Uko wamenya umuhamagaro wawe

Kwamamaza

agakiza

Uko wamenya umuhamagaro wawe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-07-05 04:19:00


Uko wamenya umuhamagaro wawe

Nta muntu ndumva uvuga ko yabyutse ngo afungure telephone ye abone Imana yamwoherereje ubutumwa bw’ikintu imuhamagariye gukora. Nta nurasanga iwe hari ibaruwa yandikiwe n’Imana imubwira ku mhamagaro, sin a benshi bajya bumva ijwi riranguruye rimuhamagarira gusohoza iby’umuhamagaro wayo nubwo dufite ingero za bamwe Imana yagiye yihishurira ikababwira umuhamagaro ibahamagariye.

None ni gute wamenya umuhamagaro wawe?

Igihe cyose dushaka kuvugana n’Imana, uburyo bumenyerewe buriho ni: gusenga, gusoma biblia, gutekereza ku ijambo uba wasomye, kuganira n’inshuti z’abakozi b’Imana, hamwe kwitonda ukumva neza.

Imana iduha impano z’umwuka wera kugira ngo zidufashe gusohoza umuhamagaro yaduhamagaye. Urutonde rwazo ruboneka mu rwandiko rw’Abaroma 12:6-8:
"Nuko kuko dufite impano zitandukanye nk’uko Ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana, cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby’Imana tugire umwete wo kubigabura, cyangwa uwigisha agire umwete wo kwigisha cyangwa uhugura agire umwete wo guhugura. Ugira Ubuntu abugire atikanyiza, utwara atwarane umwete. Ugira imbabazi azigire anezerewe "

Ntabwo dushobora gusobanukirwa umuhamagaro wacu ijoro rimwe; ahubwo, Imana igenda iwuduhishurira buhorobuhoro uko umwaka ugiye uha undi. Igihe turimo gukoresha impano dufasha benedata, turushaho kugenda tumenya bimwe mu byo twumva dukora neza kandi tunejejwe nabyo. Ibyo kandi bituzanira ibyishimo kandi tukanabikora neza tutabangamiwe mu mitima yacu ku buryo twumva rwose aribyo twateguriwe gukora.

Akenshi wumva abantu bavuga mu magambo yoroshye ngo “ndumva nyobowe kugira icyo nafashisha benedata” Kandi koko Yesu yaravuze ati “Kuko umwana w’umuntu ataje gukorerwa ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo kuba incungu ya benshi”

Nubifata gutyo ntuzamenya umuhamagaro wawe gusa ahubwo uzarangiza ubuzima bwawe neza mu muhamagaro.

By BYIRINGIRO Jean Dominique

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?