Amateka yaranze Sawuli wahindutse Pawulo uwahoze arenganya ubwoko bw’Imana
Mu buzima bwa hano mu isi umuntu agira urugendo agomba kugenda rushobora...
Rick Warren ni umupasiteri w’umunyamerika akaba n’umwanditsi w’ibitabo.
Turacyari ku munsi wa Karindwi muri ya minsi mirongo ine twihaye yo gusoma igitabo cyanditswe na Rick wallen, yitwa “Ubuzima bufite intego” uyu munsi umutwe dusoma ufite intego yitwa “Imvano ya buri kintu” igice cya gatatu.
NI UWUHE MUGAMBI W`UBUZIMA BWAWE?
Kubaho igihe gisigaye cy`ubuzima bwawe ugambiriye guhesha Imana icyubahiro bizasaba guhindura ibyo uha agaciro ka mbere, uburyo ukoresha igihe, abo mu sabana, ndetse n`ibindi byose. Hari ubwo bizasaba guhitamo inzira ikomeye aho guca mu yoroshye. Na Yesu ubwe yarwanye iyo ntambara. Ubwo igihe cye cyo kujya ku musaraba cyari cyegereje,yavuze ijwi rirenga agira ati ‘’None umutima wanjjye urahagaze,kandi navuga iki? Nti’ Data nkiza undokore iki gihe?kandi aribyo byanzanye ngo nkigeremo? Ahubwo Data, ubahiriza izina ryawe.’’yohana 12:23-28, Yesu yari ageze mu mayira abiri agomba guhitamo.
Ese yemeye gusohoza umugambi wamuzanye ahesha Imana icyubahiro cyangwa asubire inyuma ajye kwiberaho ubuzima bworoshye, bwirebaho gusa?
Nawe ayo ni yo mahitamo ari imbere yawe. Ese uzahitamo kwikurikirira intego zawe bwite,wishakira ubuzima bworoshye n`ibikunezeza cyangwa se uzahitamo kumara igihe gisigaye cy`ubuzima bwawe ushaka icyubahiro cy`Imana uzirikana ko yasezeranije ibihembo mu buzima buhoraho? Bibiliya iravugango “Umuntu wese wihambira kuri ubu bugingo uko buri aba abwangije. Ariko iyo wemeye kurekura,…,uzabugumana iteka, ari ubugingo bw`iteka.’’johana 12:25.
Igihe kirageze ngo ukemure icyi kibazo. Ugiye kubaho ute_wirebaho wowe ubwawe cyangwa ukorere Imana? Ushobora kumva ufite gushidikanya kuko wibwira ko utashobora kubona imbaraga zo kubaho kubw`Imana. Ntuvunike. Imana izaguha ibyo uzakenera byose bizagufasha kubigeraho nuramuka uhisemo kubaho kubwayo.
Bibiliya iravuga ngo’’ Ibintu byose bitanga ubugingo bunezeza Imana twabihawe mu buryo bw`igitangaza kubwo kumenya mu buryo bwihariye kandi bw`inkoramutima uwaduhamagariye kwegera Imana.’’2petero 1:3 Ubu usoma aya magambo,Imana irakurarikira kubaho uyikesha icyubahiro kubwo gusohoza imigambi yakuremeye.
Ni bwo buryo bwonyine bwo kubaho by`ukuri. Ubundi buryo busigaye ni ukubona iminsi ishira. Ubuzima nyakuri butangira iyo wiyeguriye Yesu Kristo burundu.
Niba utizera ko ibi wabikoze,ntakindi ukeneye uretse kumwakira no kumwizera. Bibiliya iduha isezerano ko “Abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b`Imana.”yohana 1:12
Ese wakemera ukakira iyo mpano y`Imana?
Icya mbere wizera. Wemere ko Imana igukunda kandi yakuremye ifite imigambi yayo ku ko Imana yagutoranije ngo ugirane ubusabane na Yesu Kristo wapfuye kumusaraba ku bwawe. Wemere ko ibyo waba warakoze byose mu buzima, Imana yiteguye kukubabarira. Icya kabiri, Wakire Yesu mu bugingo bwawe nk’umwami n’umucunguzi wawe. Wakire imbabazi ze kubw’ibyaha byawe. Wakire umwuka we uzaguha imbaraga zo gusohoza imigambi y`ubuzima bwawe.
Bibiliya iravugango’’Umuntu wese wemera kandi akizera uwo mwana aba abonye ibya ngombwa byose,ari bwo bugingo bwuzuye kandi buhoraho.’’yohana 3:6
Aho waba uri hose usoma aya magambo, ndagusaba ngo wubike umutwe uvuge iri sengesho rizahindura ubugingo bwawe kugeza mu bugingo bw`iteka:“Yesu,ndakwizeye kandi ndakwakiriye.’’Ngaho risenge. Niba urivuze ubikuye ku mutima,Imana iguhe umugisha! Ikaze mu muryango w`abana b`Imana! Ubu noneho witegiye guhishurirwa no gutangira kugendera mu mugambi w`Imana ku buzima bwawe. Ndakwinginga ngo ubanze ushake umuntu ubwira icyemezo wafashe, Kuko uzakenera inkunga y`abandi.
GUTEKEREZA KU NTEGO Y`UBUZIMA BWANJYE
Ingingo yo Kuzirikana: Byose ni kubwayo.
Umurongo wo Gufata mu Mutwe: "Byosebikomoka ku Mana. Byose bibeshwaho n’imbaraga zayo, kandi bibereyeho kuyihesha Icyubahiro’’Abaroma 11:36
Ikibazo cyo Gutekerezaho: mu mibereho yanjye isanzwe ya buri munsi,ni
Hehe nshobora kurushaho kubona ubwiza bw`Imana?
Mu buzima bwa hano mu isi umuntu agira urugendo agomba kugenda rushobora...
Hari ingeso zimwe na zimwe abagore bagira nyuma yo kurongorwa zigatuma...
ubushize twatandukanye Mukristu yafatanije urugendo na bamwe mu baturanyi...
Aho wumvise Kristo na anti- Kristo urahamwumva, ni mugihe abantu benshi...
Ibitekerezo( 9 9 9 9 9 9 9 9 9 )
IGENA ZIHINJISHI ESTHER
31-05-2012 03:33
Imana ishimwe cyane!Nibyiza kandi koko birashimishije kuba mufata umwanya wogushaka inyigisho nziza nk’izi zituma abantu bagize amahirwe yo kuzisoma bagira ubumenyi kubyo kubana n’Imana by’ukuri atari amarangamutima.Ubundi rero bibaye bishobotse byaba byiza ubu butumwa bugeze kuri benshi bashoboka kuko muri iyi minsi ubuyobe buragwiriye.IMANA ibahe umugisha natwe turi kumwe muri uyu murongo turabashyigikiye.Dufatanye kubaka ubwami bwa KRISTO TUZABIGORORERWA.
TURATSINZE NIYO EMMY
31-08-2012 05:42
Abakristu bakwiye kwigishwa ko ubuhanuzi butasohoye mugihe bwahanuriwemo, ntibuba bukomoka k’Uwiteka.Kandi ntibwakagombye guteranya uwahanuye n’Uwahanuriwe,kuko
abari munsi y’ijuru bose,bashobora kugerwaho n’imyambi y’UMWANZI.
Adda
27-04-2017 08:33
Yego Dona habwa umugisha.
KAYISHEMA
4-12-2017 06:23
Gusa ino nkuru ije yarikenewe cyanee Imana iguhe umugisha cyaneee kuko waragenzuye ibi bintu biri hose aho usanga ibinru birigufata intera cyaneee usanga abantu bari mu bipindi gusa gusa ntakwihana ibyaha byabaye urudaca. Imana y’amahoro iduhe ku mwuka wayo ugenzura ibyiyoberanya
Nsabimana.Emile
28-12-2017 23:39
Turabashimiye kubwo kutubwiriza ubutumwa bwiza Imana ibahe umugisha.icyo na bwira abantu.nukodukwiye kunvira Ijambo ry’Imana.bityo imigisha na masezerano Imana yatugeneye bikatugeraho kuko iyo twunviye nibwotuba turi mumugambi w’Imana . amen
Vincent
11-01-2018 13:39
mbashimiye kubwikicyigishomutugejejeho imana ibahe umugisha utagabanije.
NKUNDABAZA Daniel
17-01-2018 00:11
Njya nsoma ubutumwa mutanga nkumva nibwiza muzabona ingororano nimutagwa isari.
######
6-02-2018 04:04
Imana ibahe umugisha mukomereze aho,gusa ndashska kumenya byimbitse imikorere ya anti-kristu muri iki gihe
Adda
23-02-2018 02:09
Murakoze kubwiyo nkuru. nimukenera ubusobanuro bw’iyo nyenyeri muri Bible murabusanga muri Matayo 2:9 no mu byahishuwe 22:16.
Mu byahishuwe Yesu aravuga ati: Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n’umwuzukuruza we, Ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu. usahtse wahuza Dawidi n’inyenyeri usanga Yesu nawe yyari azi amateka y’icyo kirango. kandi ikigaragara nuko Yitirirwa Dawidi ariko isobanura Kristo.