Umunyamakuru wa Radio Umucyo akaba n’umushyushyarug

Kwamamaza

agakiza

Umunyamakuru wa Radio Umucyo akaba n’umushyushyarugamba(MC) mu misango y’ubukwe nyarwanda yatangije umushinga w’ubukwe hamwe n’uwo yihebeye Providence


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-05-28 05:54:03


Umunyamakuru wa Radio Umucyo akaba n’umushyushyarugamba(MC) mu misango y’ubukwe nyarwanda yatangije umushinga w’ubukwe hamwe n’uwo yihebeye Providence

Umunyamakuru wa Radio Umucyo witwa Jyamubandi Deo yatangije umushinga w’ubukwe afitanye na Providence , berekanywe bwa mbere mu materaniro yabereye kuri Dove Hotel, kuri iki cyumweru tariki 27 Gicuransi mu iterero rya ADEPR , umudugudu wa Nyarugenge.

Umunyamakuru, MC akaba n’umusizi Jyamubandi deo, yari yagaragiwe n’inshuti ze zirimo abo biganye, abo bakorana n’umuryango we mu rwego rwo kumwereka ko bamushyigikiye.


Deo na Providence berekanwe muri CEP(former KIST-KHI) aho Deo yakoreraga umurimo w’Imana ikiga muri Kaminuza y’u Rwanda

Deo yashimye Imana ko yamubashishije kuva mu cyiciro kimwe akajya mu kindi . Yongeyeho ko nta kinezeza umubyeyi nko kubona umwana we akura muri make ntagwingire,kuva mu cyiciro cy’ingaragu ujya mu cyiciro cy’abubatse na byo binezeza ababyeyi.

Yashimangiyeko kubona uwo muhuza bitoroshye nk’abakirisito bisaba kubisengera. Yagize ati “Kubona uwo muhamanya, mukundana by’ukuri, mwuzuzanya mutarareranywe si ikintu cyoroshye uretse Imana iduhitiramo twebwe abamenye Yesu Kristo. Nanezerewe cyane kubona itorero rya ADEPR umudugudu wa Nyarugenge batuzamurira ibiganza bakaduha uburenganzira bwo gutangiza umushinga w’ubukwe twarabisengeye Uwiteka yumva gusenga kwacu. Ntabwo tugiye kwicara ngo tugereke agakuru ku kandi kuko urugendo ruracyari rurerure kugeza ku rupfu cyangwa Kristo agarutse kujyana itorero rye.”

Jyamubandi Deo mu ijambo yageneye abari bamugaragiye, ntiyahwemye gushimira ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bakomeje kumushyigikira muri uyu mushinga w’ubukwe kandi yashimiye umukunzi we Abiringiyimana Providence wamweretse urukundo rutagajuka mu gihe cy’imyaka irenga 2 bamaranye.


Aha Deo yari yabaye MC mubukwe

Ubukwe Bwa M.C, Umunyamakuru akaba n’umusizi Jyamubandi Deo na Abiringiyimana Providence buzaba Kuwa 18/08/2018.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?