Uburusiya: Abarenga 2000 bakiriye agakiza(...)

Kwamamaza

agakiza

Uburusiya: Abarenga 2000 bakiriye agakiza muri gariyamoshi barabatizwa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-28 07:46:42


Uburusiya: Abarenga 2000 bakiriye agakiza muri gariyamoshi barabatizwa

Uburusiya umushinga w’ivugabutumwa muri gariyamoshi mu ntara ya Novossibirsk umaze kugira umusaruro ugaragara kuko abarenga 2000 babatirijwe muri gariyamoshi nyuma yuko bakiriye agakiza.

Iki gikorwa cyantangijwe na diyoseze ikorera ahantu 22 gariyamoshi zihagarara hari imidugudu y’ivugabutumwa 9 muri Gariyamoshi zerekeza ahantu harenga 120.

Abantu barenga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35.000) bagerwaho n’ubutumwa bwiza kubera iki gikorwa, abarenga 2000 bakiriye agakiza babatirizwa muri gareyamoshi mu gihe bakiri mu rugendo, ndetse imidugudu yaho ibamo abapasiteri 25, b’abamisiyoneri, bagakora n’ibikorwa byo gufasha ndetse bagatanga n’ubuvuzi bw’abanze.

Iki gikorwa cyo kuvuga ubutumwa muri Gariyamoshi nubwo bitoroshye ariko kirakorwa kandi kigatanga umusaruro w’abantu bakira agakiza ari benshi harimo n’aba barenga 2.000 babatijwe muri iri vugabutumwa, ndetse bakora n’ibindi bikorwa byo gutanga ubufasha ku bababaye n’ubufasha bw’ubuvuzi bigafasha abatuye iyi ntara yo mu Burusiya ihana imbibe na Kazakistani mu majyaruguru na Mongolie mu majyaruguru y’iburengerazuba.

Infochretienne.com
[email protected]

Ibitekerezo (1)

BYIRINGIRO DANIEL

28-06-2017    22:13

UWITEKA IMANA ASHYIRWE HEJURU,KUBWUWO MURIMO UKOMEYE ARI GUKORESHA ABO BENEDATA, MU BURUSIYA. BE BLESSED PASTOR

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?