Ubuhamya: yameze umurizo nyuma yo gusambana(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: yameze umurizo nyuma yo gusambana n’bakozi b’Imana batandukanye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-27 05:33:29


Ubuhamya: yameze umurizo nyuma yo gusambana n’bakozi b’Imana batandukanye

Uyu ni umubyeyi wari ufite umudayimoni w’ubusambanyi, yajyaga ajya gusenga ndetse rimwe na rimwe akihana neza ariko yava gusenga agahita asubira gusambana, aha aratubwira uko byamugendekeye

Nitwa ISHIMWE Lorie ubuhamya bwanjye bushingiye ahanini ku cyaha cy’ubusambanyi nari naranze kureka kandi nitwa ko nsenga, Imana yajyaga impa amasezerano menshi cyane ikambwira ukuntu izangirira neza, ukuntu izankorera ubukwe bwiza nkazabaho neza ariko nkareka ubusambanyi

Mu byukuri najye sinavuga ngo byagendaga gute, gusa kubera umudayimoni wambagamo yantegekaga gusambana nanjye nkagenda nkabikora, ubwo nakomeje kwibera muri ubwo buzima, nkomeza kwikorera ibyaha kandi ndi mu nzu y’Imana
Igihe cyaje kugera Imana iramaramaza irambwira ngo igiye kunshyira ku karubanda ku buryo isi yose izamenya kandi n’umwana muto azamenya ko ari Imana ibikoze, bene data mureke twe gukerensa ubuntu bw’Imana, ntihakagire uhinyura imvugo y’Imana cyangwa se ngo ayimenyere kuko iyi Mana yacu ntimenyerwa

Ndibuka icyo gihe Imana ijya kunshyira ku karubanda nari mvuye muri studio gukora indirimbo, nari nambaye akajipo kagufi cyane hahandi ureba umuntu ukibaza niba yambaye cyangwa atambaye, ubwo nageze mu rugo ngiye kumva numva umugongo uragudutse numva ndasa n’aho igice cyo hejuru gitandukanye n’icyo hasi

Ubwo mpita numva amabuno abaye manini, ndebye nsanga amaraso anyuzuyeho kandi ntaho nakomeretse mpita nihuta njya kubwira masenge ngo andebere icyo mbaye ariko nari mfite ububabare bukabije, narababaraga cyaneee, ni ububabare ntabasha gusobanurira umuntu uwo ari we wese

Nahise ndyama ku gitanda kuko nababaraga cyane ubundi mba amaraso menshi ku buryo igitanda cyose cyari cyuzuye amaraso, bene data iyi Mana irashoboye kandi ni Imana ifuha igafuhira umurimo wayo cyane cyane babandi bawica nkana kandi bawurimomu byukuri uwari kumbona mpimbaza Imana cyangwa nsirimba yari kugirango ndagana mu ijuru, Imana yari yarambwiye ko ihaze agasuzuguro kanjye kandi ko igihe cyo kuruhanya nanjye kirangiye,

Ndagirango mbabwire ko Imana yacu ihaze abapagani bo murusengero, najyaga nsambana n’abantu batandukanye baba aba pastor n’abandi bose, Imana ihaze abapagani bo murusengero, muri iki gihe turabafite bameze nkuko nari meze cyera ariko bene abongabo Imana ibanga urunuka

Nihuse,mubwo masenge yarambonye avuza induru arangije arambwira ati mwana wanjye dore urapfuye ati anus yasohotse yaturumbutseyo, anus ni igice cyo ku kibuno gisohokamo umwanda, icyo gice rero cyari cyaturumbutseyo kirakururuka kigera mu ntege kimeze nk’umurizo, mu kibuna hasigaramo umwobo munini cyane, kuko Imana yari yababaye irambwira ngo iraje

Imana irababayemuri iki gihe ibabajwe n’abantu bakora ibyaha nkana kandiiraje kubashyira ku karubanda nibatihana, Imana nikubwira ngo iraje ujye umenya ko yaje koko, nukuri iraza nta kabuza, nihuse ubwo iwacu baraje banjyana CHK njyezeyo abaganga bavuza induru bavuga ko batabasha kundoda ngo bikunde, yemwe cyari igihano nukuri kuko najyaga no kwambara akenda k’imbere nashaka guhina cya kintu kikanga guhinika

Nahisemo kujya nambara ibirebire ntangira kugura imyenda miremire kuko ntayo nagiraga, nashakaga kwambara utugufi wa murizo wanjye ukarengaho nkiyambarira ibirebire, Imana itangira kunyigisha gukizwa ariko ubwo papa yari yarakoze ibishoboka byose kuko ari umukire asaba abaganga ko baduha transfert tukajya kwivuriza hanze biranga kuko Imana yari yaranyongoreye ko nta mwana w’umuntu uzigera ankiza

Ubwo banjyana mu byumba by’amasengesho bitandukanye, ariko ubwo nagenda uwo murizo nawo ukagenda wikubita hirya no hino, twagiye gusenga rero umurizo ngendana na wo ukwezi n’igice ariko ndashima Imana yo mu ijuru burya iyo igushaka irakubona, iyo igushaka iraguhombya byaba na ngombwa ikaguhombanya ariko ikakubona

Ndibuka njya gukira nagiye mu cyumba ngenda njyanye na bagenzi banjye turi nka worship team duhimbaza Imana barasenga ubundi Imana irururuka iravuga ngo yewe mwana w’umuntu nateje icyago weee banguka uze wihane kandi waturire kuri micro nanjye ndagukiza, nahise niyumva ariko ntekereza ukuntu ngiye kujya kwatura bahoze babona mpimbaza Imana biranshobera

Ubwo nariyumviriye ndangije mfata umwanzuro wo guhaguruka, bose babona ndatambutse ariko nta waruzi icyago mfite icyo ari cyo kuko nari naratangiye kwambara imyenda miremire, ndagenda ndavuga nti Imana imbabarire nasambanye n’abahanuzi, nsambana n’abavugabutumwa, nsambana n’aba pastor, nsambana n’abashumba, ndihana byose marayo Imana irangije irambwira ngo urambeshya wa ndyarya we iti ndi Imana ibona ko uri kubivugisha umunwa gusa, mu mutima wawe nta kumaramaza kurimo iti nimara kugukiza uzabisubiramo ndabizi

Narakomeje ndihana nti nasambanye n’abazungu, abashinwa, abahinde, hoteli zose nari narazizengurutse kandi nitwa ko nkijijwe, ubwo mpita numva imbaraga zinjemo ndavuga cyane nti Mana nunkiza uyu murizo nzagukorera kandi sinzasubira mu byaha ukundi, abari aho bose batangira kwibaza uwo murizo uwo ari wo birabashobera

Imana ihita imbwira ngo mbonye yuko umaramaje none nanjye ndagukijije, nuko ndataha ntahana na wa murizo wanjye ndibuka ko twaryamye noneho bigeze mu gicuku hagati nikora ku kibuno ngo numve nsanga wa murizo ntawo wasubiye mu kibuno neza nsubira uko nari meze ndizengurutsa ngo numve ko kitagaruka, mbwira mu rugo nti nimuze murebe baraza barumirwa

Ndashima Imana yankijije yagize neza, kuva icyo gihe nahise maramaza ndakizwa neza, ubu n’iyo wagira ute sinshobora kongera gusubira mu byaha ukundi nabonye imbaraga z’Imana iyi Mana ntikinishwa ndayishima yampaye agakiza ku buntu

Birashoboka ko nawe umeze nkuko nari meze cyera, bikaba byarakunaniye kuva mu byaha kandi uri mu murimo wayo, ariko iyi Mana irashoboye iyabashije kunkura mu cyaha cy’ubusambanyi nawe yagukiza

Amen!

[email protected]

Ibitekerezo (10)

muvunyi

4-11-2017    14:04

Ndatangaye bantu b’Imana Imana ntijyikina . Uburakari bwayo ni iumuriro
Imana iduhe kuyitinya no kuyubaha muri byose.

Nsanzimana

16-10-2017    14:59

Murakoze kurubwo buhamya bwiza nukuri imana itubabarire twekujya dukora umurimo wayo ngo tunayicumureho koko izibyose

mutangana innocent

16-10-2017    00:15

Imana dukwiye kuyikorera tuyubaha kandi tuyitinya. mumpe nomero zuyu muntu

n.sosthene

15-10-2017    12:48

number ye ntacyo yakumarira kuko n,ubundi ibi nibyo azakubwira.ayo wagombaga kugura ikarita yafashishe umurimo waguke!

NTAWUHIGUMUGABO J.Claude

13-10-2017    10:40

IYI MANA DUSENGA IRAKOMEYE YAKWANITSE NTAWAKWANURA YANAKWANUYE NTAWAKWANIKA NTISHYIRWAHO N’ABADEPITE NTABUFASHA WAYIHA

NDUWIMANA SANTUSI

6-10-2017    13:35

Nivyukuri naje ntaco mfise novuga ndasavye inomero ya nyenubuhamya

Nshimiyimana dieudonne

6-10-2017    09:14

EEHH dukorere dutinya duhinda umushyitsi kuko IMANA arumuriro ukongora.mwampaye nimero yanyirubuhamya.

IMANANIYOGAKIZA SAMUEL

3-10-2017    15:41

Imana iguhe umugisha rwose.
Birakwiye rwose ko dukora imirimo w’Imana dukiranuka kandi dutinya erega Imana ntinegurizwa izuru!

Rusanganwa

28-09-2017    09:20

ndifuza kuvugana na nyirububuhamya mwampa numero ye?

Rusanganwa

28-09-2017    09:20

ndifuza kuvugana na nyirububuhamya mwampa numero ye?

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?