Uburyo 7 bwagufasha kurwana intambara nziza(...)

Kwamamaza

agakiza

Uburyo 7 bwagufasha kurwana intambara nziza yo kwizera Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-07 02:05:20


Uburyo 7 bwagufasha kurwana intambara nziza yo kwizera Pastor Desire

Intambara tuvuga muri iyi nyigisho si intambara y’amasasu ahubwo ni intambara yo kwizera kandi iyo irwanwa n’abakijijwe bonyine aho baba bahanganye na Satani utifuza ko bakomeza inzira yo gukiranuka.

Ese urugamba rw’iyi ntambara rutangira ryari? Urugamba rutangira kuva umunsi wakiriyeho Kristo nk’Umwami n’Umukiza wawe. Uwo ni wo munsi wahindutse umurwanyi, ukarwana n’isi na Satani ndetse n’umubiri wawe. Ibi bisobanuye ko burya umunsi wemera kuba umukirisito ari bwo uba wiyandikishije muri iki gisirikare.

Impamvu yo kurwana: Burya urugamba rugera ku ntego yarwo iyo hari impamvu ifatika ituma rubaho. Iyo turwanira kwizera, tuba tugamije kuzabona ubugingo buhoraho. Ikindi gituma turwana ni ukugira ngo ubwami bw’ Imana bwamamare hose, abantu bave mu byaha bakire ubugingo buhoraho.

Abantu benshi bagira ikibazo kivuga ngo “Ese iyi ntambara izarangira ryari?” Bibiliya itanga igisubizo ko iminsi yose umuntu amara mu isi aba afashe igihe mu ntambara. Nta munsi w’ubusa ubaho muri uru rugamba ahubwo turwana buri munsi kandi tuba duhanganye n’ibyo tureba, twumva, dutekereza, rimwe na rimwe tukagira n’intege nke ku bwo gucogozwa n’uwo turwana ari we, Satani.

Ubu ni uburyo 7 bwagufasha kurwana intambara nziza yo kwizera:

1 Kwirinda icyaha: Satani azi ko iyo wakoze icyaha utakaza imbaraga bityo ukaba utakigira amahoro mu mutima. Ni yo mpamvu atifuza ko dutunga umutima utaturega ikibi. Ntabwo wakwitwa umurwanyi kandi umutima wawe ubitse ibyaha. Birababaza iyo uvuga ko ukijijwe ariko uba mu byaha bitandukanye. Gusa ntitwakwirengagiza ko umutima wawe uba ubizi neza ko watsinzwe urugamba n’ubwo abantu bakubona mu murimo w’ Imana.

Mbafitiye inkuru nziza! Burya iyo uri mu rugamba, bijya bibaho ko uraswa. Gusa iyo uvuwe urakira ukagaruka ku rugamba. Yesu yateganyije gufasha abantu bose barasiwe muri iyi ntambara yo kwizera. Ntuzigere wemera ko icyaha kiguherana ahubwo ujye ubyutsa umutwe wihane wature Imana izakubabarira (Ibyakozwe 3:19).

2. Kwirinda amaganya y’isi: Satani ajya aduteza amaganya kuko azi ko Yesu yavuze ngo ntimukiganyire (Matayo 6:25-34). Amaganya y’isi Satani ayakoresha nk’intwaro ikomeye ibasha benshi. Ibi biradusaba kwirinda. Hariho n’abasenga ariko kuko uyu mwambi wamaze kubahinguranya, bituma bahoza umutima ku by’isi, basaba Imana ibirebana n’imibereho bakibagirwa ubugingo buhoraho.

3. Kubabarira: Muri ubu buryo bwo kurwana intambara nziza ni byiza gutoza umutima wawe kubabarira n’utagusabye imbabazi kugira ngo Imana ibe mu ruhande rwawe. Umuyobozi w’Urugamba ari we Yesu Kristo yaravuze ngo nitutababarira abantu ibyaha byabo na Data wo mu ijuru ntazatubabarira, kandi ko umuntu nagucumuraho uzamubabarira 7x70. Reka twibaze: Imana ikubabariye nk’uko ubabarira wajya mu ijuru?

4. Kumvira: Burya kimwe mu bifasha abasirikare beza gutsinda ni ukumvira amabwiriza y’ umuyobozi w’ urugamba. Yesu yavuze ko intama ze zumva ijwi rye ariko iyo urebye ubuzima bw’Abakirisito birabagora kumvira Imana. Gutegaka kwa Kabiri 8:1 haravuga ko iyo migisha izabazaho ikabageraho nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana. Mutekereze iyo Yosuwa ataza kumvira Malayika, yari kugera kuri Yeriko maze bakamurimburana n’ Abisirayeli bose!

5. Gusenga: Kuko Yesu yari azi urugamba afite, byatumaga arara ku musozi asenga ari wenyine cyangwa ari kumwe n’abigishwa. Ibyo byatumaga agera imbere ya Satani agwije imbaraga z’umutima, agatsinda urugamba bitagoranye. Impamvu imwe ituzanira tugatsindwa ni uburyo tunanirwa gusenga. Bibiliya ivuga gusenga nk’itegeko ntabwo ibidusaba. Kwishora muri iyi ntambara yo kwizera udasenga ntaho bitandukaniye no kwiyahura.

6. Ibyiringiro: Pawulo yari afite uburambe mu kurwana iyi ntambara. Umva inama yatugiriye: Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye (Abaroma 12:12). Umusirikare watakaje ibyiringiro biragoye ko yatsinda urugamba. Abantu benshi bitewe n’ibigeragezo bamazemo igihe, batakaje ibyiringiro basigaye batura amagambo yo kunanirwa ariko biragatsindwa ko wamanika amaboko imbere ya Satani kandi wari umaze igihe kirekire mu rugamba.

7.Kwihangana: Inzira ijya mu ijuru ntabwo igororotse ku buryo nakwizeza ko nta kibazo uzahura nacyo. Si ko bimeze pe! Rimwe na rimwe uzahura n’ibigusaba kwihangana kandi hahirwa uwihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azambikwa ikamba (Yakobo 1:12).

Ubusanzwe hageragezwa kwizera kwacu ngo turusheho gukomera nyuma tuzabashe gukomeza abandi.

Mu ntambara yo kwizera ujye wibuka ibi:

- None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? (Abaroma 8:31)

- Ibikenewe kugira ngo urwane intambara nziza birahari: Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose? (Abaroma 8:32)

- Umugaba w’Urugamba arizewe kuko yageragejwe na byose ariko nta cyaha yigeze akora ubwo yatsinze yiteguye kudutsindira. (Abaheburayo 4:15)

Pastor [email protected]

Ibitekerezo (11)

Nshimiyimana dieudonne

14-09-2017    12:22

pastor izindi ntwaro zadufasha twambare nintwaro zumwuka abefeso 6:10-18 ikindi twirinde kubeshya nuburiganya murakoze

14-09-2017    04:05

Imana. iguhe umugisha izi ngingo ziranyubatse nsobanukiwe urugamba rwana

Kandava Domitille

10-09-2017    07:28

Imana ibahe umugisha utagabanyije kando ibongerere imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza. Mwahamagariwe wo kugabura iby’Imana
Nibyo biradukwiriye nk’abakristo bajya mu ijuru kurwana intambara nziza yo kwizera no gukiranuka

Innocent Nsengiyumva

9-09-2017    01:41

Imana ishimwe na nejejwe cyane n’izi ngingo n’ukuri kuri uru rugamba nkoze ibi natsinda nkanesha. Icyifuzo Mana umpe gukomera ku rurgamba nzirakana ibyo nambwiwe ko bizasohora Mana nyongerera ibyiringiro. Pastor wacu Imana iguhe umugisha ukomeza mu Izina rya Yesu Amen

Innocent

8-09-2017    11:04

mwakoze cyane turabashimiye kdi Imana ibongerere

nifuzaga ko mwazansobanurira igitabo cy’Ibyahishuwe12,13,14
ibyo bice murakoze!

Innocent

8-09-2017    07:25

paster Imana yahera ho mw’ijuru iguhe umugisha utagabanije,nukuri izo nyigisho zanyu zirubaka imitima yacu,kandi k’umuntu yumvira zirashobora n’ukumuhindura akava mungesombi yarimwo Yesu akomeze kubaha ubwenge.

mugabo

8-09-2017    01:20

Imana ibahe umugisha imbaraga n’amavuta n’indishyi z’akababaro ubibahe mana

niyonsaba lea

7-09-2017    23:28

imana data igomeze kuduha imbaraga tubashe kunesha ibiturwa

Kayiranga Narcisse

7-09-2017    09:23

Kubwo kwizera abemera Umwami Yesu azabaneshereza kuko yirahiye ko atazasiga abamwizeye, amen

Bizi Francois

7-09-2017    07:13

Imana ibongerere ahomukuye pastor mbifurije umugisha w lmana.

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?