Ubuhinde: abakirisitu bagabwaho igitero buri(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhinde: abakirisitu bagabwaho igitero buri masaha 40


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-05 10:46:21


Ubuhinde: abakirisitu bagabwaho igitero buri masaha 40

Raporo yashyizwe ahagaragara ku bitero bigabwa ku bakirisitu mu Buhinde yagaragaje ko byiyongereye cyane, kuko bikorwa n’amatsinda y’Abahindu ubaze ibitero bagabwaho usanga buri masaha 40 baba bagabweho igitero nkuko byatangajwe n’ihuriro ry’imiryango ya gikirisitu mu Buhinde.

Iyi raporo igaragaza ko ibi bitero byibasira abakirisitu mu mwaka wa 2016 byari byiyongereye ku kigereranyo cya 20% , muri uyu mwaka wa 2017 bikaba bimaze kwiyongera ku kigereranyo cya 40%.

Mbere ibitero byibasira abakirisitu byaberaga muri leta nkeya ariko byariyongereye kuburyo bimaze kugera muri leta 23, ariko mbere leta zibasirwaga cyane ni Uttar Prasesh na Telangana.

Iyi raporo igaragaza ko abakirisitu bakubitwa, insengero zigatwikwa, Bibiliya zigatwikwa, abakirisitu bakicwa, bamwe bakajyanwa kungufu mu madini gakondo, bakaburizamo za gahunda z’amasengesho n’ibindi bikorwa by’iyobokamana.

Iyi raporo igaragaza bimwe mu bikorwa byibasiye abakirisitu harimo igikorwa cyakozwe n’Abahindu bibasira umuvugabutumwa baramukubita n’iminyururu, barangije bamunywesha inkari ku ngufu.

Mu mezi macye ashize Abahindu bandikiye minisitiri w’imbere mu gihugu ko yahagarika umuryango wa gikirisitu wita ku bana (Compassion Internatinal) basaba ko utakomeza gukorera muri iki gihugu.

Muri Gashyantare umuvugabutumwa Dr Kusuma Anjeneya Swamy w’imyaka 47 bagiye kumutwika bamushinja gutwika impapuro z’igibo bakoresha. Aza gutabarwa n’abantu baburijemo uwo mugambi.

Imiryango myinshi y’Abahindu yibasira abakirisitu cyane bataba borohewe n’indi miryango ikorera muri iki gihugu nk’Ababudisite, Abaladakh, n’intagondwa z’abayisilamu zo mu gace ka Jumma na Cachemire n’abasikhs bo mu gace ka Pendjab nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’imiryango ya gikirisitu mu Buhinde ku rubuga ry’uyu muryango.

Mfasha gusengere abavandimwe b’abakirisitu bo mu Buhinde kugirango Imana ibafashe kwihanganira akarengane barimo kandi ivugabutumwa rirusheho kwaguka muri iki gihugu.

Chretien news
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?