Uko wasengera umugabo wawe aho kugerageza(...)

Kwamamaza

agakiza

Uko wasengera umugabo wawe aho kugerageza kumuhindura


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-10-20 05:59:17


Uko wasengera umugabo wawe aho kugerageza kumuhindura

Mu buzima bwa buri munsi abashakanye bahora bifuza kugira urugo rutekanye kandi rw’umugisha. Mu mibereho ya gikristo hari ubwo usanga umugore akoresha imbaraga z’umurengera kugira ngo umutware we ahinduke ave mu myitwarire idahwitse. Intwaro y’amasengesho ni ingenzi kurusha kugerageza kumuhindura ku giti cyawe.

Birashoboka ko abagabo bacu bagira ingeso mbi, Aho kubinubira ngo bahindure iki cyangwa kiriya, twakagombye kuba twabanje kubyereka Imana. Aho kurwana n’abagabo bacu kubera kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe kandi incuro nyinshi tukabona nta mpinduka bagaragaza, tujye tubanza tujye imbere y’Imana tuyibwire byose kuko niyo ifite ububasha bwo guhindura imitima.

Tugiye kurebera hamwe ibintu 4 dukwiye kwitaho mu gihe dushaka impinduka nziza ku bagabo bacu:

1. Reka gushwana n’umugabo wawe, ahubwo ubyereke Imana

Ikintu cyakuyeho akajagari cyangwa amakimbirane mu rushako rwanjye bigahinduka amahoro asesuye, ni igihe natangiraga kwereka Imana byose aho gushwana n’umugabo wanjye.

Iyo ufashe buri kimwe cyose ukakijyana imbere y’Imana ukabanza kucyereka Imana mbere y’uko utangira gutongana n’umugabo wawe mupfa imyitwarire ye itakunezeza, icyo gihe iyo umwegereye ngo muganire uburakari wari ufite buba bwashize kandi ubwiza bw’Imana bukuriho hanyuma mwaganira akabasha kukumva neza.

Icyo gihe umutima wawe uba utangiye koroshya, ugatangira kubona umugabo wawe uko Umuremyi we amubona. Mugihe utangiye gusenga ku byerekeye umugabo wawe ngo ahinduke, inshuro nyinshi bizaba bike kuri we, kuko Imana ibanza guhindura umutima we.

2. Senga, ureke Imana abe ariyo ihindura

Uko utera intambwe ujya mu nzira y’Imana, niko itangira umurimo mu buzima bw’umugabo wawe. Gendera kure kugerageza kumuhindura hanyuma utangire gusenga. Ingamba nziza zakurinda kuba umugore uhora ashaka guhindura umugabo we, ni ukuba umugore w’umunyamasengesho.

Inshingano yacu ikomeye nk’abagore ni ukwiringira Imana, abagabo bacu tukabatwikiriza amasengesho, hanyuma tukareka Imana igakora impinduka mu buzima bwacu.

Avuga ku mikurire y’itorero, mu rwandiko rwa1yandikiye Abakorinto 3: 6 Pawulo aratwibutsa uko yateye imbuto ariko ikagenda ikura, ibyakurikiyeho bireba Imana.Twebwe abantu ntidushobora guhindura bagenzi bacu ahubwo dusabwa kuberera imbuto ndetse tukabasengera hanyuma Imana ikabahindura.

3.Emera umugabo wawe n’ubwo yaba atarahinduka

Umugabo wawe ntazahinduka ijoro rimwe, kandi birashoboka ko atazigera ahinduka, ese witeguye guhora wizera Imana n’ubwo umugabo wawe adahinduka, ukizera ko Imana iri ku murimo wayo?

Inkuru nziza muri Bibiliya irabigaragaza amagambo dusanga mu gitabo cya Daniyeli 3: 8-30 aho Umwami Nebukadinezari yategetse abantu bose gusenga igishushanyo yaremye. Igihe Saduraka, Meshaki na Abed-Nego bangaga gusenga ikigirwamana cye, Umwami yazibiranyijwe n’uburakari ategeka ko babajugunya mu itanura ry’umuriro. Ku murongo wa 18, basubije Umwami, bati: "Imana dukorera ishobora kudukiza umuriro, ariko n’ubwo itabikora, nyagasani, ntidushobora gusenga ikigirwamana washyizeho".

Aba basore bizeraga ko Imana yabakura mu itanura ryaka. Ariko kandi bakumva ko n’ubwo Imana itabakuramo, Izakomeza kuba Imana kandi igakora icyo yagambiriye ariko batiyandurishije gusenga igishushanyo.

Emera umugabo wawe uko ari uyu munsi, guhera nonaha, niba ubona adahinduka, wowe izere Imana wumve ko ariyo iyobora byose kandi ugume mu bihe byiza byo gusenga kuko nta wiringira Imana ngo imutenguhe.

4. Ibuka ko nta kintu kidashoboka ku Mana

Sinzi aho uri uyu munsi. Ahari ukeneye Imana ko iguhindura aho guhindura umugabo wawe. Cyangwa umugabo wawe yagiye kure agendera mu byaha, kandi bigaragara ko yaretse inshingano z’urugo adashaka kugira icyo ahindura kugirango mutere imbere.

Nshuti, ntucike intege, ndakwinginze ku bw’imbabazi z’Imana komeza usenge. Nta kintu kinanira Imana, ntaNta muntu wazimiye cyane ku buryo Imana itashobora kumugarura ngo imuhindure.(Luka 1:37).

Muri Ezekiel 37:1-10 havuga uburyo Imana yafashe amagufwa yumye iyateraho inyama yongera kugira ubuzima. Nshuti yanjye, niba Imana yarakoze ikintu gikomeye gutyo, urumva ari iki cyayinanira ku buzima bwawe cyangwa bw’uwo mwashakanye?

Muri macye reka gushyiramo imbaraga nyinshi mu gushaka guhindura umugabo wawe,Tangira gusenga kandi ureke Imana ihindure byinshi mu buzima bwawe n’ubw’umugabo wawe kuko Imana ni byose ku bayizera ntacyo babasha gukena.

Source: crosswalk.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?