Urugendo rw’Umukristo: Eliya na Elisa(Igice(...)

Kwamamaza

agakiza

Urugendo rw’Umukristo: Eliya na Elisa(Igice cya 1) Pasteur Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-11-13 07:24:00


Urugendo rw’Umukristo: Eliya na Elisa(Igice cya 1) Pasteur Desire

Tugiye kurebera hamwe urugendo rw’ Umukristo twifashishije inkuru y’ urugendo rwa Eliya na Elisa

(2 Abami 2 :1-9) Rambura Bibiliya yawe usome aya magambo.

1. Eliya na Elisa bahagurukanye i Gilugari:

- Bibiliya ivuga ko Abisirayeri bageze i Gilugari Imana yategetse ko abantu bongera gukebwa ubwa 2, kuko hari abantu bari baravukiye mu nzira batazi ibyo gukebwa. Muzi yuko gukebwa ari UGUKIZWA. Paulo yavuze ngo gukebwa kugira icyo kumara iyo umuntu akebwe mu mutima.

- Na n’ubu mu itorero dufite abantu mu ngeri zose baje batazi ibyo gukizwa. Wari uzi ko umuntu aza akigira umubatizo adakijijwe, akarinda abatizwa atarakizwa, akajya ku meza y’Umwami atarakizwa, akajya muri korali atarakizwa, akaba umudiyakoni atarakizwa, ejo akazaba na Pasteur atarakizwa? Birashoboka rwose! Nk’uko hari abavukiye mu nzira batazi ibyo gukebwa, ni ko dufite abantu mu nsengero batarakizwa. Kandi ntibitangiye ubu, na Yesu yabwiye abigishwa ngo muraboneye ariko si mwese (kuko harimo Yuda ari bumugambanire, harimo na Petro ari bumwihakane na Toma yizera bitinze).

- Iyo usomye umugani w’abakobwa 10 dusanga muri Matayo 25, usanga Yesu icyo yavugaga ari uko bamwe bazaba ari abageni by’ukuri abandi ari abaherekeza. Ariko nkwifurije kuba umugeni wa Kristo Yesu, ntuzabe umuherekeza kuko byaba bibabaje.

- None se abo dufite bose niba barakebwe (barakijijwe), intambara dufite zivahe? Yakobo 4:1. Intambara ziva mu birwanira mu ngingo zacu zitarakebwa (zitarakizwa). Nagira ngo mbabwire ko hari umuririmbyi waririmbye ngo «Mpisemo guhora nkizwa, nkashirwa mu gakiza k’Imana. Sinzava mu gakiza ke!»

- Yohana yavuze ko «Agakiza ari ukubabarirwa ibyaha» Luka 1:77. Yesu yatangiye avuga kimwe na Yohana, ati «Mwihane kuko ubwami bw’Imana buri hafi ». Impamvu yo gukizwa (gukebwa) ni uko ubwami bwo mu ijuru buri hafi. Agakiza kacu gashingiye ku bwami bw’Imana, usibye ko hari abandi agakiza kabo gashingiye ku butunzi, imigisha… Nyamara si ibyo bibanza ahubwo habanza ubwami ibindi ni inyongera. Yesu yaravuze ati « Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa» (Matayo 6 :33).

- Ni ukuri tuzabona byinshi, ariko ntibikwiriye kuba ibya mbere ahubwo Yesu ari We ukwiriye kuba uwa mbere muri byose. Bene Data, gukebwa ni ibya buri munsi kuko mu Byahishuwe 22 :14 havuga ngo « Hahirwa abamesa ibishura mu maraso y’Umwana w’intama, ni bo bazemererwa kwinjira mu rurembo Siyoni.» Ikibazo si ibitwanduza, ikibazo ni ukutamesa kandi wanduye. Amaraso ya Yesu abereyeho kutweza. Abatarakebwa na rimwe, namwe ubwami bw’Imana ni ubwanyu nimwemera gukizwa mukavuka ubwa kabiri, mukwabyarwa n’amaraso ya Kristo Yesu. Gilugari bisobanura gukebwa (gukizwa).

Ubutaha tuzareba igice cya 2 aho bakomereje i Beteli nicyo bisobanuye ntimuzacikwe...

Ibitekerezo (11)

Claude

24-11-2017    19:56

murakoze cyane

TUYISABE Cyriaque

14-11-2017    12:22

Icamberenambe,novuga,mfisinyunganizimuvyerekeye, Ugukebwa cangwa,ugukizwa, Vyukururikureba Abantubeshintibashakakwihanangobakiragakiza Banezezwanivyisi Ntabwobabonako Isiriko Irahera
Jewendi Umunyeshengero Wokuntaramvugabutumwa Ya Rutoke.Nkabaniga Mu Mago.

jeannette uwineza

14-11-2017    00:22

Uyu mugabo ijambo rye buri gihe riba ryuzuye amavuta, Imana iguhe umugisha kd ikwagure

13-11-2017    04:22

murakoze,Pasteur Desire ikiza koko nuko aba kristo bakebwa mumitima yabo bakareka intambara zabo,kuko abatarakebwe baba babaseka bakanabafungira gukebwa kubera ubuhamya bubi baba babereka.

Kalinda

30-06-2017    04:34

Ijambo ryawe mana ni rizima
Ndifuza kongererwa imbaraga

Aline Umutabazi

3-09-2016    08:45

Imana ishimwe kubwiri jambo

1.10.13

1-11-2013    12:47

Yesu adusure atumurikire tubashe kureba . Erega byose byicwa nuko tubivuga kumunwa gusa! hakwiye gufata umwanzuro, umuntuwese akarinda izamu rye bibaye gutyo ntantambara twahura nazo.

anatole Mulindwa

1-11-2013    03:25

GBU PASTOR

etienne

1-11-2013    03:09

Yesu ashimwe bene data
Nukuri iri jambo ririmo ubwenge kdi riranyubatse pe.
Aba Gilgalois(members ba chorale Gilugal
nimuhereze Imana icyubahiro kuko TUTAZACECEKA

Uwimana

31-10-2013    18:53

Imana iguhe umugisha mukozi w’Imana. Nonese koko intambara zivahe????

Irijambo riramfashije cyane ngo "ikibazo si ukwandura ahubwo ikibazo ni ukutamesa kandi wanduye"

God bless you

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?