Ubwami bw’Imana si ubw’abanyabute ahubwo(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubwami bw’Imana si ubw’abanyabute ahubwo buratwaranirwa_ Ev Bizimana J.Baptiste


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-11-08 11:11:06


Ubwami bw’Imana si ubw’abanyabute ahubwo buratwaranirwa_ Ev Bizimana J.Baptiste

"Ubute butera gusinzira ubuticura, Kandi uwinaniwe arananuka". (Imigani 19:15)

Umunyabute aheranwa n’ibitotsi, Iyo abandi barirara ku kababa ngo bajye ku murimo kare, we aryama umugondorajosi nk’uwageze iyo ajya! Ntibitangaza rero ko abandi basarura imyaka we agasarura ingonera, ko abandi babyibushwa n’imirimo y’amaboko yabo, we akazongwa no kwifuza ibyo atari bubone!

Ubute ni umuzi w’ubukene mu by’ubukungu, Ubute ni n’intandaro y’ubuhenebere bukomeye mu by’ubugingo. Muri iyi minsi turimo bikunze kuvugwa ko abagenzi bagana ijuru bagenda bananirwa, abenshi basigara inyuma cyangwa bagwa burundu.

Hari impamvu nyinshi zirimo zihenebereza abagenzi, ariko imwe muri zo ni ubute.

Nk’uko ijambo ry’Imana ribitubwira, ngo uhereye na kera kose ubwami bw’ijuru buraharanirwa, intwarane zikabugishamo imbaraga (Matayo 11:12), Dukwiye kubifata ko Iri ni ihawe ntakuka, Nyamara iryo hame usanga abizera batari bacye bagenda baryibagirwa buhoro buhoro, ari na ko bagenda bahondobera mu by’umwuka, bikarangira basinziriye ubuticura.

Ubute bwatumye abantu benshi bareka urukundo rwa mbere, Hari abantu bajyaga basenga mu bicuku bya nijoro, gahoro gahoro bagenda bagira ubute, birangira babiretse cyangwa basigaranye umuhango wo gusenga bagiye kuryama nijoro gusa nabyo bidafatika ! Hari kandi abantu bari bazwiho gusenga ay’uburyo bwinshi harimo no kwiyiriza ubusa, nyamara imisonga imaze kugabanuka ubute burabatera, barahondobera, birangira basinziriye, ubu basigaranye inkovu z’imiringa!

Hari abantu bahoranaga baryoherwa no kumva no gusoma ijambo ry’Imana, gahoro gahoro ubute buyibakamuramo, none uyu munsi basigaye baryoherwa no gusoma inzenya n’inkuru z’inkundo gusa, kureba ama Filme se n’ibindi bitubaka ubugingo! Kuri ubu ikoranabuhanga ryafashije benshi kuba babona ubutumwa bwiza binyuze mu kubuhererekanya, nyamara Hari n’abo woherereza ubutumwa nk’ubu, babona burimo imirongo ya bibiliya, bagahita bandika "amen" batiriwe babusoma, cyangwa bagakora nk’aho batabubonye!

Mwenedata birababaje, kubona Warahoze ushishikarira guhora wiboneza nk’uko Umwami dukorera aboneye (1Yohana 3:3), None uko bucyeye ubute bugenda bubigucaho buhoro buhoro, birangira babiretse burundu, uyu munsi na bo bibereye abaryasazi, ndetse banazimira ari nzima! Ibuka urukundo
Wahoranye n’uburyo wagiraga neza, urukundo rw’Imana rwaka muri wowe, Ese ko wabaye umunyabugugu nk’abandi batizera ngo ni ukugira ubwenge amaherezo ni ayahe!

Nyamara ariko urutariye ruruma, uwinaniwe arananuka! Abo bantu barahondobera, abandi ngo basinzire, bahoraga bacanye, Uwiteka agakorana na bo imirimo n’ibitangaza. Ubugingo bwabo bwahoranaga umubyibuho n’ abababona bakabibabonamo, ndetsena bo ubwabo biyumvagamo ibihe. Uyu munsi abababona bibaza uko byabagendekeye, na bo ubwabo bakumva baranamutse. Erega uyu muriro wo kwizera uzima ubusa! Iyo ugize ubute bwo kuwenyegeza urazima! Birashoboka ko wagira impamvu zumvikana zituma ubura umwanya wo kwenyegeza, nyamara ariko ntibiwubuza kuzima! Uwinaniwe arananuka!

Muri iyi nzira utera imbere cyangwa ugasubira inyuma! Niba umuriro wo kuba imbere y’Imana no gukora neza warahoze ukugurumanamo, uyu munsi ukaba usigaranye nk’uw’inyoni irwaje indi, bivuze ko wasubiye inyuma! Ibyo kandi kubimenya ntibigoye. Gereranya uko wabagaho mu bihe byashize n’uko ubayeho uyu munsi utibereye, urahita ubona ukuri. Nusanga wararushijeho gutera imbere, ube nka Yobu, uvuge uti "gukiranuka kwanjye ndagukomeje, sinziyambura kuba inyangamugayo"(Yobu 27:5)

Nusanga warasubiye inyuma cyangwa ugenda uhenebera, wanzure gusubirana urukundo rwa mbere, ubute ubutere umugeri. Haracyari ibyiringiro by’uko ushobora kongera gushibuka ibitontome (Yobu 14:7).

Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu buganze muri mwe. Amen.
Ev. BIZIMANA Jean Baptiste

Ibitekerezo (1)

theo

10-11-2017    01:26

ubute mbona budaturuka ahandi handi ahubwo satani atangira arwanya umuntu mubitekerezo ashiduka byararangiye najyaga nsoma Ijambo ry Imana rikanyirwamo siryibagirwe none ndagiza kurisoma naryibagiwe Yesu gusabye imbaraga zokongera kunyoterwa gusoma Ijambo ryawe Amen kdi namwe muge mudusengera ibitunyaga Ijambo bieho murakoze cyane

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?