Umubyeyi akwiye kwita ku mpano y’umwana aho(...)

Kwamamaza

agakiza

Umubyeyi akwiye kwita ku mpano y’umwana aho kumubangamira


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-19 05:42:09


  Umubyeyi  akwiye  kwita  ku mpano y’umwana aho kumubangamira

Ababyeyi benshi bakunze gutungurwa cyane n’ibyo abana babo bakora bidafite ahantu hazwi bikomoka. Iyo umwana avutse waramaze kumupangira uko azabaho n’icyo azaba cyo, akenshi aragutungura bitangaje, ababyeyi bamwe na bamwe bakabipfa n’abana babo.

Ese mu gihe wumvaga ko umwana wawe azaba Pasitori, Muganga, Umunyamategeko n’ibindi ukabona abyirutse atabikozwa wabyitwaramo ute ?

Impano y’umwana ishobora guturuka ku bintu bitandukanye. Hari impano yo mu maraso, bivuze ngo afite aho ayikomora mu bo mu muryango we.

Hari impano izanwa n’aho umwana yarerewe, cyangwa ibyo yakunze kubona, hari n’ibindi bikoreshwa nk’impano kandi ari ubumenyi umuntu wese yakwiga akabugira. Kimwe n’uko hari impano karemano umwana ashobora kugira adafite ahandi ayikomora mu bisekuru by’iwabo.

Abana benshi cyane cyane abakomoka mu miryango ituye ahitaruye imijyi cyangwa abafite ababyeyi batagize amahirwe yo kwiga no kuba ahantu hahurira abantu benshi, bahura n’ibibazo byinshi mu gihe bagerageza kugaragaza impano zabo, kimwe no guhitamo ibyo biga mu mashuri yisumbuye na za kaminuza.

Mu gukora iyi nkuru, twibanze cyane ku byo tubona bibera mu ngo cyangwa natwe ibyo twanyuzemo, aho usanga umwana akubitwa kuko ari kuririmba, ngo nuko ari kwiruka, ngo nuko ari gucuranga n’ibindi nk’ibyo.

Ikigaragara ni uko iyo umwana ahawe uburere bumuganisha ku mpano yifitemo bigira umusaruro munini bikanahesha ishema ababyeyi kuruta kumuhatira kuba mu bintu atiyumvamo cyangwa ngo abangamirwe no gukoresha impano ye ngo niho agera kubyo ababyeyi bamwifuzaho.

Ibi ntibikuyeho namba ko umubyeyi agirira umwana we iyerekwa ry’ejo hazaza, ariko biba byiza iyo yihanganiye impinduka zabamo mu gihe umwana agaragaje impano idasanzwe ahubwo akamuha icyerekezo agendeye ku mpano amubonana.

Ubuzima bwiza bw’umuntu ntibugenwa n’ubwoko bw’imirimo akora, ahubwo bugenwa n’imigisha afite mu mirimo akora. Kuba umwana wawe yaba Muganga, Depite, Avoka, Umupolisi,… byose ni byiza ariko ntibikwiye kuba bishingiye ku kuba ari byo wowe ukora cyangwa undi mukire ubikora.

Ni gute wafasha umwana wawe igihe akugaragarije impano idasanzwe ?

Biba ari amahirwe adasanzwe iyo umwana agaragaje impano ze akiri muto kuko byafasha umubyeyi kumurera amwerekeza mu mpano ye.

Ababyeyi bamwe na bamwe babangamira abana mu mpano zabo bibeshya ko bibabuza kwiga, bibahindura ibyigenge, n’ibindi. Ibi si byo ahubwo ibyo bakorerwa ni byo byatuma baba gutyo.

Dore uko wafasha umwana wawe kurera impano

1. Ereka umwana wawe ko ibyo akora ubyishimiye, nawe azagerageza kubikora neza ngo agushimishe.

2. Fasha umwana wawe gushyira imirimo ku murongo, amenye uko bikurikirana.
Urugero: Habanza kwiga+Imirimo yo mu rugo+Gusenga+Gucuranga cga kwiruka cga gukina…

3. Shaka umwanya wo kuganira n’umwana wumve inzozi ze maze ubone uko umwereka uburyo akwiye kwitwara.

4. Gerageza kuba inshuti n’umwana wawe kugira ngo atakubura akagira inshuti mbi zimuyobya mu mpano ye.

5. Si byiza guhoza umwana ku nkeke kuko bituma akwanga (umubyeyi) bityo n’inama zawe akazanga.

6. Gerageza guhuza impano umwana wawe afite n’umuco, n’ikinyabupfura, n’ubukristo, maze muri izo mpande zose umwereke ibyo akwiye kwitondera

7. Mu gihe cyo guhitamo ibyo aziga, ushingiye ku byo akunda, n’amanota agira mugire inama, wirinde kumubangamira hato akabyiga atabikunda yanatsindwa akabigushinja.

8. Fasha umwana kumenya impamvu akwiriye kuba ashingiraho akora .Ntugahishe umwana wawe ukuri kw’ibibi runaka azahurira nabyo mu mpano ye kugira ngo azamenye uko ahinyuza

9. Akira ibyifuzo n’ ibitekerezo by’umwana, umwereke ko umwumva nibwo nawe azumva ibyo umubwira.

10. Fata igihe gihagije cyo gusengera umwana wawe mutari kumwe, kugira ngo umuragize Imana impano ze zizabe izo kubahisha Imana.

11. Shaka umwanya wo kumusengera nawe ahari unamwigishe kwisengera.

12. Ba umuterankunga wa mbere mu kuzamura impano y’umwana wawe wirinda kumubwira amagambo amuca intege.

Impano byoroshye cyane ko izamura nyirayo kuruta ibindi byose. Impano ntibangamira ibindi kereka hatariho umurongo mwiza wo kuyikoresha.

Murakoze kubana natwe!

Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?