Umuvugabutumwa Nick Vujicic wavutse atagira(...)

Kwamamaza

agakiza

Umuvugabutumwa Nick Vujicic wavutse atagira amaboko n’amaguru ari mu byishimo bikomeye kuko yibarutse impanga


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-26 03:53:27


Umuvugabutumwa Nick Vujicic wavutse atagira amaboko n’amaguru ari mu byishimo bikomeye kuko yibarutse impanga

Nick Vujicic ni umugabo wavutse atagira amaboko n’amaguru ndetse akaba ari bwo buzima yisanzemo kuva yavuka, uyu munsi wa none ni umuvugabutumwa mpuzamahanga aho agenda yamamaza ubwami bw’Imana hirya no hino ku isi


Nick n’umugore we n’umwana

Ibi byose akabikora atagira amaboko n’amaguru kandi Imana ikamushoboza mu mwaka wa 2012 nibwo yakoze ubukwe n’uwitwa Kanae MIYAHARA bakaba bari bafite abana babiri
Mu minsi itatu ishize nibwo humvikanye inkuru nziza yuko Imana yagiriye neza uyu muryango ikaba yabahaye abana babiri b’abakobwa baza biyongera kuri babiri b’abahungu bari bafite

bari mu byishimo byinshi

Mu bigaragara, umuvugabutumwa Nick yari ategeranije amatsiko menshi aba bana ho mu mafoto byagaragaraga ko abahaye ikaze kandi abafitiye ubwuzu bwinshi


aha bari bagitegereje abana

Ibyo Nick yavuze byaje kuba impamo tariki 20/12/2017 ubwo umugore we yaje kwibaruka impanga z’abakobwa ari bo Olivia Mei Vujicic na Ellie Laurel Vujicic baze basanga Kiyoshi James Vujicic na Dejan Levi Vujicic nkuko urubuga mychristiandaily.com rubitangaza


ba Vujicic bakiriwe neza mu muryango

[email protected]

Ibitekerezo (2)

21-01-2018    01:05

Ntakinanira Imana mugihe cyashyizweho

Ruzige

13-01-2018    08:31

Uwiteka se w’ Umwami wacu Yesu kristo ashimwe, ahabwe icyubahiro cyinshi kandi izina rye ryera rishyirwe hejuru, kubera imirimo itangaje yakoreye nick n’ umugabo wee! Haleluyaaa!

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?