Umuriro utazima igihano cyo kwirindwa ( Igice(...)

Kwamamaza

agakiza

Umuriro utazima igihano cyo kwirindwa ( Igice cya 1) Inyigisho ya Theophile DUSABEYEZU


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-07-12 09:26:54


Umuriro utazima igihano cyo kwirindwa ( Igice cya 1)  Inyigisho ya Theophile DUSABEYEZU

Amagambo abanza: Matayo 25:41-46 Azabwira n’abari ibumoso ati: “nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka watunganirijwe umwanzi n’abamarayika be, Abo bazajya mu ihaniro ry’iteka naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho.

Iyo dukurikiranye ibyahanuwe, turushaho gusobanukirwa ko tugeze mu bihe bisatira imperuka y’isi, Ni igihe cyiza cyo kwitegura kuri twe tukiriho, nyamara uko byari bikwiye gukorwa siko bikorwa kuko hari inyigisho abigisha birengagiza kwigisha zirimo no kuvuga ku gihano Imana izaha abayigomeye cy’umuriro utazima, kuko ahari zisa nk’izirimo ibihano biteye ubwoba ariko kandi byaba bimeze nko kubona umuntu ugiye kunyura mu nzira irimo abicanyi ukamwihorera ngo utamukanga.

Indi mpamvu itera abantu kudatinda kuri iki gihano ni uko amadini n’amatorero batacyumva kimwe kuko bamwe bemera ko uyu muriro atari ububabare bw’iteka ahubwo bazarimbuka rimwe bagapfa bikarangira mu gihe abandi bemera ko ari ububabare buhoraho ku manywa na nijoro.

DUTEKEREZE NK’ABANYABWENGE:

Nk’uko tubivuze haruguru, umuntu ashobora gutekereza ko ubwo azarimbuka bikarangira ntacyo bitwaye kuko na mbere atarabaho ntacyo yumvaga bivuze ko ntacyo yari abaye, ariko kandi na none umunyabwenge akwiriye kureba no kwibaza ku rundi ruhande ati: “nsanze umuriro w’iteka uhari narabisuzuguye sinkiranukire Imana niteguye kuwujyamo?

Igisubizo cyose cyaterwa n’imyumvire y’umuntu ndetse n’urukundo akunze ubugingo bwe ugereranije n’agaciro aha ubuzima bwa none abayemo, ariko Yesu we yatugiriye inama igira iti: Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi narimbuza ubugingo? Cyangwa nabwakaho indishyi? Luka 9:25.

Icyitonderwa: Mbere yo kubaza Bibiriya icyo ibivugaho reka twibukiranye ko

  • Iyi nyigisho itagamije gutera ubwoba ahubwo igamije kuburira abantu nk’uko no mu buzima busanzwe utabona umuntu ajya mu kaga ngo umureke.
  • Abantu bakijijwe by’ukuri bashobora kwinjira mu gakiza kubwo guhunga uyu muriro ariko iyo uteye intambwe Petero yavuze yo gusogongera ineza y’umwami (1Pet2:3) usigara utabanishijwe nawe no gutinya uyu muriro ahubwo mubanishwa n’urukundo rwe.
  • Bitewe n’uko mu mugambi w’Imana itigeze iteganya kubanishwa n’abantu n’igitinyiro cyayo (n’ubwo gihari) usanga abantu iyo bakomeje kubana nayo kubwo gutinya umuriro bananirwa vuba ndetse bakagwa kuko Yesu adukuruza urukundo rwe si iterabwoba ryo gutinya igihano.

Mu gice gikurikira turareba icyo Bibiriya ivuga kuri icyo gihano n’abazagihanwa

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?