Urufatiro rw’urugo rwiza - Jeremy Sourdril

Kwamamaza

agakiza

Urufatiro rw’urugo rwiza - Jeremy Sourdril


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-02-28 06:23:00


Urufatiro rw’urugo rwiza - Jeremy Sourdril

Kunesha k’urugo cyangwa k’umuntu w’ingaragu biterwa n’uburyo uwo muntu abana n’Imana. Ubuzima bwacu bugomba gushingira ku Mana no ku ijambo ryayo. Imana nta bwo ari inyongezo ku buzima bwacu, ahubwo ni urufatiro rw’ubuzima bwacu.

Urugo ruhabwa umugisha iyo abashakanye babayeho ku bw’Imana. Biragoye ko tubona ukuboko kw’Imana mu buzima bwacu iyo tubaho uburyo tubitekereza n’uko tubigambirira. Imana nta bwo iha umugisha imigambi yacu, ahubwo iwuha imigambi yayo. Urugo ruhawe umugisha rutumbira Imana kugira ngo ruyumve irugira inama. Iyo umugabo n’umugore begera Imana, ibaha ubwenge bw’uburyo bakora ibyo batumvikanaho, ikabasubiriza ibibazo byabo. Ijambo ry’Imana rituma urugo rugira umuco, rukamenya ingamba zo gufata mu buzima bwa buri munsi.

Urugo ruhawe umugisha ruba:
• Rushyira hamwe
• Ntiruharanira inyungu nk’izabatizera (Mt.6 :31-33)
• Ruhesha Imana icyubahiro mu byo rukora byose (1 Abakorinto 10 :31)
• Rubaho ku bw’Imana (Mt.6 :24)
• Rubana akaramata (Itangiriro. 2 :24)
• Rurimo ubwumvikane (Amosi 3 :3)
• Ntabwo ruha Imana ibisigazwa (udusengesho duke, kujya mu materaniro gake, rutanga gake...) - Ibyakozwe n’intumwa 5:1, 2
• Nta bwo rusimbuza Imana ibindi (Yeremiya.2 :13)
• Ruharanira gushaka Imana no kubaka kuri yo
• Rurangwamo urukundo (N’ubwo rwagira ubutunzi bwinshi nta rukundo byaba ari umuyaga) - 1 Abakorinto 13:3
• Rugira umwete wo gukura no guhinduka (Abaroma. 12 :11)
• Abashakanye bamenya gusabana imbabazi (Abakolosayi 3:13)
• Rwizera Imana no mu bigaragara nk’ibikomeye: kuko ari yo yo kwizerwa (1 Abatesalonike 5 :23-24)

Twaremewe kubaho duhesha Imana icyubahiro, no mu gihe twubatse ingo. Birashoboka ko urugo rugirwa n’abigishwa beza ba Kristo. Ibi birashoboka kuri ba bandi bifuza guhinduka no kugendera mu rukundo no kwizera biri mu Mana. Imana yo nta bwo ihinduka, ariko iriteguye kuduhindura uko bikwiriye. Imana ishimwe ku bwa Kristo Yesu, kuko ku bwe byose bishoboka. Ni we uhindura ibikomeye kuba ibyoroshye, ibidashoboka akabihindura ibishoboka!

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?