakiza.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki giterane yavuze ko abantu bafite ibitekerezo bitandukanye ku Mana, agaragaza ko inzira igeza abantu ku Mana ari imwe gusa ari Yesu Kirisitu.

Laurie umuvuabutumwa uturuka muri leta ya Califoruniya yagaragaje ibisabwa kugirango umuntu ajye mu ijuru ndetse na gihenomu, avuga ko umuntu ashobora kujya mu ijuru ari umuntu mubi. Atsindagira ko ijuru atari iry’abantu beza, ahubwo ari iry’abantu bababariwe. Avuga ko Imana itajya yihanganira icyaha, icyaha na kimwe ndetse ko icyaha gusa gishobora kibuza umuntu kujya mu ijuru.

Yavuze ko Imana itishimira ko umuntu yaremye mu ishusho yayo yajya mu muriro utazima kuko uyu muriro washyiriweho guhana satani n’abadayimoni be.

Laurie avuga ko atakuriye mu muryango ukijijwe kuko mama we yari yarabaswe n’inzoga, bituma atandukana n’abagabo inshuro zirindwi zose, bituma atamenya papa we. Byatumye amaze kuba ingimbi atangira kwiyahuza inzoga n’itabi.

Ku myaka 17 yaje guhura n’umuvugabutumwa witwa Lonnie yigisha ko iyo utari mu ruhande rwa Yesu uba uri mu bamurwanya, Laurie yumva ntabwo ari mu ruhande rwa Yesu kandi akumva ntabwo ashaka kurwanya Yesu, ahita yegurira Yesu ubuzima bwe bwose.

Avuga ko icyaha gitangaje kuko gitangira kiguha ubwigenge ariko kikazageza ubwo kikugize imbata, ndetse bikarangira kiganishije ku rupfu.
Laurie yavuze ko leta ya Arizona iza ku mwanya wa 12 mu duce tugaragaramo kwiyahura gukabije ku isi, avuga ko hakenewe Imana kugirango umuvumo utera kwiyahura uranduke burundu.

Iki giterane cy’uyu mwaka cyitabiriwe n’abarenga 38.000 abarenga 42.000 bagikurikiraniraga kuri murandasi mu bihugu 83, kuko cyanyuraga ku mbua 3.758. kuri sitade ya Phoenix abantu 2.904 bakiriye agakiza, mu gihe abandi 494 bakurikiranaga igiterane kuri murandasi nabo bakiriye agakiza.

Iki gitaramo kitabiriwe na Jordin Sparks, wegukanye “American Idol” watangaje ko yeguriye Yesu ubuzima bwe bwose.

Christian post

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?