Umusore wa Arnold Schwarzenegger Patrick nawe(...)

Kwamamaza

agakiza

Umusore wa Arnold Schwarzenegger Patrick nawe ari mu byamamare bisengera muri Hillsong church nyuma ya Justin Bieber


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-09 06:08:05


Umusore wa Arnold Schwarzenegger Patrick nawe ari mu byamamare bisengera muri Hillsong church nyuma ya Justin Bieber

Justin Bieber umuririmbyi umenyerewe cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo kuvugwaho kwakira agakiza asengera mu itorero Hillsong Church mu cyumweru gishize umuhungu w’umukinnyi wa filime Arnold Schwarzenegger Patrick n’umugore we Abby Champion nabo batangiye kuhasengera.

Patrick n’umukunzi we batangiye kubana muri Werurwe 2016, ariko umufotozi yabafotoye ubwo bari bitabiriye igitaramo kuwa gatatu w’icyumweru gishize.
Mu mpera z’icyumweru Patrick yandikiye pasiteri Chad Veach, wo mu itorero Zoe Church muri Los Angeles wari uyoboye icyo giterane.

Itorero Hilsong Church rimaze kubaka izina bitewe no kuzenguruka ahantu henshi bamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo mu muryango w’ivugabutumwa batangije byatumye abantu benshi bitabira ibitaramo byabo harimo Justin Bieber nawe wari witabiriye igiterane cyateguwe n’itorero rya Zoe ku cyumweru.

Hillsong ikunzwe n’abantu benshi b’ibyamamare nka Hailey Baldwin na Selena Gomez iyo babonye umwanya bitabira amateraniro bateguye. Patrick nawe amaze kujya yitegura amateraniro ndetse agatambutsa ubutumwa bwiza kuri twitter.

Patrick nawe ni umukinnyi wa filime kuko yagaragaye muri filime “Go North” yagaragayemo n’umuririmyi Miley Cyrus mu mwaka wa 2015. Muri icyo gihe yagiranye ibihe byiza na Abby ndetse bakunze kugaragara kuri twitter kuko bohererezaga abantu amafoto y’ibihe byiza bagiranye.

Abby yagaragaje uburyo akunda Patrick mu isabukuru ya papa we Arnold y’imyaka 70 amubwira ko yishimiya kuba yaramuhisemo kugirango amubere umukunzi.

Christian today.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?