Udakunda bagenzi be ntakunda Imana _Ev(...)

Kwamamaza

agakiza

Udakunda bagenzi be ntakunda Imana _Ev BIZIMANA Jean Baptiste


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-11-03 06:48:16


Udakunda bagenzi be ntakunda Imana _Ev BIZIMANA Jean Baptiste

Yohana13:34-35 "Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”

Benedata, umurage-tegeko Aba Kristo twasigiwe ni urukundo. Ni yo ndangamuntu Umwami Yesu yasigiye abamwizeye n’abazamwizera, igihe aberuriye ko nta kindi abantu bazabamenyeraho, uretse urukundo bazaba bakundana ndetse n’urwo bazaba bakunda abandi. Abantu benshi bavuga ko bakijijwe uyu munsi usanga bashingira agakiza kabo ku kuba batakinywa inzoga, itabi, n’ibindi biyobyabwenge cyangwa nko ku kuba hari ibyaha baretse nko gusambana no kwiba, ariko ntibihagije!

Kureka ibyo byaha ubwabyo ni intambwe ikomeye baba barateye, ariko nyine haba hakiri urugendo, hari igihe utangara nk’iyo uganiriye na bamwe muri bo mwisanzuye ,ugasanga n’ubwo bavuga ko bakijijwe hari abo banga, bagifite ubugome, ishyari, impuhwe n’imbabazi bigerwa ku mashyi, gusebanya, kugambanirana, gukimbirana...Ugasanga abenshi turi nk’abagenzacyaha, abashinjacyaha n’abacamanza bahora bagenzura kandi bavugavuga ibitagenda ku bandi, nyamara na bo ari abarwayi barembye!

Twakagombye kubanza kwitokora mbere yo kugenzura ibitotsi mu maso y’abandi, nyamara ariko si ko bimeze. Ibyo byose n’ibindi ntarondoye biterwa n’uko ikibanza cy’urukundo kiba kitarasizwa neza neza muri twe. Urukundo ni yo ndangamuntu y’uwakiriye agakiza, ni na wo musingi ibindi byose byubakiraho, Bityo rero, agakiza kadashingiye ku urukundo, ndagira ngo mbabwire ko kaba gapfuye.

Abantu benshi dukunze kwatura ikintu kitwa urwangano rwo mu mutima, Benedata, nagira ngo mbabwire ko ari akaga gakomeye kugira uwo wanga mu mutima uri umukirisito! Ijambo ry’Imana mu ubutumwa (1 Yohana 3:15) hatubwira amagambo avuga ngo “ Umuntu wese wanga mwene se ni umwicanyi, kandi muzi y’uko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we .Ushobora kutamwica ngo aveho, nyamara burya uba wamaze kumwambura ubuzima muri wowe, kuko uwo yari we muri wowe utaramwanga wamaze kumwica, havuka undi wanga! Ni yo mpamvu gukunda uwo wahoze wanga bigora kuko bisaba kubanza kumuzura!

Abantu benshi dukunze gusebanya, gukwiza inkuru zisebya abandi! Ibi na byo ni ubwicanyi bukozwe ku bundi buryo! Iyo usebya umuntu uba wica isura ye nziza mu mutima w’abari bamuzi. Uzayizura ute? Uba wica icyubahiro yari afitiwe n’urukundo. Uzabizura ute?
Ni akaga gakomeye ku bantu basebanya, kuko usanga bubaka ikuzo ryabo mu matongo y’icyubahiro cy’abandi. Bazabona ishyano nibatihana!

Nubwo waba uririmba nka marayika, ubwiriza nka Yesu ubwe, ukora ibitangaza biruta ibyo intumwa zakoraga, ariko nta rukundo rukuranga, ibyo uzaba ukora bizaba ari impfabusa kuko uzaba wataye ibyangombwa by’umwigishwa wa Yesu! Warwanyije ibyaha bindi uranabitsinda ariko nutsindwa n’umwitozo w’ubuzima bwa minsi yose wo gukundana, uzaba wararuhiye ubusa! Kandi rero biragatsindwa kuruhira ubusa!

Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu bubane natwe twese. Amen.
BIZIMANA Jean Baptiste

Ibitekerezo (1)

niyotwizera dieu donne

4-11-2017    21:22

yesu ashimwe uku kuri kundiye mu mutima iyi ndangamukristo hari igihe nyibagirirwa mu rugo ,nukuri umwami anshoboze gukundana.umwami abampere umugisha

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?