Uko Taya Smith uyobora kuramya no guhimbaza(...)

Kwamamaza

agakiza

Uko Taya Smith uyobora kuramya no guhimbaza muri Hillsong yinjiye mu muhamagaro


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-15 09:33:40


Uko Taya Smith uyobora kuramya no guhimbaza muri Hillsong yinjiye mu muhamagaro

Taya Gaukrodger akomoka mu mujyi wa Lismore, umujyi wo mu majyaruguru ya Ositaraliya. Mu 2010 yimukiye i Sydney kugira ngo yinjire mu mwuga wa muzika. Nyuma gato yo kuhagera, yatangiye kwitangira gukora umurimo w’Imana mu rubyiruko ku rusengero rwa Hillsong.

Mu 2017 ikinyamakuru Hello Christian cyanditse ubuhamya bwa Taya Smith w’imyaka 31 y’amavuko , avuga uburyo Imana yamuhamagariye kujya mu mujyi atifuzaga kujyamo ari naho yatangirye umurimo w’Imana nubwo kuri we yari azi ko agiye gushaka amaramuko mu ndirimbo zidahimbaza Imana.

Ati:”Sinatekerezaga ko nzimukira muri Sydney. Sinahakundaga rwose!" "Aho narindi nari nsigaranye amadorari 200 kuri banki gusa , yari ay’ubukode bw’inzu bw’icyumweru cyari gukurikiraho. Ntabundi bushobozi nari mfite rwose”

Bitewe nuko kuva mu mujyi yavukiyemo wa Lismore byari gahunda y’Imana kugira ngo yinjire mu muhamagaro wo gukorera Imana mu buryo bwo kuyiramya, igihe cyarageze aragenda.

Yakomeje abisobanura ati " Naramanutse njya Sydney, haza kugera ubwo nsura uwo umujyi. Natangajwe n’ahantu nageze barimo kuramya bidasanzwe . Nabwiye Imana nti:" Nkunze umutima wo kuramya abantu ba hano bafite kandi nyuzwe n’ibyo bakora. Bibaye ari ibishoboka naba umwe muri bo.
Taya mu mpano yo kuramya no guhimbaza Imana

"Birumvikana namaze imyaka myinshi aho ninginga Imana kubwo urukundo rwayo ibyo byose yaje kubikorera kwiyubahisha ibintu bijya mu buryo”Taya yavuze ko yahoze akora ibitaramo byinshi by’isi ariko ko bitagereranywa no kuririmba mu rusengero . Agira ati: "Biratandukanye cyane mu rusengero ho hari umwihariko w’ibyishimo."

Isi yumvise bwa mbere ijwi rya Taya mu ndirimbo nka ’Oceans’ ya Hillsong United na ’Touch The Sky’, maze guhera uwo mwanya, ijwi rye rihinduka umuhamagaro udasanzwe mu guhamagarira abantu kuramya Imana ku isi. Taya ashishikazwa cyane no kuramya Imana kuzana abantu kuri Yesu Kristo kandi intumbero ye ni ukuyobora abantu mu kuramya Imana mukuri no mumwuka kandi bakarangamira cyane mu kvumbura byinshi kubyo Imana ishaka.

Taya Smith mu ndirimbo ye "Oceans"

Iyo atarimo kugendagenda mu bikorwa byo kuramya Imana hirya no hino ku isi cyangwa ngo abe arimo kwandika indirimbo, aba ari mu bikorwa byo kuyobora abantu mu bigendanye no kubwiriza ubutumwa bwiza. Hakaba nubwo ayobora ibikorwa byo kuramya no guhimbaza mu rusengero Hillsong Church.

Mu 2014 Taya Smith yahawe igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka, "Oceans (Where Feet May Fail)" Ni igihembo cyitwa "GMA Dove Awards".

Taya Smith uyobora kuramya no guhimbaza muri Hillsong UNITED, ku itariki ya 22 Werurwe Yashakanye n’umukunzi we Ben, byayobowe na mugenzi we bafatanya umurimo wo kuramya , Jonathan JD Douglass.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?