Umu islam wabaga mu mutwe w’iterabwoba(...)

Kwamamaza

agakiza

Umu islam wabaga mu mutwe w’iterabwoba yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza we


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-14 04:20:43


Umu islam wabaga mu mutwe w’iterabwoba yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza we

Nitwa Bashir Mohamed, mfite imyaka 25, nakukiye mu muryango w’aba islam bemewe n’amategeko ndetse maze kuba mukuru banyigishije kurwana intambara ntagatifu ya ntambara ituma nica mugenzi wanjye kuko tutavuga rumwe cyangwa tudafite ukwemera kumwe, icyo gihe narabyemeye ninjira mu idini ndanarikunda cyane kugeza n’aho naje kwinjira mu mutwe w’iterabwoba

Nakomeje gukora ibikorwa bibi bitandukanye kandi byinshi birimo n’iby’ubwicanyi kuko idini nabagamo yarabinyemereraga,ikantegeka kwica uwo tutavuga rumwe cyane cyane umukristo kuko ngo yabaga ari umwanzi w’Imana, icyo gihe nagiraga ifuhe ryinshi nkarwanirira Imana ntari nasobanukirwa neza gusa igihe kimwe naje gushyira ubwenge ku gihe mbona hari ibintu bitagenda neza

Icyo gihe najyaga mu musigiti wacu, ndi mu nzira njyayo mbona aba islam bagenzi banjye barimo kwicana, nibaza impamvu yabyo iranyobera kuva icyo gihe ntangira gucanganyukirwa no gushaka kumenya Imana nkorera iyo ariyo biranyobera, igihe kimwe nibwo umugore wanjye yaje kurwara cyane araremba nitabaza inshuti zanjye z’aba islam ngo bamusengere ariko biranga, nibwo naje gutekerereza mubyara wanjye umwe wari warabaye umukristo ansaba ko nakwemera agasengera umugore wanjye

Ubwo naramwemereye araza aramusengera uko amusengera undi akagenda azanzamuka gacye gacye ari nako amara gusenga akatuganiriza ku ijambo ry’Imana gahoro gahoro, rimwe na rimwe akibagirwa bibiliya ye mu rugo ku bushake nanjye nkayisoma nihishe kugirango hatagira usanga nyisoma ariko ndababwiza ukuri uko nasomaga interuro imwe ni nako naryoherwaga cyan nkumva mfite amahoro menshi ntigeze mbonera muri (coran)bibiliya y’aba islam

Uko iminsi yagiye ishir ni nako umugore wanjye yaje gukira twembi twiyemeza gukurikira Imana ikiza ndetse igatanga n’amahoro, ijoro rimwe nza kugira inzozi nziza cyane mbona Yesu ansuye ambwira ko agiye kuzajya angaburira amanywa na nijoro, kuva icyo gihe twiyemeza gukurikira Yesu kumugaragaro izuba riva, mu byukuri ntibyari byoroshye kubona dukirizwa hagati mu ba islam bemewe n’amategeko ariko Imana yaradushoboje

Hari itandukaniro rikomeye hagati y’Imana nari narakurikiye n’iyo nkorera ubu, buri gihe nahoranaga umubabaro ntazi aho uturuka ariko nkeka ko wakomokaga ku bwicanyi twari twarahimbye butagatifu ariko uyu munsi ibintu byarahindutse ubu nguwe neza kuko ndi muri Yesu

Bene data ndagirango ntangarize buri wese ko nta cyiza na kimwe nigeze mbona mu idini nari ndimo kuko kenshi gashoboka nahoraga mu mubabaro udashira kubera ibyaha twakoraga ariko tukabyeza

Ndinginga buri wese unyumva ku bw’imbabazi z’Imana ngo yakire Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe arabona itandukaniro ry’ubuzima bwe bwa mbere ndetse n’ubw’uyu munsi

Amen!

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?