Uburyo budasanzwe Imana igenzuriramo abakozi(...)

Kwamamaza

agakiza

Uburyo budasanzwe Imana igenzuriramo abakozi bayo! Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-13 07:17:38


Uburyo budasanzwe Imana igenzuriramo abakozi bayo! Pastor Desire

Mu buzima busanzwe, buri mwaka cyangwa buri gihembwe, abakoresha bagenzura abakozi babo maze bakabaha amanota. Akenshi aya manota yibanda ku myitwarire, gukunda akazi, isaha umukozi agerera ndetse n’iyo avira ku kazi, uko akorana na bagenzi be ndetse n’umusaruro atanga hakurikijwe ibyo aba ategerejweho.

Burya rero Imana na yo ifite uburyo igenzura abakozi bayo ndetse ikagira urugero runaka cyangwa umunzani ibashyiraho. Gusa nk’uko bizwi ko Imana itareba nk’abana b’abantu, ntabwo ishingira ku byo abakoresha bo mu isi bashingiraho. Muri iyi nkuru turabagezaho zimwe mu ngingo Imana igenderaho igenzura abakozi bayo. Turazibagezaho mu ishusho y’ikibazo, kugira ngo buri wese abashe kugenzura niba abyuzuza:

- Ese ufite umutwaro w’abarimbuka? Urabitangira kandi ukabereka inzira y’ubugingo kugira ngo batazarimbuka?
- Ese wagize uruhare mu kugeza umuntu kuri Yesu Kristo? Wamufashije kumenya Imana ahinduka kuri kamere, atanga umubiri we ho igitambo kizima? (Abaroma 12;1-2)
- Ese ukundisha abantu ijambo ry’ Imana kugira ngo ribamurikire? Utoza abantu bawe (abagize umuryango wawe) gusenga kugira ngo basabane n’ Imana?
- Ese utoza abantu kuzura Umwuka Wera nk’umufasha twahawe muri iyi nzira ijya mu ijuru?
- Ese utoza itorero uyoboye (niba uri umuyobozi w’itorero) gukundisha Imana umutima wabo wose n’ubwenge bwabo bwose n’imbaraga zabo zose no gukunda bagenzi babo nk’uko bikunda?
- Ese wigisha itorero gukiranuka ku gato n’akanini kugira ngo babere urugero ab’isi bataramenya Imana?
- Ese utoza abanyetorero kubwiriza ubutumwa bwiza kugera ku mpera y’isi nk’inshingano nkuru Yesu yadusigiye?

Ibi bibaye intego nkuru ya buri mukozi w’Imana ndetse n’itorero muri rusange, ibyaha byagabanuka mu isi. Nta gushidikanya ko hagaragara itandukaniro ry’abizera n’abatizera. Twaba twujuje rwose inshingano nk’abakozi b’ Imana yagiriye icyizere ikadutuma kuyihagararira mu isi.

Hari ubwo abakozi b’ Imana bibwira ko gukomera kw’itorero ari ubwinshi bw’abinjira iwabo ku cyumweru, insengero n’amashuri bubatse, amaturo batanga, imodoka nziza ugendamo, inzu utahamo n’ibindi abenshi muri twe dusigaye dushingiraho muri iyi minsi tuvuga ko umushumba runaka akomeye.

Kuba imiryango ya gikristo n’amatorero bivuka buri munsi mu gihugu ni umugisha udashidikanywaho ariko twibuke ko hari icyo Imana idutegerejeho nk’abakozi bayo kandi n’isi nayo itegereje ko twerekana itandukano ry’abizera n’abatizera bityo abifuza aho bakirira bakabona uburuhukiro.

Pastor [email protected]

Ibitekerezo (14)

emmanuel

28-06-2017    12:05

murakoze cyane ibyiza mutugezaho

Charles B Evangeliste .kigali

23-06-2017    07:22

birakwiye ko umukristu agenzura ko burimunsi yitwara nkumukiranutsi w’ Imana.kdi ko anapfuye atunguwe yajya mubwami bw’Imana.Ezekiel 9:1-9.kuko imbuto nizo zikenewe kuruta amagambo yohana 14:16-17.

Emmanuel

16-06-2017    00:02

Murakoze IMana ibahe umugisha kubutumwa bwiza mutugezaho Kandi ibongerere imbaraga nihishurirwa

14-06-2017    16:30

Murakoze kumurimo ukomeye mukora wokutwubaka ngo tube abashyitse lmana ibahe umugisha,

Jean de Dieu Nsengimana

14-06-2017    09:37

murakoze, ndanyuzwe kdi nshyikiye iyi nyigisho.gusa kubijyanye n umwuka wera twanoza imivugire ( ESE utoza abantu kuzura umwuka wera ) nkavuga nti: ESE ukangurira abantu gusaba imbaraga z,umwuka wera? kuko numviseko hari aho batoza abantu kuvuga mundimi bita izumwuka.kdi sibyo ntabwo byigwa ahubwo ni impano itiganwa.murakoze

ange

14-06-2017    09:24

Njye ndatsinzwe!!! Imana imbabarire ngiye gutangira!!!

EUGENE

14-06-2017    09:02

Umugisha w’uwiteka niwo nkwifuriza kuko unyubaka byagahebuzo,inyigisho utanga hari aho zingejeje.

biziyaremye Adre

14-06-2017    01:46

Kwayamagambo utubwiye ningenzi kandi nayukuri kurijye birastinze lmana nyirimbabazi imbabarire nanone nkibazanti abakorerimana bazikoharurubanza nyumayogusinzirakumuntu? Tubyibazeho murakoze

UZAYISENGA Mediatrice

14-06-2017    01:14

Imana udushoboze kuyikorera dushize amanga nkuko ibishaka iduhe umwete wo kuzana abandi kuri kristo kuko niwe buhungiro buzima ntahandi hari amahoro uretse kuri we.

Dieudonne

13-06-2017    11:00

Urakoze cyane kuri aya magambo meza, atukangurira ibyo tugomba nk’abakristo.

Imana ikomeze ku kugirira neza hamwe na family yawe.

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?