Urugendo rutagatifu Pasiteri Desire ari(...)

Kwamamaza

agakiza

Urugendo rutagatifu Pasiteri Desire ari kugirira muri Isirayeli rukomeje kubamo ibihe byiza


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-04-05 04:55:46


Urugendo rutagatifu Pasiteri Desire ari kugirira muri Isirayeli rukomeje kubamo ibihe byiza

Kuri uyu wa 1 Mata ni bwo Pasitori Desire yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu gitagatifu cya Isirayeli, yajyanywe no gusura icyo gihugu kibitse amateka ya Bibiriya ndetse n’ay’isi yose muri rusange kuko abantu bo ku isi yose ari ho bahurira baje gusaba umugisha Imana ya Isirayeli.

Mu kiganiro twagiranye na we, yadutangarije ikiganiro giteye gitya: Tumaze gusura ibibanza bitagatifu byinshi, birimo aho malayika yabwiriye abashumba ko havutse umukiza. Twakomereje aho Yesu yavukiye, mu minota 40 ugiye n’amaguru. Twasuye kandi Getsemani aho Yesu yasengeye abira ibyuya bivanze n’amaraso, dusura umuhanda bita Hoziyana aho yanyuze ahetswe n’icyana cy’indogobe dukomereza aho Yesu yazamukiye ajya mu ijuru, ari na ho azanyura agarutse kwima ingoma y’ imyaka 1000.

Twakomereje aho biciye Sitefano, hafi ya Getsemani. Twasuye inzira y’ umusaraba, ibibanza 14 Yesu yanyuzeho yikoreye umusaraba akawugwana inshuro 3, dukomereza aho bamufungiye Petero akamwihakana. Twagiye i Golgota, kandi imva ye ni ukuri irimo ubusa.
Twasuye aho Mariya yavukiye, dusura n’ikidendezi cya Betesida.

Twasuye urukuta rw’amarira, aho isi yose ihurira ije gusengera ibyifuzo no gusengera Isirayeli ngo yubake urusengero, bahamagara Mesiya ngo aze abatabare. Aho ni ho twasengeye ibyifuzo bitandukanye. Twakomereje ku nteko ishinga amategeko ya Isirayeli. Urugendo rurakomereza ku musozi Karumeri, aho Eliya yamanuye umuriro, n’i Nazareti aho Yesu yakuriye. Mukomeze muhabwe umugisha, tuzakomeza kubakurikiranira iby’uru rugendo…

Ibitekerezo (4)

Jacky

12-04-2013    03:36

Pasteur muzatubarize niba habayo abakristo bizera ko yesu ari umwami cg niba bagifite ya migenzo ya kera yabisirayeli. Basenga kuwuhe munsi?

CHRISTINE M

10-04-2013    05:36

Pasteur , imana iguhe imigisha myinshi kandi ikomeze kubarinda muri icyo gihugu cyiza kidukumbuza amateka yabatubanjirije ,kujyayo bisabiki

Damascene

9-04-2013    03:06

Imana ihabwe icyubahiro kubw’umugambi mwiza yasohoreje Pasteur wacu.

CHERUBIN

5-04-2013    07:00

Pasteur, Imana iguhe umugisha muri icyo gihugu cy’amasezerano kuri bene Yakobo! Uzatubarize niba hakibayo abatambyi n’abalewi.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?