Umuhanzi TIMAMU J.B. agiye kumurika Album ye(...)

Kwamamaza

agakiza

Umuhanzi TIMAMU J.B. agiye kumurika Album ye ya kane muri Dov Hotel


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-28 09:38:14


Umuhanzi TIMAMU J.B. agiye kumurika Album ye ya kane muri Dov Hotel


Timamu Jean Baptist aritegura gushyira ahagaragara umuzingo we wa kane w’indirimbo zihimbaza Imana. Igitaramo cyo kumurika uwo muzingo akaba ateganya kuzagikorera mu Mujyi wa Kigali muri Dovee Hotel iherereye ku Gisozi, taliki 3 Ukuboza 2017.

Ahayinga umwaka wa 2006, nibwo humvikanye cyane indirimbo ivuga ngo «Humura mwana wanjye» yakoze ku mutima abatari bakeya, ari naho haje kuba intandaro yo kumenyekana byisumbuye k’uwaririmbye iyi ndirimbo igifasha benshi na magingo aya, ariwe Timamu Jean Baptiste

Timamu Jean Baptiste uri gutegura igiterane

Kuva icyo gihe kugeza ubu rero, birumvikana ko Timamu aticaye ngo arekeraho gukora. Amaze kugira imizingo itatu y’indirimbo zihimbaza Imana, kuri ubu akaba yitegura gushyira hanze umuzingo we wa kane uteye amatsiko ugendeye no ku mazina y’indirimbo zizaba ziriho, harimo iyitwa « Turaje » na « Turakomeje » ari nayo yitiriwe iyi Album ya kane ya Timamu.

Timamu kuba amenyekanishije mbere y’igihe itariki y’igitaramo cye, ni bumwe mu buryo bumufasha kugitegura neza, aho n’imirimo yo gutunganya indirimbo zizaba ziri kuri iyi Album asa n’umaze kuyishyiraho umusozo.

Timamu Jean Baptitse

Iki gitaramo kitiriwe indirimbo « Humura mwana wanjye » yumvikana kuri Album ya mbere ari nayo yitiriwe iyo album (Ya mbere), iki kikaba ari kimwe mu bigaragaza ko iyi ndirimbo igikora umurimo utoroshye, haba ku bakurikirana ibihangano by’uyu muririmbyi ndetse no kuri we nyirizina.

Dove Hotel aho Timamu ateganya gukorera igitaramo

Abazafatanya n’uyu mukozi w’Imana muri iki gitaramo ntibaratangazwa, tuzakomeza kubibakurikiranira no kubibagezaho kimwe n’andi makuru ajyanye na « Humura mwana wanjye Live Concert » izamurikirwamo album ya Kane ya Timamu Jean Baptiste. Tubararikiye gukomeza kubana natwe !

Ibitekerezo (1)

Munyakazi Ernest

7-12-2017    01:53

Timamu Ndamukunda Mbona Afite Umutima Wo Gukorera Imana Musabiye Ijuru

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?