Urugamba rw’umwuka ntirurwanwa n’umubiri

Kwamamaza

agakiza

Urugamba rw’umwuka ntirurwanwa n’umubiri


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-22 11:43:04


Urugamba rw’umwuka ntirurwanwa n’umubiri

1 Abakorinto 10 :3-6 N’ubwo tugenda dufite umubiri w’umuntu ntiturwana mu buryo bw’abantu, kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi, dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo, kandi twiteguye guhora kutumvira kose, ubwo kumvira kwanyu kuzasohora.

Kuva mu byaha ukakira Yesu, ni ugutangariza Satani ku mugaragarano ko umusezereye, ku rundi ruhande ni ukumubwira ngo ntangiye urugamba rwo guhangana nawe, bisobanuye ko Satani nawe atangiza urugamba rwo kuguhiga kubura hasi no hejuru kuko aba atakaje ingabo ye kandi agomba kwigarurira, ng’uko uko tubaho mu ntambara, gusa si intambara tugomba kugwamo nk’ihame kuko Imana yatumeneye ibanga ku ntege nke za satani muri Yakobo 4:7-8 iti “Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga, mwegere Imana na yo izabegera, yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima.

Urugamba Satani arwana n’umu kristo ruba rugamije kumwambura isezereno ry’ubugingo buhoraho yaheshejwe no Kwizera Yesu, ngo amuteze ibyaha aribyo bimuganisha ku rupfu rw’iteka, bityo akoresha inzira zose ashoboye kugirango akuraseho imyambi ye yaka umuriro, niho uzasanga ashobora kukurwanya anyuze mu bantu, akanyura mu burwayi, ashobora kunyura mu bigeragezo bitandukanye ngo ahari ucike intege, ariko ukwiye kumenya uko bene uru ruganmba rurwanwa kuko intwaro zinesha satani atari iz’abantu.

Pawulo yandikiye itorero rya Efeso 6:10-18 ati “Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi, mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani….Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye Gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana, musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.

Nongere nti urugamba rw’umwuka ntirurwanwa n’umubiri, kuko Abo turwana nabo kabone n’aho banyura mu bantu ubundi si abantu ni imyuka mibi, Umuntu agirwa mwiza n’ibimurimo, Urimo Umwuka wera Yere imbuto z’umwuka, urimo abadayimoni akora iby’imirimo ya kamere (Abagaratiya 5: 16-26 ), Nidusenga Imana izaduha amaso abasha kumenya ibihishwe bitaramenyekana, itwigishe ubwenge bwayo itwambike imbaraga tuneshe Satani kandi tutarwanishije umubiri.
Yesu abahe umugisha.

Ernest Rutagungira

Ibitekerezo (2)

Jean Pierre

22-06-2017    13:45

Imana iguhe umugisha Pastor iri jambo riramfashije

Mutumwa

22-06-2017    11:39

Yesu aguhe umugisha Ernest, ndumva Imana inyubatse rwose

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?