Umusore wahoze ari umutinganyi yahuye na Yesu(...)

Kwamamaza

agakiza

Umusore wahoze ari umutinganyi yahuye na Yesu aravuga uburyo Umwuka Wera yahinduye ubuzima bwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-04-12 06:51:16


Umusore wahoze ari umutinganyi yahuye na Yesu aravuga uburyo Umwuka Wera yahinduye ubuzima bwe

Brian Parantar atanga ubuhamya bw’uburyo yari umutinganyi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru infochretienne.com atanga ubu buhamywa bw’uburyo Yesu yahinduye ubuzima bwe kandi ko atanga ubuhamywa bwe kubera icyubahiro cy’Imana, ndetse bugire n’abo bufasha bave muri uwo mwijima yari arimo.

Brian ntagira n’isoni zo gutanga ubuhamya bwe n’ahantu hahurira abantu benshi, ndetse ku rukuta rwe rwa facebook yashyizeho amagambo yo muri Matayo: 5:11-12 “Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru kuko ariko barenganyije abahanuzi ba mbere.”

Muri Filipine ubutinganyi bukorwa buri ku kigereranyo cyo hejuru. Ubushakashatsi bwagaragaje ko 70% bavuze ko ubutinganyi bukwiriye kwemerwa mu miryango. Iyi mibare ishyira Filipine mu bihugu byambere bigaragaramo ubutinganyi ndetse na Australie.

Imiryango irengera abatinganyi irwanya cyane abantu batanga ubuhamya bw’uko bahindutse bakava mu bikorwa by’utinganyi ndetse bakavuga ko ari icyaha.
Brian yatangiye gutanga ubuhamya akoresheje ikoranabuhana akoresha izina rya Jessica mu rwego rw’umutekano we kuri facebook.

Atarakira Yesu yumvaga kubaho nk’abakobwa aribyo bimushimusha ndetse aribyo byiza kuri we. Mu ukwizi k’Ugushyingo 2015 ubwo yigaga muri kaminuza nibwo bamubwiye ko mama we apfuye uzize Kanseri y’ibere mu gihe papa we yari yarabataye.

Urupfu rwa mama we rwamugizeho ingaruka kuko yumvise ari nkaho isi imwituyeho kuko mama we niwe wamufashaga kubona ibyo yari acyeneye byose, n’amashuri yahise ahagarara kuko ariwe wamwishyuriraga. Nyuma yo kwifungirana munzu kubera agahinda kenshi n’umubabaro yatangiye kubaza Imana impamvu yemeye ko ibyo bibazo bimugeraho, bituma atangira kugira ibibazo by’uburwayi bw’umutima butewe n’aka gahinda gakabije.

Muri Mutarama 2016 Brian yagiye gusura inshuti ye y’umukirisitu, amutekerereza akababaro ke n’uburyo aremerewe n’ibyo bibazo byose byamubayeho, mugenzi we aramubwira ngo Imana iri hafi y’umuntu wese ufite umutima ukomeretse.

Brian aza kwemera ko Imana imuri bugufi, amenya kandi ko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwe, ndetse ko urupfu rwa mamawe n’uburwayi bwamusigiye byabaye inzira imugeza kuri Kristo.

Inshuti ye yatangiye kujya imutumira mu masomo ya Bibiliya, amufasha gukura mu buryo bw’umwuka bituma ubuzima bwe buhinduka, umubiri we urahinduka n’amarangamutima ye ahindurwa kubw’imbaraga z’Umwuka Wera.

Avuga ko noneho Umwuka Wera atuye muri we yamwujuje urukundo ntabwo akiri umucakara w’ubutinganyi n’ikindi cyaha Imana yaramubohoye.
Abaroma: 8:28 “Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira Ibiza aribo bahamagawe nk’uko yabigambiriye.”

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?