Umutima wa Kibyeyi w’ Imana (Igice cya(...)

Kwamamaza

agakiza

Umutima wa Kibyeyi w’ Imana (Igice cya 3)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-04 07:12:13


Umutima wa Kibyeyi w’ Imana (Igice cya 3)

Ibintu umuntu akenera by’imbere mu mutima:

Agaciro (kubahwa), Gushimwa kubyo uzi cyangwa ukora neza, guhamagarwa mw’ izina, kudahora ugereranwa n’ abandi, guhabwa uburenganzira ku biri mu rugo, kugishwa inama mubyo ukorerwa, biremamo umwana kwiyizera, kwiyakira no kumva ko yubashywe.

Ubuhamya:

"D" yirukanywe n’ ababyeyi mu nzu kuko yanyaraga ku buriri yararengeje imyaka 8. Yahisemo kujya ararana n’ abakozi bo mu rugo, nabwo hasi kuko yabaga abasagariye. Uyu munsi biramugora kwiyumva nk’ umuntu wo kubahwa no kujya mu bandi.

Ababyeyi bamwe batamaza umwana hagati mu bandi.Ibi byica umutima w’umwana.

Mu bakozi b’ Imana hari ibyo bita gukorera umugisha abashyitsi baba baje, abana bakabimukira ku buriri kugira ngo babone aho babaryamisha. Ugasanga kugaburira abashyitsi nibyo bitayeho cyane kuruta uko bita ku bana.Abashyitsi inkoko nziza abana bagahabwa ijosi (iyo bagize amahirwe).

Nta gitangaje ko abana b’ abapasitori bamwe banga itorero. Mu ngo zimwe na zimwe, amasahani meza, ibikombe byiza n’iby’ abashyitsi ariko n’abana bawe uramutse ubibahaye hari icyo byongera muri bo bakumva bafite agaciro.

Ntitwigisha ko umwana adakwiye guhanwa ariko ushobora ‘kwica ikibimutera aho kwica Gitera’. Ushobora guhana ikosa ariko udahitanye agaciro k’ umwana.

Imana yo yaduhaye agaciro ubwo yaturemaga mw’ ishusho yayo , iduha uburenganzira bwo guhitamo. Bibliya ivuga ko Imana yise Mose ‘imana’ (Zab 82:6). Imana yaduhaye inshingano ikomeye yo gutwara isi. Ibi ntawabikorera abo atubaha.

Imana yemeye gukorana n’ umwana w’ umuntu (II Abakor 6:1 ). Umuntu amaze gucumura yemeye kumutangaho igiciro kinini (I Pet 1: 18-19 ) ngo amucungure. Icyo udaha agaciro iyo cyangiritse urajugunya. Imana itwita ‘amaronko’ (treasure). Nta mpamvu yo kwisuzugura nubwo waba utarize, udafite umutungo mwinshi, udakomoka mu miryango ihambaye kuko Imana irakubaha.Ufite agaciro mu maso y’Imana.

Ntuzacikwe n’igice kizakurikiraho.....................

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor Desire
www.agakiza.org
Fcbk: Agakiza.org
Chaine YouTube: Agakiza.org

Ibitekerezo (2)

PETER

17-05-2017    22:55

IYABA ABANTU BOSE BASOMAGA UBU BUTUMWA NGE HARI ICYO BUNYIGISHIJE

PETER

17-05-2017    22:43

IYABA ABANTU BOSE BASOMAGA UBU BUTUMWA NGE HARI ICYO BUNYIGISHIJE

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?