Umuryango wa Gikirisitu “Made in Compasion”(...)

Kwamamaza

agakiza

Umuryango wa Gikirisitu “Made in Compasion” uri gufasha mu kubaka insengero 2 muri Pakisitani


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-07-06 10:20:07


Umuryango wa Gikirisitu “Made in Compasion” uri gufasha mu kubaka insengero 2 muri Pakisitani

Pakisitani ni igihugu kiza ku mwanya wa kane ku isi mu bigaragaramo cyane akarengane gakorerwa abakirisitu ariko nubwo bimeze gutyo umuryango “Made in Compassion” wateye inkunga ibikorwa byo kubaka insengero 2 kugirango Ubwami bw’Imana bukomeze kwamamazwa.

Pakisitani ni igihugu kiyobowe hakurikijwe amategeko ya isilamu giherereye ku mugabane wa Aziya y’amajyepfo hagati y’Afuganisitani n’ubuhinde, ikaba ituwe n’abaturage miriyoni 200. Pakisitani ni igihugu cya 6 ku isi gituwe n’abaturage benshi. Abakirisitu baza ku mwanya wa gatatu mu madini afite abayoboke benshi kuko bangana na miriyoni ebyiri n’ibihumi maganinani, bivuzeko bangana na 1,5% by’abaturage bose.

Kuberako guhindura idini bitemewe n’amategeko muri Pakisitani benshi bakeka ko imibare y’abakirisitu irenga iyi yatanzwe mu bushakashatsi kuko abakiriye agakiza batajya bifuza ko bimenyekana kugirango bitabagiraho ingaruka zirimo n’urupfu. Iyo umuntu yakiriye agakiza yari umuyisilamu akomeza gukoresha ikarita ndangamuntu imugaragaza nk’umuyisilamu kugirango yirinde akarengane gakomeye yakorerwa.

Bitewe n’uburyo amatorero ya Gikirisitu agenda agira imbaraga muri Pakisitani imibare y’abakirisitu yarazamutse kuburyo igeze gahati ya 6 nu 8% by’abaturage bose.

Nyuma ya Koreya y’Amajyaruguru, Somaliya na Afuganisitani Pakisitani ni igihugu cya kane kigaragaramo cyane akarengane gakorerwa abakirisitu mu buryo bukabije kuko bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo bagakubitwa ndetse bagakorerwa n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi harimo no gukorerwa n’ivangura kuko babuzwa uburengazira mu burezi ndetse no kubona akazi nk’abandi.

Umuryango “Made In Compation” ukaba uri gufasha mu bikorwa byo kurangiza inyubako z’insengero 2 kugirango Ubwami bw’Imana bukomeze kwaguka muri Pakisitani.

Infochretienne.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?