Ubuhamya: uburwayi bwa diyabete bwatumye Sam(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: uburwayi bwa diyabete bwatumye Sam akizwa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-19 05:47:13


Ubuhamya: uburwayi bwa diyabete bwatumye Sam akizwa

Sam yiberaga mu buzima bwo kwinezeza kuko yari ataramenya Imana. yakoraga mu iduka ricuruza amarangi abona amafaranga menshi ariko nyuma aza kurwara diyabete afata imiti ariko gukira biranga, nyuma yaje kumenya Imana arakizwa ndetse imukiza diyabete.

Mu gihe Sam yamaraga kumenya ko arwaye diyabete, yatangiye gufata imiti ariko kubera akamenyero ko kunywa inzoga imiti yayinyweshaga wine kandi bitemewe ko umurwayi wa diyabete anyway inzoga ari nayo mpavu yakomezaga kuzahara intege ziramushirana ntabashe no gutambuka kandi imiti ntigire icyo imumarira.

Uburwayi bwakomeje gufata intera ndende uburibwe bumubana bwinshi kugeza aho nta kintu na kimwe cyashoboraga kumumara uburibwe, yaragiye afatwa n’agahinda gakabije kugeza aho yanywaga inzoga nyinshi ngo namara gusinda yibagirwe umubabaro ariko byari ibitekerezo bidahwitse.

Sam yaje kugera aho yigira inama yo kujya mu bapfumu ngo arebe ko bamufasha ndetse ahatakaza amafaranga menshi cyane bakajya bamubwira amagambo adafite umumaro ku bwe akabona ko ntacyo bikoze ku bubabare bwe. Yakomeje kujya ku bavuzi gakondo batandukanye ariko bose ntawabashije kumugabanyiriza ububabare.

Umugoroba umwe Sam yasomye igitabo kitwa “The Way to Look for Happiness” bisobanura “inzira yo gushaka ibyishimo” nuko amenya ko aramutse asenze Imana yamukiza niko kubwira umugore we ngo bajyane mu rusengero nawe aramwemerera bajyayo.

Umunsi wakurikiyeho umuvandimwe we yaje kumusura ariko we yari yarakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza mbese yaravutse ubwa kabiri, bitewe n’uko Sam yabaga mu buzima bwo gukora ibyaha, uwo muvandimwe yamuganirije kuri Yesu Kristo ndetse aranamusengera. Baje kujyana ku rusengero amwigisha gusenga ndetse Sam aca bugufi asaba Imana kumukiza. Amagambo yavugiwe aho yongereye Sam ibyiringiro.

Umwe mu badiyakoni yabaije Sam niba yashobora kwiyiriza akamara iminsi Atari mu rugo nuko Sam arabyemera bajyana ahantu ku musozi w’amasengesho bajya ahantu mu buvumo barasenga ku buryo budasanzwe ndetse Sam atangira gutekereza igihe yamaze akora ibyaha biramubabaza cyane ko yasuzuguraga abakozi b’Imana.

Bageze ku munsi wa kane basenga nibwo Sam yatangiye kumva mu mubiri we bihindutse nuko akomeza gusenga Imana ngo imutabare ageze ku munsi wa 6 yatangiye kubona ibara ry’inkari ritangiye guhinduka nyuma yagiye kwisuzumisha asanga yarakize ibyo byose ni imbaraga za Yesu.

Mu gusoza ubuhamya bwe Sam ashima Imana ko yamukijije ariko ahamya ko indwara ya diyabete ariyo yamufunguriye amarembo yo gukizwa bityo inzira z’Imana ni nyinshi ku bantu bayo icyo basabwa ni ukumvira umuhamagaro.

Source: www.christian-faith.com

[email protected] agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?