Amateka yaranze Sawuli wahindutse Pawulo uwahoze arenganya ubwoko bw’Imana
Mu buzima bwa hano mu isi umuntu agira urugendo agomba kugenda rushobora...
Rick Warren ni umupasiteri w’umunyamerika akaba n’umwanditsi w’ibitabo.
Turacyari ku munsi wa Karindwi muri ya minsi mirongo ine twihaye yo gusoma igitabo cyanditswe na Rick wallen, yitwa “Ubuzima bufite intego” uyu munsi umutwe dusoma ufite intego yitwa “Imvano ya buri kintu” igice cya kabiri
Duhesha Imana icyubahiro iyo tuyiramya
Kuramya Imana niwo murimo tugomba Imana. Turamya Imana tuyinezererwa. C.S.Lewis yaravuzengo “Ubwo Imana yadutegekaga kuyiramya, yaduhaye ubutumire ngo tuyegere tuyinezererwe’’
Imana ishaka ko kuramya kwacu kuba guturutse mu rukundo, ,mu ishimwe no ku yinezererwa aho kuba agahato.
John Piper yaravuze ngo "Imana ihabwa icyubahiro muri twe iyo dusendereye umunezero ku bwayo’’
Kuramya birenze kure guhimbaza Imana, kuyiririmbira no kuyisenga Kuramya nyakuri ni uburyo bwo kubaho tunezerewe Imana,tukayikunda,kandi tukitanga ngo dusohoze imigambi yayo. Iyo utanze ubuzima bwawe ngo buheshe Imana icyubahiro,buri kintu cyose gishobora guhinduka igikorwa cyo guhimbaza Imana.
Bibiliya iravugango “Mutange imibiri yanyu ibe igikoresho cyo gukora ibyo gukiranuka kugira ngo Imana ihabwe icyubahiro’’ Abaroma 6:13
Duheshe Imana icyubahiro dukunda bene Data
Ubwo wavukaga bwa kabiri, winjiye mu muryango w`Imana. Gukurikira Kristo si ukwizera gusa; harimo no kugira aho ubarizwa no kwiga gukunda umuryango w` Imana. Yohana yaranditse ngo “urukundo dukunda bene data rwerekana ko twavuye mu rupfu tukajyera mu bugingo’’
Pawulo nawe yaranditse ngo “Mwemerane nk`uko na Kristo yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe” Abaroma 5:7
Ni ishingano yawe kwiga gukunda nk`uko Imana ikunda, kuko Imana ni urukundo,kandi gukunda birayubahisha. Yesu yaravuze ngo “Mukundane nk`uko nabakunze. Ibyo ni byo byose bazamenyeraho ko mu ri abigishwa banjye, ni mu kundane” yohana 13:34
Duhesha Imana icyubahiro duhinduka tugasa na kristo
Iyo tumaze kuvukira mu muryango w`Imana, Imana, yifuza ko dukura tukagera ku kigero gishyitse. Ubwo rero twaba dusa dute? Ikigero cy`ubukuru mu Mwuka ni ugusa na Kristo, mu mitekerereze,amarangamutima, n`imikorere. Uko urushaho ku genda usa na kristo, ni ko uzarushaho guhesha Imana icyubahiro. Bibiliya iravuga ngo “Uko umwuka wa kristo arushaho gukorera muri twe,tugenda duhindurwa tukarushaho gusa nawe kandi tukarushaho kugaragaza ubwiza bwe’’1Abakorinto 3:18
Imana yaguhaye ubugingo bushya na kamere shya umunsi wemeye Kristo. Kuva ubwo Imana ishaka gukomeza uwo murimo wo guhindura kamere yawe igihe gisigaye cyo kubaho kwawe. Bibiliya iravuga ngo ‘’muhore mwuzuye imbuto ziva mu gakiza kanyu¬¬¬¬_ari byo bintu byiza bizanwa mu buzima bwanyu na Yesu Kristo,kuko ibyo bizahesha Imana ishimwe no guhimbazwa.’’ Abafilipi 1:11
Duhesha Imana icyubahiro iyo dufashisha abandi impano zacu
Buri wese muri twe yaremwe n`Imana mu buryo bwihariye imuha ubuhanga,impano, ubugeni n`ubushobozi. Uburyo Imana ‘’yaguteranije’’ntabwo ari impanuka. Imana ntago yaguhaye ubushobozi ufite ngo ubwikoreshereje ku nyungu zawe gusa. Wabuherewe kugira ngo ubukoreshereje abandi nk`uko n`abandi bahawe ubwo bafite ngo nabo bakugirire umumaro. Bibiliya iravuga ngo’’Imana yahaye buri umwe muri mwe ku mpano zayo z`uburyo bwinshi. Muzikoreshe neza kugira ngo Ubuntu bw`Imana bugaragarire muri mwe … Wahamagariwe gufasha abandi? Iyo ubikorana imbaraga zose n’umwete Imana itanga. Nibigenda bityo, Imana izahabwa icyubahiro.’’
Duhesha Imana icyubahiro tubwira abandi ibyayo
Imana ntago yifuza ko urukundo n`imigambi byayo bigirwa ubwiru. Iyo umaze kumenya ukuri, yifuza ko ugusangira n`abandi. Uwo ni umugisha ukomeye _kugeza abandi kuri Yesu, ukabafasha guhishurirwa intego z`ubuzima bwabo,ukabategurira kuragwa ubugingo bw`iteka. Bibiliya iravuga ngo’’Uko Ubuntu bw`Imana burushaho kuzana abantu kuri Kristu…ni ko n`Imana izarushaho guhabwa icyubahiro.’’
Mu buzima bwa hano mu isi umuntu agira urugendo agomba kugenda rushobora...
Hari ingeso zimwe na zimwe abagore bagira nyuma yo kurongorwa zigatuma...
ubushize twatandukanye Mukristu yafatanije urugendo na bamwe mu baturanyi...
Aho wumvise Kristo na anti- Kristo urahamwumva, ni mugihe abantu benshi...
Ibitekerezo( 9 9 9 9 9 9 9 9 9 )
IGENA ZIHINJISHI ESTHER
31-05-2012 03:33
Imana ishimwe cyane!Nibyiza kandi koko birashimishije kuba mufata umwanya wogushaka inyigisho nziza nk’izi zituma abantu bagize amahirwe yo kuzisoma bagira ubumenyi kubyo kubana n’Imana by’ukuri atari amarangamutima.Ubundi rero bibaye bishobotse byaba byiza ubu butumwa bugeze kuri benshi bashoboka kuko muri iyi minsi ubuyobe buragwiriye.IMANA ibahe umugisha natwe turi kumwe muri uyu murongo turabashyigikiye.Dufatanye kubaka ubwami bwa KRISTO TUZABIGORORERWA.
TURATSINZE NIYO EMMY
31-08-2012 05:42
Abakristu bakwiye kwigishwa ko ubuhanuzi butasohoye mugihe bwahanuriwemo, ntibuba bukomoka k’Uwiteka.Kandi ntibwakagombye guteranya uwahanuye n’Uwahanuriwe,kuko
abari munsi y’ijuru bose,bashobora kugerwaho n’imyambi y’UMWANZI.
Adda
27-04-2017 08:33
Yego Dona habwa umugisha.
KAYISHEMA
4-12-2017 06:23
Gusa ino nkuru ije yarikenewe cyanee Imana iguhe umugisha cyaneee kuko waragenzuye ibi bintu biri hose aho usanga ibinru birigufata intera cyaneee usanga abantu bari mu bipindi gusa gusa ntakwihana ibyaha byabaye urudaca. Imana y’amahoro iduhe ku mwuka wayo ugenzura ibyiyoberanya
Nsabimana.Emile
28-12-2017 23:39
Turabashimiye kubwo kutubwiriza ubutumwa bwiza Imana ibahe umugisha.icyo na bwira abantu.nukodukwiye kunvira Ijambo ry’Imana.bityo imigisha na masezerano Imana yatugeneye bikatugeraho kuko iyo twunviye nibwotuba turi mumugambi w’Imana . amen
Vincent
11-01-2018 13:39
mbashimiye kubwikicyigishomutugejejeho imana ibahe umugisha utagabanije.
NKUNDABAZA Daniel
17-01-2018 00:11
Njya nsoma ubutumwa mutanga nkumva nibwiza muzabona ingororano nimutagwa isari.
######
6-02-2018 04:04
Imana ibahe umugisha mukomereze aho,gusa ndashska kumenya byimbitse imikorere ya anti-kristu muri iki gihe
Adda
23-02-2018 02:09
Murakoze kubwiyo nkuru. nimukenera ubusobanuro bw’iyo nyenyeri muri Bible murabusanga muri Matayo 2:9 no mu byahishuwe 22:16.
Mu byahishuwe Yesu aravuga ati: Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n’umwuzukuruza we, Ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu. usahtse wahuza Dawidi n’inyenyeri usanga Yesu nawe yyari azi amateka y’icyo kirango. kandi ikigaragara nuko Yitirirwa Dawidi ariko isobanura Kristo.